UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2016
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo-25 Ukuboza 2016.
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Nihatiye gutanga urugero rwiza nahawe
Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gufasha abantu kwishyiriraho intego nziza no kuzigeraho. Thomas McLain avuga ukuntu abandi bamusigiye urugero rwiza n’uko na we yihatiye gufasha abandi.
Ntimukibagirwe kugirira neza abanyamahanga
Imana ibona ite abanyamahanga? Wakora iki ngo ufashe umunyamahanga kwisanga mu itorero ryawe?
Komeza kuba incuti y’Imana mu gihe ukorera mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga
Abakristo bose bagomba kugungabunga ubucuti bafitanye n’Imana kandi bagafasha imiryango yabo. Ariko iyo ukorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga, uhura n’ingorane zihariye.
Ese ‘urinda ubwenge bwawe’?
Ubwenge butandukaniye he n’ubumenyi no gusobanukirwa? Kumenya aho bitandukaniye bishobora kutugirira akamaro.
Komeza kwizera ibyo wiringiye
Dushobora guterwa inkunga n’abantu ba kera n’abo muri iki gihe bagaragaje ukwizera gukomeye. Wakora iki ngo urusheho kugira ukwizera gukomeye?
Izere amasezerano ya Yehova
Kwizera ni iki? Wagaragaza ute ko ufite ukwizera?
Ese wari ubizi?
Mu kinyejana cya mbere, Abaroma bahaga abayobozi b’Abayahudi umudendezo ungana iki? Ese koko mu bihe bya kera byarashobokaga ko umuntu abiba urumamfu mu murima wa mugenzi we?