Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu bashya biyongereye mu Nteko Nyobozi

Abantu bashya biyongereye mu Nteko Nyobozi

Abantu bashya biyongereye mu Nteko Nyobozi

KU WA Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 1999, Inama ya Buri Mwaka ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yashojwe n’itangazo ritari ryitezwe. Abantu 10.594 bari bateranye cyangwa bakurikiraniraga iyo nama kuri telefoni, bashimishijwe no kumva ko abantu bashya bane bongerewe mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Abo bantu bashya biyongereyemo, bose bakaba ari Abakristo basizwe, ni Samuel F. Herd; M. Stephen Lett; Guy H. Pierce; na David H. Splane.

• Samuel Herd yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1958, kandi guhera mu mwaka wa 1965 kugeza mu mwaka wa 1997, yakoze umurimo wo kuba umugenzuzi w’akarere n’uw’intara. Nyuma y’aho, we n’umugore we Gloria, bagiye kuba mu muryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho Umuvandimwe Herd yakoraga mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Nanone kandi, yafashaga muri Komite Ishinzwe Umurimo.

• Stephen Lett yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya mu kwezi k’Ukuboza 1966, maze kuva mu mwaka wa 1967 kugeza mu mwaka wa 1971, akora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kwezi k’Ukwakira 1971, yashyingiranywe n’umugore we Susan, maze ajya kuba umupayiniya wa bwite. Kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu mwaka wa 1998, yabaye umugenzuzi w’akarere. Guhera muri Mata 1998, we na Susan bagiye kuba mu muryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aho ngaho yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo kandi yafashaga muri Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha.

• Guy Pierce yari afite umugore n’abana, hanyuma muri Mata 1982, we n’umugore we batangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Yabaye umugenzuzi w’akarere kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1997, ubwo we n’umugore we Penny, bagiye kuba mu muryango wa Beteli y’i Brooklyn. Umuvandimwe Pierce yafashaga muri Komite Ishinzwe Kwita ku Bibazo by’Abakozi.

• David Splane yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya muri Nzeri 1963. Yahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 42 rya Galeedi, aba umumisiyonari muri Sénégal ho muri Afurika, hanyuma amara imyaka 19 akora umurimo wo gusura amatorero muri Kanada. We n’umugore we Linda, bagiye kuba kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 1990, aho Umuvandimwe Splane yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo no mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi. Kuva mu mwaka wa 1998, yafashaga muri Komite Ishinzwe Ubwanditsi.

Ubu Inteko Nyobozi igizwe na C. W. Barber, J. E. Barr, M. G. Henschel, G. Lösch, T. Jaracz, K. F. Klein, A. D. Schroeder, L. A. Swingle, na D. Sydlik, ushyizemo n’abo bane bashya biyongereyemo. Twese dusenga dusaba ko Yehova yazakomeza guha umugisha n’imbaraga Inteko Nyobozi ubu yagutse, mu gihe ikomeza kugenzura ibikorwa by’ubwoko bw’Imana hirya no hino ku isi no kwita ku nyungu zabwo zo mu buryo bw’umwuka.