Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twagiye twibuka Umuremyi wacu uhereye mu buto bwacu

Twagiye twibuka Umuremyi wacu uhereye mu buto bwacu

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twagiye twibuka Umuremyi wacu uhereye mu buto bwacu

BYAVUZWE NA DAVID Z. HIBSHMAN

“Niba ngeze ku iherezo ry’ubuzima bwanjye, mu by’ukuri niringiye ko nabaye uwizerwa kuri Yehova. Ndamwinginga ngo azite kuri David wanjye. Yehova, warakoze kumumpa, kandi warakoze ku bw’ishyingiranwa ryacu. Ryari rihebuje, ryaranzwe n’ibyishimo byinshi cyane!”

TEKEREZA ibyiyumvo nagize ubwo nari mvuye guhamba umugore wanjye muri Werurwe 1992, ngasanga ayo magambo ya nyuma yari yanditse mu ikarine ye. Mu mezi atanu gusa mbere y’aho, twari twarijihije isabukuru y’imyaka 60 Helen yari amaze mu murimo w’igihe cyose.

Ndibuka neza umunsi umwe mu mwaka wa 1931 ubwo jye na Helen twari twicaranye mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Helen yari atarageza ku myaka 14, ariko yari asobanukiwe icyo ibyo birori byasobanuraga, ndetse kuruta uko nari mbisobanukiwe. Ishyaka Helen yari afitiye umurimo ryatangiye kugaragara hashize igihe gito nyuma y’aho, ubwo we na nyina wari umupfakazi babaga abapayiniya, nk’uko ababwirizabutumwa b’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova bitwa. Bavuye mu nzu yabo yari imeze neza, bajya kubwiriza mu turere tw’igiturage two mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umurage wanjye wa gikristo

Mu mwaka wa 1910, ababyeyi banjye bimukanye n’abana babo babiri bari bakiri bato bava mu karere k’i burasirazuba bwa Pennsylvania bajya mu mujyi wa Grove City, mu gace k’i burengerazuba bw’Iyo leta. Bagezeyo, bishyuye amafaranga make ku nzu yari iciriritse, maze baba abayoboke b’idini ryitwaga Eglise Réformée bafite ishyaka. Nyuma y’aho gato, basuwe n’uwitwa William Evans, akaba yari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Icyo gihe Papa wari mu kigero cy’imyaka 25 na Mama wari muto kuri we ho imyaka itanu, bateze amatwi uwo mugabo wagiraga urugwiro wakomokaga mu gihugu cya Galles, hanyuma bamutumira ku meza. Nyuma y’aho gato bemeye ukuri kwa Bibiliya bari barimo biga.

Kugira ngo Papa yegere itorero, yimuye umuryango ajya gutura mu mujyi wa Sharon ku birometero bigera kuri 40. Hashize amezi runaka nyuma y’aho, mu mwaka wa 1911 cyangwa mu wa 1912, Papa na Mama barabatijwe. Charles Taze Russell, perezida wa mbere wa Watch Tower Society, ni we watanze disikuru y’umubatizo. Navutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1916, ubwo ababyeyi banjye bari baramaze kubyara abana bane. Igihe navukaga baravuze bati “dore undi muvandimwe ugomba gukundwa.” Ni yo mpamvu niswe David, bisobanurwa ngo “Ukundwa.”

Igihe nari mfite ibyumweru bine, banjyanye mu ikoraniro rya mbere nateranyemo. Muri iyo minsi yo hambere, papa na bakuru banjye bakoraga urugendo rw’ibirometero byinshi ku maguru bajya mu materaniro y’itorero, mu gihe Mama yafataga mushiki wanjye nanjye tukagenda mu modoka itwara abagenzi. Amateraniro yabaga agizwe n’icyiciro cya mu gitondo n’icya nyuma ya saa sita. Iyo twabaga turi imuhira, akenshi wasangaga ibiganiro bishingiye ku ngingo zo mu Munara w’Umurinzi na Age d’or, uko akaba ari ko Réveillez-vous! yitwaga mbere.

Twungukirwa n’ingero nziza

Abagenzi benshi bagendaga batanga za disikuru babaga bahagarariye Sosayiti, basuye itorero ryacu. Ubusanzwe bajyaga bamarana natwe umunsi umwe cyangwa ibiri. Umwe mu batangaga disikuru nkibuka neza cyane, ni uwitwaga Walter J. Thorn, akaba yari yaragiye yibuka Umuremyi we Mukuru ‘mu minsi y’ubusore bwe’ (Umubwiriza 12:1). Igihe nari nkiri umwana, najyaga mperekeza Papa tugiye kwerekana “Photo-drame de la création,” ikaba yari sinema yerekanwaga mu byiciro bine kandi ikumvikanisha amajwi, yasobanuraga amateka y’umuryango wa kimuntu.

N’ubwo Umuvandimwe Evans n’umugore we Miriam batagiraga abana, mu muryango wacu babaye ababyeyi na ba sogokuru bo mu buryo bw’umwuka. Iyo William yashaka kugira icyo abwira Papa, buri gihe yaravugaga ati “Mwana wa,” kandi we na Miriam bacengeje umwuka wo kubwiriza ubutumwa mu muryango wacu. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Umuvandimwe Evans yari yarasubiye mu gihugu cya Galles kugira ngo ageze ukuri kwa Bibiliya mu karere gakikije umujyi wa Swansea. Muri ako karere bari bazi ko ari umubwiriza waturutse muri Amerika.

Mu mwaka wa 1928, Umuvandimwe Evans yaretse akazi yari afite maze atangira kubwiriza mu karere k’imisozi ya Virijiniya y’i Burengerazuba. Bakuru banjye babiri, ari bo Clarence wari ufite imyaka 21 na Carl wari ufite imyaka 19, bajyanye na we. Twese uko twari abahungu bane, twamaze imyaka myinshi dukora umurimo w’igihe cyose. Mu by’ukuri, twese tukiri abasore twabaye abagenzuzi basura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Nyuma y’igihe gito, murumuna wa Mama witwaga Mary, ubu akaba ageze mu kigero cy’imyaka ibarirwa muri za 90, yaranyandikiye ati “mbega ukuntu twese dushimira ku bwo kuba Umuvandimwe Evans yari afite ishyaka ryo gukora umurimo kandi akaba yarasuye umujyi wa Grove City!” Uwo mama wacu Mary ni undi muntu wagiye yibuka Umuremyi we uhereye mu buto bwe.

Tujya mu makoraniro

Papa na Clarence ni bo bonyine bashoboye kujya mu ikoraniro ritazibagirana mu mateka ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohio, mu mwaka wa 1922. Icyakora mu mwaka wa 1924, twari dufite imodoka, maze abagize umuryango wacu bose, tujya mu ikoraniro ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio. Twebwe abana twari twitezweho ko dukoresha amafaranga twari twarizigamiye kugira ngo twishyure ibiryo muri iryo koraniro ryamaze iminsi umunani. Ababyeyi bacu babonaga ko abagize umuryango bose bagomba kwitoza kwirwanaho. Bityo, twororaga inkoko n’inkwavu, kandi tukegeka imitiba y’inzuki, kandi twebwe abahungu, twese twagurishaga ibinyamakuru.

Ubwo igihe cy’ikoraniro ryabereye i Toronto ho muri Kanada mu mwaka wa 1927 cyari kigeze, twari dufite umwana w’umuhungu witwa Paul, wari ufite amezi atandatu. Ni jye washinzwe gusigara ku rugo kugira ngo nite kuri Paul mfashijwe na mama wacu wari warashatse, mu gihe ababyeyi banjye bari bagiye i Toronto hamwe n’abandi bana. Bampembye amadolari icumi, nyaguramo ikositimu nshya. Buri gihe twatozwaga kwambara neza mu materaniro no kwita ku myenda yacu.

Mu gihe cy’ikoraniro ritazibagirana ryabereye i Columbus muri leta ya Ohio mu mwaka wa 1931, Clarence na Carl bari bararongoye, kandi bakoraga ubupayiniya bari kumwe n’abagore babo. Buri wese yari atuye mu nzu yimukanwa yikoreye ku giti cye. Carl yari yarashyingiranywe na Claire Houston w’i Wheeling, ho muri Virijiniya y’i Burengerazuba, kandi iyo ni yo mpamvu yatumye mu ikoraniro ryabereye i Columbus nicara nkurikiranye na murumuna wa Claire witwaga Helen.

Umurimo w’igihe cyose

Nabonye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1932, ubwo nari mfite imyaka 15, kandi mu mwaka wakurikiyeho nahaye mukuru wanjye Clarence imodoka yakoze, icyo gihe akaba yarakoraga ubupayiniya muri Carolina y’Amajyepfo. Nasabye gukora umurimo w’ubupayiniya, maze ntangira gukorana na Clarence hamwe n’umugore we. Icyo gihe Helen yakoreraga ubupayiniya i Hopkinsville ho muri Kentucky, kandi ni bwo namwandikiye ku ncuro ya mbere. Mu gisubizo cye yarambajije ati “mbese, uri umupayiniya?”

Mu ibaruwa yanjye—Helen akaba yarayibitse kugeza igihe yapfiriye hashize imyaka igera hafi kuri 60 nyuma y’aho—naramushubije nti “ndi we, kandi niringira ko nshobora kuzaba umupayiniya iteka.” Muri iyo baruwa, nabwiye Helen ibihereranye n’ukuntu nahaye abayobozi b’amadini n’abacamanza agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo The Kingdom, the Hope of the World, igihe nari ndimo nkora umurimo wanjye wo kubwiriza.

Mu mwaka wa 1933, Papa yankoreye ihema rifite amapine—rikaba ryari inzu yimukanwa ifite uburebure bwa metero 2,4 kuri 2 ikagira n’inkuta zikozwe mu mwenda ubambye, hamwe n’idirishya ahagana imbere n’inyuma. Iyo ni yo nzu yoroheje natuyemo mu myaka ine yakurikiyeho namaze nkora umurimo w’ubupayiniya.

Muri Werurwe 1934, Clarence na Carl hamwe n’abagore babo, Helen na nyina, murumuna w’umugore wa Clarence hamwe nanjye—uko twari umunani—twerekeje i burengerazuba tugiye mu ikoraniro ryabereye i Los Angeles ho muri leta ya Califoruniya. Hari bamwe bagiye muri ya nzu yanjye yimukanwa kandi bakajya bayiraramo. Jye nararaga mu modoka, mu gihe abandi basigaye bakodeshaga icumbi. Kubera ko twari twaragize ibibazo by’imodoka, twageze i Los Angeles ku munsi wa kabiri w’iryo koraniro ryamaze iminsi itandatu. Aho ngaho, ku itariki ya 26 Werurwe, amaherezo jye na Helen twashoboye kugaragaza ko twiyeguriye Yehova binyuriye ku mubatizo wo mu mazi.

Muri iryo koraniro, Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, we ubwe yibonaniye n’abapayiniya bose. Yaduteye inkunga atubwira ko twari abarwanyi b’intwari barwanirira ukuri kwa Bibiliya. Icyo gihe, hakozwe gahunda zo guha abapayiniya ubufasha bw’amafaranga kugira ngo bashobore gukomeza umurimo wabo.

Inyigisho zadufashije mu mibereho yacu

Igihe twari tugarutse tuvuye mu ikoraniro ry’i Los Angeles, twese twagejeje ubutumwa bw’Ubwami ku baturage bo mu makomine yose ya Carolina y’Amajyepfo, Virijiniya, Virijiniya y’u Burengerazuba na Kentucky. Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Helen yanditse ibihereranye n’icyo gihe agira ati “nta torero umuntu yari kwishingikirizaho, nta n’incuti twari tuhafite zari kudufasha, bitewe n’uko mu by’ukuri twari abanyamahanga mu gihugu tutazi. Ariko noneho ubu nzi ko nari ndimo mpabwa inyigisho. Nari ndimo mba umukire.”

Yarabajije ati “umukobwa ukiri muto igihe cye akimaza iki iyo ari kure y’incuti ze na bene wabo? Ntibyari bibi cyane. Nta gihe nibuka nigeze numva mfite irungu. Narasomaga cyane. Nta na rimwe twigeze tunanirwa kugendera kuri gahunda yo gusoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kwiyigisha. Nakomeje kugirana imishyikirano ya bugufi na mama, nitoza gucunga amafaranga twari dufite, kujya guhaha, guhindura amapine y’imodoka yabaga yatobotse, guteka, kudoda no kubwiriza. Nta cyo nicuza kandi nshobora kongera kubikora byose mbigiranye ibyishimo.”

Helen na nyina muri iyo myaka bumvaga banyuzwe no kwibera mu kazu gato kimukanwa, n’ubwo nyina yari afite inzu nziza. Nyuma y’ikoraniro ryabereye i Columbus ho muri leta ya Ohio mu mwaka wa 1937, ubuzima bwa nyina wa Helen bwarazahaye, maze ashyirwa mu bitaro. Yapfiriye aho yakoreraga umurimo i Philippi ho muri Virijiniya y’u Burengerazuba, mu kwezi k’Ugushyingo 1937.

Nshyingiranwa kandi ngakomeza umurimo

Ku itariki ya 10 Kamena 1938, jye na Helen twarashyingiranywe dukorera ibirori byoroheje mu nzu yari yaravukiyemo i Elm Grove hafi ya Wheeling ho muri Virijiniya y’u Burengerazuba. Umuvandimwe dukunda Evans, wari waramenyesheje umuryango wanjye ukuri imyaka myinshi mbere y’uko mvuka, ni we watanze disikuru y’ishyingiranwa. Tumaze gushyingiranwa, jye na Helen twateganyaga gusubira gukorera ubupayiniya muri Kentucky y’u Burasirazuba, ariko mu bintu byadutunguye cyane, twatumiriwe gukora umurimo wo gusura zone. Uwo murimo wari ukubiyemo gusura amatsinda y’Abahamya ba Yehova bo mu burengerazuba bwa Kentucky hamwe n’abo mu turere tumwe twa Tennessee, kugira ngo tubafashe mu murimo wabo. Mu turere twose twasuye icyo gihe, hari hari gusa ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 75.

Icyo gihe, ibyo gukunda igihugu by’agakabyo byari byaratumye abantu benshi badatekereza neza, kandi bidatinze nari niteze gufungwa nzira kutabogama kwanjye kwa Gikristo (Yesaya 2:4). Icyakora, kubera ko abantu bari banzi bitewe n’umurimo nakoraga wo kubwiriza, nabonye icyemezo cy’urwego rwandikaga abantu bajya mu gisirikare, cyatumye nshobora gukomeza umurimo w’igihe cyose.

Igihe twatangiraga umurimo wo gusura amatorero, hafi buri wese yahitaga abona ko twari tukiri bato. Ubwo twari i Hopkinsville ho muri Kentucky, mushiki wacu w’Umukristo yasuhuje Helen amuhobera cyane, maze aramubaza ati “uranyibuka?” Mu mwaka wa 1933, Helen yari yaramubwirije amusanze mu iduka ryo mu giturage ryari iry’umugabo we. Yari umwarimu w’Ishuri ryo ku Cyumweru, ariko amaze gusoma igitabo Helen yari yamusigiye, yahagaze imbere y’abanyeshuri be abasaba imbabazi kubera ko yari yarabigishije inyigisho zitari zishingiye kuri Bibiliya. Amaze gusezera mu idini rye, yatangiye gutangaza ukuri kwa Bibiliya akugeza ku baturage bo mu karere ke. Jye na Helen twakoreye umurimo wo gusura amatorero mu karere k’u burengerazuba bwa Kentucky mu gihe cy’imyaka itatu, kandi uwo mushiki wacu n’umugabo we baducumbikiye incuro nyinshi.

Muri iyo minsi, twagiraga amakoraniro mato yo mu rwego rw’akarere, kandi A. H. Macmillan yaje guhagararira rimwe muri ayo. Yari yarigeze gucumbika mu rugo rw’ababyeyi ba Helen igihe yari akiri umwana, bityo, mu gihe cy’ikoraniro yahisemo kugumana natwe mu nzu yacu yimukanwa yari ifite uburebure bwa metero 5, tukaba twari dufitemo igitanda cy’abashyitsi. Na we yari yaragiye yibuka Umuremyi we Mukuru mu minsi y’ubusore bwe, akaba yari yareguriye Yehova ubuzima bwe mu mwaka wa 1900, ubwo yari afite imyaka 23.

Mu kwezi k’Ugushyingo 1941, umurimo wakorwaga n’abavandimwe basura amatorero wabaye uhagaze by’agateganyo, maze mpabwa inshingano yo gukorera ubupayiniya i Hazard ho muri Kentucky. Nanone twongeye gukorana na mukuru wanjye Carl hamwe n’umugore we Claire. Aho ngaho, mwisengeneza wa Helen witwaga Joseph Houston, yaje kubana natwe atangira gukora umurimo w’ubupayiniya. Yakomeje gukora umurimo w’igihe cyose mu gihe cy’imyaka igera kuri 50, apfa mu buryo butunguranye azize indwara y’umutima mu mwaka wa 1992, ubwo yakoraga ari uwizerwa mu biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn ho muri leta ya New York.

Mu mwaka wa 1943, twoherejwe i Rockville ho muri Connecticut. Aho ngaho, mu buryo runaka hari hameze nko mu yindi si kuri jye na Helen, kubera ko twari tumenyereye kubwiriza mu majyepfo. I Rockville, Helen yayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo buri gihe bisaga 20 buri cyumweru. Amaherezo, twakodesheje icyumba giciriritse tukigira Inzu y’Ubwami, kandi urufatiro rw’itorero rito rwatangiye gutegurwa.

Mu gihe twakoreraga umurimo i Rockville, twatumiriwe kujya mu ishuri rya gatanu ry’Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower ryari riri i South Lansing ho muri leta ya New York. Mu buryo bushimishije, twasanze Aubrey na Bertha Bivens, incuti zacu twari twaramenyanye igihe twakoreraga ubupayiniya muri Kentucky, twari kuzaba twigana mu ishuri.

Ishuri n’ahantu hashya twoherejwe

N’ubwo twari tukiri bato, abenshi mu bo twari kumwe mu ishuri bari bato kuturusha. Ni koko, bibukaga Umuremyi wabo Mukuru mu minsi y’ubusore bwabo. Twahawe impamyabumenyi muri Nyakanga 1945, mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari irimo irangira. Mu gihe twari tugitegereje kumenya aho tuzoherezwa gukorera umurimo w’ubumisiyonari, twakoranye n’itorero rya Flatbush ry’i Brooklyn ho muri leta ya New York. Amaherezo ku itariki ya 21 Ukwakira 1946, turi kumwe n’abandi batandatu twari kumwe mu ishuri, hakubiyemo n’umuryango wa ba Bivens, twafashe indege twerekeza ku icumbi ryacu rishya ryari i Guatemala City, ho mu gihugu cya Guatemala. Muri icyo gihugu cyo muri Amerika yo Hagati cyose uko cyakabaye, icyo gihe hari hari Abahamya ba Yehova batageze no kuri 50.

Muri Mata 1949, abamisiyonari bake muri twe twimuriwe mu mujyi wa Quetzaltenango, ukaba ari umujyi wa kabiri mu bunini no gukomera muri icyo gihugu. Uwo mujyi uri ku butumburuke bwa metero 2.300 uvuye ku nyanja, kandi ikirere cyo mu misozi kiba gifutse kandi gitamurutse. Helen yanditse mu magambo ahinnye ibihereranye n’umurimo wacu aho ngaho agira ati “twagize igikundiro cyo kubwiriza mu mijyi myinshi no mu midugudu myinshi. Twabyukaga ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo tugafata bisi (akenshi ikaba yarabaga ifite imyenda ibonerana mu mwanya w’amadirishya) ikatujyana mu mujyi wa kure. Iyo twabaga tugezeyo twabwirizaga amasaha agera ku munani mbere y’uko tugaruka nimugoroba.” Muri iki gihe, mu turere twinshi muri utwo hari amatorero, hakubiyemo n’amatorero atandatu ari i Quetzaltenango.

Nyuma y’igihe gito, hari abamisiyonari bahamagariwe kujya gukora mu mujyi wa Puerto Barrios uri ku nkombe z’Inyanja Caraïbes, ukaba ari wo mujyi wa gatatu mu bunini muri Guatemala. Bagenzi bacu twakundaga, ni ukuvuga umuryango wa ba Bivens, tukaba twari twarakoranye muri Guatemala mu gihe cy’imyaka itanu, bari mu bimutse bakajya muri ako karere gashya. Gutandukana byari bibabaje, kandi byatumye mu mibereho yacu hazamo icyuho. Kubera ko ari jye na Helen gusa twari dusigaye mu icumbi ry’abamisiyonari, twarimutse tujya gutura mu nzu ntoya. Mu mwaka wa 1955, jye na Helen twemeye kujya gukorera mu mujyi wa Mazatenango uri mu karere gashyuha cyane. Murumuna wanjye w’umuhererezi witwa Paul hamwe n’umugore we witwa Dolores, bakaba barahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi mu mwaka wa 1953, bari barakoreye umurimo aho ngaho mbere gato y’uko tuhagera.

Ahagana mu mwaka wa 1958, muri Guatemala twari dufite Abahamya basaga 700 bibumbiye mu matorero 20 hamwe n’uturere dutatu. Jye na Helen twifatanyije mu murimo wo gusura amatorero, tugasura amatsinda mato y’Abahamya hamwe n’amatorero menshi, hakubiyemo n’itorero rimwe riri i Quetzaltenango. Hanyuma, muri Kanama 1959, twatumiriwe kugaruka i Guatemala City, aho twabaga ku biro by’ishami. Nahawe inshingano yo gukora mu biro by’ishami mu gihe Helen we yakomeje umurimo w’ubumisiyonari amara indi myaka 16. Hanyuma, na we yatangiye gukora mu biro by’ishami.

Imigisha y’inyongera

Mu myaka myinshi ishize, byasaga n’aho buri gihe ari jye wabaga ndi muto cyane kurusha abandi mu bakoreraga Yehova. Ubu noneho akenshi usanga ari jye mukuru cyane kurusha abandi, nk’uko byari bimeze igihe najyaga mu ishuri rigenewe abagize komite y’ishami i Patterson ho muri leta ya New York mu mwaka wa 1996. Kimwe n’uko abantu bari bakuze kundusha bagiye bampa ubufasha mu bintu byinshi cyane nkiri umusore, mu myaka ya vuba aha ibarirwa muri za mirongo nagiye ngira igikundiro cyo gufasha abakiri bato benshi bifuza kwibuka Umuremyi wabo mu buto bwabo.

Yehova akomeza guhundagaza imigisha ku bwoko bwe hano muri Guatemala. Mu mwaka wa 1999, muri Guatemala City hari hari amatorero asaga 60. Kandi ahagana mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, hari andi matorero menshi hamwe n’ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana babarirwa mu bihumbi. Ba babwiriza b’Ubwami batari bageze kuri 50 ubwo twahageraga mu myaka igera hafi kuri 53 ishize, bariyongereye basaga 19.000!

Hari ibintu byinshi bituma dushimira

Nta muntu n’umwe ugira ubuzima butarimo ibibazo, ariko buri gihe dushobora ‘kwikoreza Uwiteka umutwaro wacu.’ (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Akenshi adushyigikira binyuriye ku nkunga ya bagenzi bacu buje urukundo. Urugero, mu myaka mike yabanjirije urupfu rwe, Helen yampaye akapa gato kari mu ikaderi, kanditseho umurongo wo muri Bibiliya mu Baheburayo 6:10, hagira hati “Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imihati n’urukundo mwayigaragarije binyuriye mu gukorera ubwoko bwayo kandi na n’ubu mukaba mukibukorera.”—Weymouth.

Amwe mu magambo yari ari mu kandiko yanditse gaherekeza ako kapa, yagiraga ati “muntu ufite agaciro cyane kuri jye, ibyo nshobora kuguha ni bike cyane, keretse URUKUNDO RWANJYE RWOSE . . . Uwo murongo ukwiranye nawe cyane, kandi ndagusaba kuwushyira ku meza yawe, bidatewe n’uko ari jye uwuguhaye gusa, ahubwo bitewe n’uko uhuza n’imimerere yawe mu myaka myinshi umaze ukora umurimo.” Kugeza n’uyu munsi, ako kapa kibera ku meza yo mu biro byanjye mu ishami rya Guatemala.

Nakoreye Yehova guhera mu buto bwanjye, kandi ubu ubwo ngeze mu za bukuru, nshimira Yehova ku bwo kuba mfite amagara mazima atuma nshobora gusohoza imirimo nshinzwe. Mu gihe nkurikiza gahunda ya buri gihe yo gusoma Bibiliya, incuro nyinshi mpura n’imirongo y’Ibyanditswe ntekereza ko umukunzi wanjye Helen yari kuba yaraciyeho akarongo muri Bibiliya ye. Ibyo byambayeho ubwo nongeraga gusoma Zaburi 48:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera; hagira hati “kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.”

Nishimira kugeza ku bandi ibihereranye n’uko bizaba bimeze ku munsi w’umuzuko, ubwo abantu bo mu mahanga yose ya kera bazaba bakira mu isi nshya ababo bakundaga bazaba bazutse. Mbega ibyiringiro! Mbega ukuntu icyo gihe tuzasuka amarira y’ibyishimo mu gihe tuzaba twibuka ko mu by’ukuri Yehova ari Imana “ihumuriza abicisha bugufi”!—2 Abakorinto 7:6.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ukurikije uko inshinge z’isaha zitembera uturutse hejuru ahagana ibumoso: Mama, Papa, Masenge Eva hamwe na bakuru banjye Carl na Clarence, mu mwaka wa 1910

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Helen mu mwaka wa 1947 no mu wa 1992