Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu by’ingenzi byabaye mu guhindura no gucapa Bibiliya mu ndimi zo muri Afurika

Ibintu by’ingenzi byabaye mu guhindura no gucapa Bibiliya mu ndimi zo muri Afurika

Ibintu by’ingenzi byabaye mu guhindura no gucapa Bibiliya mu ndimi zo muri Afurika

ABASOMYI ba Bibiliya b’imitima itaryarya bo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru bamaze igihe babona ko Abanyafurika bakeneye gusoma Ijambo ry’Imana mu ndimi z’iwabo. Kugira ngo iyo ntego nziza igerweho, abagabo benshi baje muri Afurika kwiga indimi zaho. Bamwe bahimbye uburyo bwo kwandika izo ndimi kandi bakora inkoranyamagambo. Nyuma y’ibyo, batangiye guhindura Bibiliya mu ndimi zitandukanye zo muri Afurika. Uwo murimo ntiwari woroshye. Hari igitabo cyagize kiti “kugira ngo umuntu abone ijambo rikwiriye risobanura ndetse n’inyigisho ya gikristo yoroheje kandi y’ibanze, byashoboraga gutwara imyaka myinshi.”—The Cambridge History of the Bible.

Mu mwaka wa 1857, Abatswana ni bo ba mbere babonye ubuhinduzi bwa Bibiliya yuzuye muri rumwe mu ndimi zo muri Afurika zitari zisanzwe zandikwa. * Aho kuyicapira rimwe ngo bayikoremo igitabo kimwe, bagiye bayicapa ibice bakaba ari byo bateranya. Nyuma yaho, ubundi buhinduzi bwa Bibiliya bwagiye buboneka mu ndimi zo muri Afurika. Ubwinshi muri ubwo buhinduzi bwa mbere bwo mu ndimi zo muri Afurika bwarimo izina ry’Imana, ari ryo Yehova, mu Byanditswe bya Giheburayo cyangwa “Isezerano rya Kera,” no mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki cyangwa “Isezerano Rishya.” Icyakora, Bibiliya zasubiwemo hamwe n’izindi zahinduwe, zakozwe n’abantu batubahaga izina ryera ry’Umwanditsi wa Bibiliya, ari we Yehova. Bakurikije imiziririzo y’Abayahudi yo gusimbuza izina bwite ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’Imana cyangwa Umwami. Bityo rero, abantu bakunda Imana bo muri Afurika bari bakeneye ubuhinduzi bwa Bibiliya burimo izina ry’Imana aho ryabonekaga mbere.

Mu myaka ya za 80, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yakoze ibishoboka byose kugira ngo haboneke Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika. Kubera iyo mpamvu, ubu abantu bakunda Bibiliya babarirwa mu bihumbi amagana bo muri Afurika, bashobora gusoma New World Translation mu ndimi zabo kavukire. Kugeza ubu, New World Translation, yose cyangwa igice, iboneka mu ndimi 17 kavukire z’Abanyafurika.

Abasomyi b’izo Bibiliya zanditswe mu ndimi zo muri Afurika bashimishwa no kuba bafite ubuhinduzi bukoresha izina ry’Imana rikomeye, ari ryo Yehova. Urugero, igihe Yesu yari ahagaze mu isinagogi y’i Nazareti, yamenyekanishije icyari cyaramuzanye asoma igice cy’umuzingo wa Yesaya, aho izina rya Se ryagaragaraga (Yesaya 61:1, 2). Dukurikije Ivanjiri ya Luka nk’uko yahinduwe muri New World Translation, Yesu yarasomye ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yansize kugira ngo ntangarize abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe, no kubohora abashenjaguwe, no kubwiriza umwaka wo kwemerwamo na Yehova.”Luka 4:18, 19.

Ikindi kintu cy’ingenzi cyabaye mu guhindura no gucapa Bibiliya mu ndimi zo muri Afurika cyagezweho muri Kanama 2005. Muri uko kwezi, ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Afurika y’Epfo bacapye kopi za New World Translation zisaga 76.000 ziri mu ndimi zivugwa muri Afurika, baranaziteranya. Muri izo kopi, harimo Bibiliya 30.000 zanditswe mu rurimi rw’Igishona. Iyo Bibiliya yasohotse mu Makoraniro y’Abahamya ba Yehova yari afite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana,” yabereye muri Zimbabwe.

Muri uko kwezi kutazibagirana, abasuye ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo bashimishijwe no kubona Bibiliya zakorwaga, zanditswe mu zindi ndimi zo muri Afurika. Uwitwa Nhlanhla, akaba ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli ukora aho bateranyiriza ibitabo, yaravuze ati “nashimishijwe cyane no kuba naragize uruhare mu gukora New World Translation mu Gishona no mu zindi ndimi zo muri Afurika.” Mu by’ukuri, yagaragaje mu magambo make ibyiyumvo by’abagize umuryango wose wa Beteli yo muri Afurika y’Epfo.

Ubu Bibiliya nshya zizajya zigera ku baturage bo muri Afurika mu buryo bwihuse cyane kandi zitatwaye amafaranga menshi, ugereranyije n’igihe zakorerwaga ku yindi migabane, zikoherezwa muri Afurika. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko ubu Abanyafurika bafite ubuhinduzi bwa Bibiliya bw’ukuri bukoresha izina ryera ry’Umwanditsi mukuru wa Bibiliya, ari we Yehova Imana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Mu mwaka wa 1835, Bibiliya yari yaramaze guhindurwa mu rurimi rw’Ikimaligashi rwo muri Madagasikari, naho mu mwaka wa 1840 yari yarahinduwe mu rurimi rwa Amharique rwo muri Etiyopiya. Izo ndimi zari zisanzwe zandikwa na mbere cyane y’uko Bibiliya ihindurwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Izina ry’Imana muri Bibiliya y’Igitswana yasohotse mu mwaka wa 1840

[Aho ifoto yavuye]

Harold Strange Library of African Studies

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abashyitsi bakomoka muri Suwazilandi bareba Bibiliya nshya zacapirwaga ku biro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo