Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nyagasani, kuki wicecekeye?”

“Nyagasani, kuki wicecekeye?”

“Nyagasani, kuki wicecekeye?”

AYO magambo yavuzwe na Papa Benedigito wa XVI, wari wasuye icyahoze ari ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Auschwitz, muri Polonye, ku itariki ya 28 Gicurasi 2006. Igihe yari aho hantu Abanazi biciye Abayahudi babarirwa mu bihumbi amagana hamwe n’abandi bantu, yakomeje agira ati “mbega ukuntu aha hantu hatuma abantu bibaza ibibazo byinshi! Bahora bibaza bati ‘muri iyo minsi Imana yari he? Kuki yicecekeye? Ni gute yaretse hakabaho ubu bwicanyi butagira rutangira, ikemera ko ikibi kinesha bene aka kageni?’ . . . Tugomba gukomeza gutakambira Imana twicishije bugufi, ariko tukayititiriza tuti: gira icyo ukora! Wikwirengagiza abantu, wikwirengagiza ibiremwa byawe!”

Iryo jambo rya papa ryavuzweho byinshi! Bamwe babonye ko hari ibintu yirinze kuvuga, urugero nk’urwango rwagiriwe Abayahudi rwajyaniranaga n’ibikorwa by’ubugome bukabije byakorerwaga mu kigo cyakoranyirizwagamo imfugwa cy’i Auschwitz. Abandi babonye ko mu magambo ye yashakaga gupfobya uburemere bw’amagambo Papa Yohana Pawulo wa II yavuze asaba imbabazi z’ibyaha kiliziya yakoze. Umunyamakuru w’Umugatolika witwa Filippo Gentiloni yaravuze ati “ariko kandi, byari ibintu byumvikana ko mu gihe abenshi mu bagize icyo bavuga kuri iryo jambo bahuraga n’ikibazo gikomeye cyo kumenya aho Imana yari iri, ikibazo na n’ubu kitarabonerwa igisubizo, barahitagamo gushaka igisubizo cy’ikibazo kiboroheye kurushaho kigira kiti ‘Papa Piyo wa XII yari he?’” Bashakaga kuvuga ko mu gihe cy’iyicwa ry’Abayahudi, Papa Piyo wa XII nta cyo yigeze avuga.

Itsembatsemba ry’Abayahudi kimwe n’ibindi bikorwa by’itsembabwoko byagiye biba mu mateka, bigaragaza rwose ko “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Ikindi nanone, Umuremyi w’abantu ntiyigeze arebera ibyo bintu bibabaje byagiye biba ngo yicecekere. Muri Bibiliya, yagaragaje impamvu areka ibibi bikabaho. Nanone kandi, Imana yatwijeje ko itirengagije abantu. Mu by’ukuri, igihe Imana yaretse ngo umuntu yitegeke kiri hafi kurangira (Yeremiya 10:23). Ese wifuza kumenya byinshi ku bihereranye n’umugambi Imana idufitiye? Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka igisubizo Bibiliya itanga ku bibazo byabereye Papa Benedigito wa XVI urujijo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Oświęcim Museum