Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzingo uhinduka Kodegisi: uko Bibiliya yahindutse igitabo

Umuzingo uhinduka Kodegisi: uko Bibiliya yahindutse igitabo

Umuzingo uhinduka Kodegisi: uko Bibiliya yahindutse igitabo

MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, abantu bagiye bashyingura inyandiko mu buryo bwinshi. Kera, abanditsi bandikaga amagambo yabo ku mashusho, ku mabuye abaje cyangwa ku tubaho, ku mpu no ku bindi bintu. Mu kinyejana cya mbere, mu Burasirazuba bwo Hagati, kwandika ku mizingo ni bwo buryo bwo kwandika bwari bwemewe kandi bwakoreshwaga na benshi. Nyuma yaho haje kuza kodegisi, kandi amaherezo yaje gusimbura umuzingo, iba ari yo ikoreshwa ku isi hose mu gushyingura inyandiko. Kodegisi yanagize uruhare rukomeye mu ikwirakwizwa rya Bibiliya. Kodegisi yari iki kandi se yaje gukoreshwa ite?

Kodegisi ni yo yaje kuvamo ibitabo tuzi muri iki gihe. Yari igizwe n’impapuro bahinaga, bakazitondeka hanyuma bakazifatanyiriza aho zihiniye. Izo mpapuro zabaga zanditseho imbere n’inyuma kandi zifite igifubiko. Kodegisi yo hambere ntiyasaga cyane n’ibitabo byo muri iki gihe. Ariko kimwe n’ibyinshi mu bintu byavumbuwe, yagiye inonosorwa kandi igahindurwa hakurikijwe ibyo abayikoreshaga babaga bakeneye n’ibyo babaga bifuza.

Yari igizwe n’utubaho dusize ibishashara ndetse n’impu

Mu mizo ya mbere, akenshi kodegisi zabaga zigizwe n’utubaho duto twabaga dusize ibishashara. Utwo tubaho twabaga dufatanyijwe n’urudodo ku mpande zatwo, twavumbuwe mu mujyi witwaga Herculanum washenyewe rimwe n’uwa Pompéi, igihe ikirunga cya Vésuve cyarukaga mu mwaka wa 79. Nyuma yaho, utwo tubaho twabaga dukomeye twashimbujwe izindi mpapuro zabaga zikoze mu bintu bishobora guhinwa. Mu Kilatini, izo kodegisi cyangwa ibitabo, zitwaga membranae cyangwa impu, kubera ko impapuro zazo zabaga ahanini zikozwe mu mpu zikannye.

Kodegisi zimwe na zimwe zishobora kuboneka n’ubu zari zikoze mu mfunzo. Kodegisi zizwi kandi za kera kurusha izindi Abakristo bakoreshaga, zabitswe mu duce tumwe na tumwe tudakunda kugwamo imvura two mu Misiri, zikaba zari zikoze mu mfunzo. *

Hagati y’umuzingo na kodegisi, ni iki cyari gifite agaciro kuruta ikindi?

Uko bigaragara, ahanini Abakristo bakomeje gukoresha umuzingo kugeza nibura ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere Nyuma ya Yesu. Kuva icyo gihe kugeza mu kinyejana cya gatatu, muri iyo myaka habayeho kutumvikana hagati y’abari bashyigikiye ko hakoreshwa kodegisi n’abari bashyigikiye ko hakoreshwa umuzingo. Abari bashyigikiye ko umuzingo wakomeza gukoreshwa, basaga n’abadashaka kureka ubwo buryo bari bamenyereye kandi bwari bumaze igihe bukoreshwa. Ariko kandi, zirikana uko umuzingo wasomwaga. Ubusanzwe, umuzingo wabaga ugizwe n’umubare wemeranyijweho w’impapuro zikozwe mu rufunzo cyangwa mu mpu zabaga zifatanyije, zigakora urupapuro rumwe rurerure bazingaga. Umwandiko wabaga wanditse mu nkingi ku ruhande rw’imbere rw’uwo muzingo. Kugira ngo umuntu wabaga asoma umuzingo abone umurongo w’Ibyanditswe yabaga yifuza, byamusabaga kuzingura uwo muzingo. Nyuma yo gusoma uwo murongo, yarongeraga akazinga uwo muzingo. Incuro nyinshi, kugira ngo umuhanzi yandike igihangano cye, byamusabaga imizingo irenze umwe. Ibyo byatumaga gukoresha umuzingo birushaho kuruhanya. Nubwo kuva mu kinyejana cya kabiri gukomeza bigaragara ko Abakristo bahisemo gukoresha kodegisi bandukura Ibyanditswe, umuzingo wakomeje gukoreshwa mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Nyamara, impuguke zemeza ko kuba Abakristo barakoresheje kodegisi byagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bo hirya no hino bemera Ubukristo.

Ibyiza bya kodegisi birigaragaza. Yandikwagamo ibintu byinshi, kuyikoresha byari byoroshye kandi itwarika neza. Nubwo hari abantu ba kera bari bazi ibyo byiza byayo, abenshi ntibahise bareka gukoresha umuzingo. Icyakora nyuma y’ibinyejana runaka, hari ibintu bitandukanye byatumye abantu benshi batangira kujya bakoresha kodegisi kuruta uko bakoreshaga umuzingo.

Ugereranyije, kodegisi yandikwagamo ibintu byinshi kurusha umuzingo. Urupapuro rwashoboraga kwandikwaho imbere n’inyuma, kandi ibitabo byinshi byashoboraga guteranyirizwa mu mubumbe umwe. Hari abavuga ko kuba umuntu yarashoboraga kubona amagambo runaka muri kodegisi bitamugoye, ari byo byatumye Abakristo ndetse n’abahanga mu bintu runaka, urugero nk’abahanga mu by’amategeko, bitabira gukoresha kodegisi. Kodegisi yafashaga cyane Abakristo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ku mpapuro nke habaga handitseho ibintu byinshi cyangwa hariho urutonde rw’imirongo ya Bibiliya yashoboraga kuboneka mu buryo bworoshye. Ikindi kandi, kodegisi yabaga ifite igifubiko akenshi cyabaga gikoze mu rubaho, bityo ikaba yararamaga igihe kirekire kurusha umuzingo.

Ikindi kandi, gusoma kodegisi byoroheraga umuntu wabaga ayisoma ku giti cye. Mu mpera z’ikinyejana cya gatatu, abiyitaga Abakristo icyo gihe bakwirakwije kodegisi nto zikoze mu mpu zari zikubiyemo Amavanjili. Kuva icyo gihe, hasohotse kopi za Bibiliya zibarirwa muri za miriyari, yaba yuzuye cyangwa ibice byayo, zikaba zari zanditse mu buryo bwa kodegisi.

Muri iki gihe, hari uburyo bwinshi butuma abantu bashobora kumenya mu buryo bworoshye ubwenge bukomoka ku Mana buri muri Bibiliya. Bibiliya ishobora kuboneka kuri orudinateri, ushobora kuyumva ku makaseti no kuri za disiki ndetse no kuyisoma mu buryo bw’inyandiko zicapwe. Uburyo ubwo ari bwo bwose wahitamo gukoresha usoma Bibiliya, itoze gukunda Ijambo ry’Imana, urisoma buri munsi.—Zaburi 119:97, 167.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kodegisi za mbere z’Abakristo” iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1963, ipaji ya 469-473, mu Gifaransa.

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kodegisi yagize uruhare mu ikwirakwizwa rya Bibiliya