Umuntu mushya mu Nteko Nyobozi
Mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012, abagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iyo muri Kanada batangarijwe ko hari umuntu mushya wiyongereye mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Mark Sanderson yatangiye gusohoza iyo nshingano ku itariki ya 1 Nzeri 2012.
Umuvandimwe Sanderson yakuriye mu muryango w’Abakristo mu mugi wa San Diego wo muri Leta ya Kaliforuniya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abatizwa ku itariki ya 9 Gashyantare 1975. Yatangiye gukorera umurimo w’ubupayiniya mu ntara ya Saskatchewan yo muri Kanada ku itariki ya 1 Nzeri 1983. Mu Kuboza 1990, yarangije mu Ishuri rya karindwi Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo (ubu ryitwa Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Mata 1991, umuvandimwe Sanderson yabaye umupayiniya wa bwite ku kirwa cyo muri Kanada cyitwa Terre-Neuve. Nyuma yo kuba umugenzuzi w’akarere usimbura, muri Gashyantare 1997 yatumiriwe kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo muri Kanada. Mu Gushyingo 2000, yimuriwe kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoze mu Rwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi, kandi nyuma yaho aza no gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo.
Muri Nzeri 2008, umuvandimwe Sanderson yize Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami, maze nyuma yaho aba umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami ryo muri Filipine. Muri Nzeri 2010, yatumiriwe kugaruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabwa inshingano yo gufasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo.