Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigane umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe

Twigane umuco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe

‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 PET 2:21.

1. Kuki kwigana Yesu bituma turushaho kwegera Yehova?

INCURO nyinshi twigana abantu dukunda. Mu bantu bose babaye ku isi, nta n’umwe ukwiriye kwiganwa kurusha Yesu Kristo. Kubera iki? We ubwe yaravuze ati “uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Yesu yagaragaje imico ya Se mu buryo butunganye ku buryo uwabonaga Umwana ari nk’aho yabaga abonye Se. Ku bw’ibyo, iyo twiganye Yesu turushaho kwegera Yehova, we ukomeye kurusha abandi bose mu ijuru no mu isi. Nitwigana imico y’Umwana we n’imigenzereze ye, bizaduhesha imigisha.

2, 3. (a) Kuki Yehova yandikishije inkuru ivuga iby’Umwana we, kandi se aba atwitezeho iki? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

2 Ariko se, twamenya dute Yesu? Birashimishije ko dufite inkuru yahumetswe igaragaza uwo Yesu ari we. Yehova yatumye iyo nkuru ishyirwa mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, kubera ko yashakaga ko tumenya neza Umwana we, bityo tugashobora kumwigana. (Soma muri 1 Petero 2:21.) Bibiliya igereranya urugero Yesu yadusigiye n’aho yagiye akandagiza ibirenge. Ibyo bisobanura iki? Yehova ashaka ko tugera ikirenge mu cy’Umwana we, mbese tukamwigana mu bintu byose. Birumvikana ko Yesu yadusigiye urugero rutunganye, kandi twe ntidutunganye. Ariko kandi, Yehova ntiyitega ko tugera ikirenge mu cya Yesu mu buryo butunganye. Ahubwo, Data aba yiteze ko twigana Umwana we uko bishoboka kose.

3 Reka dusuzume imwe mu mico ishishikaje ya Yesu. Muri iki gice, turi busuzume umuco we wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe; mu gice gikurikira tuzasuzuma imico ye y’ubutwari n’ubushishozi. Kuri buri muco tuzasubiza ibibazo bitatu bikurikira: usobanura iki? Yesu yawugaragaje ate? Twamwigana dute?

YESU YICISHA BUGUFI

4. Kwicisha bugufi bisobanura iki?

4 Kwicisha bugufi bisobanura iki? Muri iyi si irangwa n’ubwibone, bamwe bashobora gutekereza ko umuntu wicisha bugufi aba afite intege nke cyangwa atiyizera. Akenshi ariko si ko biba biri. Umuntu wicisha bugufi aba afite imbaraga n’ubutwari. Kwicisha bugufi binyuranye no kwiyemera no kwirata. Umuco wo kwicisha bugufi utangirana n’uko twitekerezaho. Hari inkoranyamagambo ivuga ibya Bibiliya yagize iti “kwicisha bugufi ni ukumenya ukuntu mu by’ukuri turi abantu boroheje imbere y’Imana.” Niba koko twicisha bugufi imbere y’Imana, nanone tuzirinda kumva ko turuta bagenzi bacu (Rom 12:3; Fili 2:3). Ku bantu badatunganye, kwitoza umuco wo kwicisha bugufi si ibintu byoroshye. Ariko kandi, dushobora kwitoza kuba abantu bicisha bugufi dutekereza ku cyo turi cyo imbere y’Imana, kandi tukagera ikirenge mu cy’Umwana wayo.

5, 6. (a) Mikayeli umumarayika mukuru ni nde? (b) Mikayeli yagaragaje ate ko yicisha bugufi?

5 Yesu yagaragaje ate umuco wo kwicisha bugufi? Umwana w’Imana amaze igihe kirekire cyane agaragaza uwo muco, haba igihe yari ikiremwa cy’umwuka gikomeye mu ijuru, n’igihe yari umuntu utunganye hano ku isi. Reka turebe ingero nke zibigaragaza.

6 Imitekerereze ye. Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yuda yanditse ibirebana n’urugero Yesu yatanze ubwo yari akiri mu ijuru. (Soma muri Yuda 9.) Yesu ni we Mikayeli, umumarayika mukuru. ‘Yagiye impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose.’ Wibuke ko Mose amaze gupfa Yehova yamuhambye ahantu hatazwi (Guteg 34:5, 6). Satani ashobora kuba yarashakaga gukoresha umurambo wa Mose ateza imbere ugusenga kw’ikinyoma. Uko intego mbi Satani yari afite yaba iri kose, Mikayeli yagize ubutwari bwo kumubuza kuyigeraho. Hari igitabo kivuga ko amagambo y’ikigiriki yahinduwemo ngo ‘bagiye impaka,’ n’ayahinduwemo ngo ‘bapfuye,’ “nanone akoreshwa mu birebana no kuburana mu rukiko” kandi ashobora kuba yumvikanisha “ko Mikayeli ‘yagaragarije Satani ko atari afite uburenganzira’ bwo gutwara umurambo wa Mose.” Nyamara kandi, uwo Mumarayika Mukuru yari azi ko atari we wari ukwiriye kumucira urubanza. Ahubwo, yarekeye urwo rubanza Umucamanza w’Ikirenga, ari we Yehova. Bityo rero, Mikayeli yirinze gukora ibintu adafitiye uburenganzira no mu gihe yari ashotowe. Mbega ukuntu yicishije bugufi!

7. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu byo yavugaga no mu byo yakoraga?

7 Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga byagaragaje ko yicishaga bugufi by’ukuri. Ibyo yavugaga. Ntiyigeze ashaka ko abantu baba ari we bibandaho. Ahubwo yashakaga ko ikuzo ryose rihabwa Se (Mar 10:17, 18; Yoh 7:16). Ntiyigeze abwira abigishwa be amagambo agaragaza ko nta bwenge bagiraga cyangwa ko nta gaciro bari bafite. Ahubwo, yarabubahaga, akabashimira ibyiza yababonagaho kandi akabagaragariza ko abafitiye icyizere (Luka 22:31, 32; Yoh 1:47). Ibikorwa bye. Yesu yahisemo kugira imibereho yoroheje, ntiyagira ibintu byinshi (Mat 8:20). Yemeraga gukora imirimo isuzuguritse cyane (Yoh 13:3-15). Yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kwicisha bugufi yumvira Se. (Soma mu Bafilipi 2:5-8.) Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu b’abibone banga kumvira, Yesu we yakoze ibyo Imana ishaka yicishije bugufi, “arumvira kugeza ku rupfu.” Ese ntibigaragara ko Yesu Umwana w’Imana yari ‘yoroheje mu mutima’?—Mat 11:29.

TWIGANE UMUCO WA YESU WO KWICISHA BUGUFI

8, 9. Twagaragaza dute umuco wo kwicisha bugufi?

8 Twakwigana dute Yesu mu birebana no kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi? Imitekerereze yacu. Kwicisha bugufi bituma twirinda gukora ibintu tudafitiye uburenganzira. Niba twemera ko tudafite uburenganzira bwo guca imanza, ntituzihutira kunenga abandi bitewe n’amakosa bakoze, cyangwa ngo dushidikanye ku mpamvu zabateye gukora ibintu ibi n’ibi (Luka 6:37; Yak 4:12). Kwicisha bugufi bituma ‘tudakabya gukiranuka,’ ngo dusuzugure abadafite ubushobozi nk’ubwacu cyangwa abadafite inshingano nk’izo dufite (Umubw 7:16). Abasaza b’itorero bicisha bugufi ntibabona ko bafite icyo barusha bagenzi babo bahuje ukwizera. Ahubwo, abungeri nk’abo ‘batekereza ko abandi babaruta,’ kandi ‘bakitwara nk’umuto.’—Fili 2:3; Luka 9:48.

9 Reka turebe urugero rw’umuvandimwe W. J. Thorn, wari umugenzuzi usura amatorero kuva mu mwaka wa 1894. Igihe yari amaze imyaka myinshi akora uwo murimo, yatumiriwe kujya gukora mu Isambu y’Ubwami yari mu majyaruguru ya leta ya New York, maze akora mu nzu bororeragamo inkoko. Yagize ati “igihe cyose natekerezaga ko hari ikindi kintu gikomeye nakagombye kuba nkora, nasaga nk’uwishyira ku ruhande maze nkibwira nti ‘wa gakungugu we, ni iki ufite cyatuma wirata?’” (Soma muri Yesaya 40:12-15.) Ibyo bigaragaza ko yicishaga bugufi rwose!

10. Twagaragaza dute ko twicisha bugufi mu byo tuvuga no mu byo dukora?

10 Ibyo tuvuga. Niba mu by’ukuri twiyoroshya mu mutima, amagambo yacu azagaragaza ko twicisha bugufi (Luka 6:45). Mu gihe tuganira n’abandi, tuzirinda kwibanda ku byo twagezeho no ku nshingano dufite (Imig 27:2). Ahubwo, tuzareba ibyiza abavandimwe na bashiki bacu bakora maze tubashimire ku bw’imico yabo myiza, ubushobozi bafite n’ibyo bagezeho (Imig 15:23). Ibikorwa byacu. Abakristo bicisha bugufi ntibashishikazwa no gushaka kuba abantu bakomeye muri iyi si. Ahubwo bagira ubuzima bworoheje, ndetse bagakora imirimo ab’isi babona ko isuzuguritse kugira ngo bashobore gukorera Yehova mu buryo bwuzuye (1 Tim 6:6, 8). Ikiruta byose, dushobora kugaragaza ko twicisha bugufi twumvira. ‘Kumvira abatuyobora’ no kwemera ubuyobozi butangwa n’itorero rya gikristo kandi tukabukurikiza, bidusaba kuba abantu biyoroshya mu mutima.—Heb 13:17.

YESU AGIRA IMPUHWE

11. Vuga icyo kugira impuhwe bisobanura.

11 Kugira impuhwe ni kimwe mu biranga urukundo. Ibyanditswe bivuga ko Yehova na Yesu bagira impuhwe nyinshi n’urukundo (Luka 1:78; 2 Kor 1:3; Fili 1:8). Hari igitabo gisobanura ibya Bibiliya cyavuze ko kugaragaza impuhwe birenze ibyo kumva ubabariye abafite ibyo bakeneye. Cyavuze ko kugira uwo muco bituma “twita cyane ku bandi kandi tukabafasha” tubakorera ibintu byatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza. Kugira impuhwe ni umuco utera umuntu gukorera abandi ikintu kibafitiye akamaro.

12. Ni iki kigaragaza ko Yesu yagiriraga abandi impuhwe, kandi se zatumaga akora iki?

12 Yesu yagaragaje ate umuco wo kugira impuhwe? Ibyiyumvo bye n’ibikorwa bye. Yesu yagiriraga abandi impuhwe. Igihe yabonaga incuti ye Mariya n’abari kumwe na we baririra musaza we Lazaro wari wapfuye, na we ‘yararize.’ (Soma muri Yohana 11:32-35.) Hanyuma, yazuye Lazaro, wenda bitewe n’uko yagize impuhwe nk’izo yagize igihe yazuraga umwana w’umupfakazi (Luka 7:11-15; Yoh 11:38-44). Icyo gikorwa kirangwa n’impuhwe gishobora kuba cyaratumye Lazaro agira ibyiringiro by’ijuru. Mbere yaho, Yesu yari ‘yaragiriye impuhwe’ imbaga y’abantu bari baje bamugana; byatumye “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:34). Ibyo byahinduye ubuzima bwa buri muntu wese witabiriye inyigisho ze. Wibuke ko Yesu atagiriraga abantu impuhwe gusa; yanagiraga icyo akora kugira ngo abafashe.—Mat 15:32-38; 20:29-34; Mar 1:40-42.

13. Ni mu buhe buryo Yesu yabwiraga abandi amagambo arangwa n’impuhwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

13 Amagambo ye. Kuba Yesu yaragiraga impuhwe byatumaga abwira abandi amagambo arangwa n’impuhwe, cyane cyane abakandamizwaga. Intumwa Matayo yerekeje kuri Yesu amagambo yavuzwe na Yesaya agira ati “urubingo rujanjaguritse ntazaruvuna, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya” (Yes 42:3; Mat 12:20). Yesu yavugaga amagambo yagaruriraga abantu ubuyanja, mu buryo bw’ikigereranyo babaga bameze nk’urubingo rusadutse, cyangwa nk’urutambi rw’itara ruri hafi kuzima. Yabwirizaga ubutumwa butanga icyizere kugira ngo ‘apfuke ibikomere by’abari bafite imitima imenetse’ (Yes 61:1). Yatumiriye ‘abagokaga n’abari baremerewe’ kuza bakamusanga, abizeza ko bari ‘kubona ihumure’ (Mat 11:28-30). Yijeje abigishwa be ko Imana yita cyane kuri buri wese mu bayisenga, hakubiyemo n’‘abato,’ ni ukuvuga abantu isi ishobora kuba ibona ko nta gaciro bafite.—Mat 18:12-14; Luka 12:6, 7.

TWIGANE UMUCO WA YESU WO KUGIRA IMPUHWE

14. Twakwitoza dute kugaragariza abandi impuhwe?

14 Twakwigana dute Yesu mu birebana no kugira impuhwe? Ibyiyumvo byacu. Impuhwe ntizipfa kwizana, ariko Bibiliya idutera inkunga yo kwitoza kuzigaragaza. “Impuhwe zuje urukundo” ni kimwe mu bigize kamere nshya Abakristo bose baba bitezweho kugira. (Soma mu Bakolosayi 3:9, 10, 12.) Wakwitoza ute kugaragariza abandi impuhwe? Jya waguka mu mutima wawe (2 Kor 6:11-13). Jya utega amatwi witonze igihe umuntu akubwira uko yumva ameze n’imihangayiko afite (Yak 1:19). Jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza, maze wibaze uti “iyo nza kuba mu mimerere nk’iye, nari kumva meze nte? Ni iki nari kuba nkeneye?”—1 Pet 3:8.

15. Ni iki twakora kugira ngo dufashe abantu bashobora kuba bameze nk’urubingo rusadutse cyangwa nk’urumuri runyenyeretsa?

15 Ibikorwa byacu. Kugira impuhwe bidutera gukora ibintu bituma ubuzima bw’abandi burushaho kuba bwiza, cyane cyane abameze nk’urubingo rusadutse cyangwa nk’urutambi runyenyeretsa. Twabafasha dute? Mu Baroma 12:15 hagira hati “murirane n’abarira.” Abantu bihebye bashobora gukenera ko tubagaragariza impuhwe aho kubereka uko bakemura ibibazo bafite. Mushiki wacu wahumurijwe na bagenzi be bahuje ukwizera igihe yari amaze gupfusha umukobwa we, yagize ati “iyo incuti zanjye zazaga maze tukarira, numvaga bihagije.” Dushobora nanone kugaragariza abandi impuhwe tubakorera ibikorwa birangwa n’ineza. Ese waba uzi umupfakazi ukeneye gusanirwa ibintu runaka? Ese hari Umukristo ugeze mu za bukuru waba ukeneye kujyanwa mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza cyangwa kwa muganga? Igikorwa kirangwa n’ineza, niyo cyaba gito, gishobora kugirira akamaro uwo duhuje ukwizera ufite ibyo akeneye (1 Yoh 3:17, 18). Ikiruta byose, dushobora kugaragariza abandi ko tubitaho dukora umurimo wo kubwiriza. Icyo ni cyo kintu cyiza kuruta ibindi byose twakora kugira ngo dufashe abantu bafite imitima itaryarya!

Ese uhangayikira by’ukuri abo muhuje ukwizera? (Reba paragarafu ya 15)

16. Ni iki twavuga kugira ngo dutere inkunga abihebye?

16 Amagambo yacu. Kugirira abandi impuhwe bituma ‘duhumuriza abihebye’ (1 Tes 5:14). Ni iki twavuga kugira ngo tubatere inkunga? Kubabwira amagambo agaragaza ko tubitaho by’ukuri kandi ko tubahangayikiye, bishobora kubagarurira ubuyanja. Dushobora kubashimira tubivanye ku mutima kugira ngo babone ko bafite imico myiza kandi ko hari icyo bashoboye. Dushobora kubibutsa ko Yehova yabarehereje ku Mwana we, bityo bakaba ari ab’agaciro mu maso ye (Yoh 6:44). Dushobora kubizeza ko Yehova yita cyane ku bagaragu be bafite “umutima umenetse,” cyangwa abafite “umutima ushenjaguwe” (Zab 34:18). Amagambo arangwa n’impuhwe tuvuga ashobora gufasha abakeneye guhumurizwa.—Imig 16:24.

17, 18. (a) Yehova aba yiteze ko abasaza bafata bate intama ze? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Basaza, Yehova yiteze ko mwita ku ntama ze mubigiranye impuhwe (Ibyak 20:28, 29). Mujye mwibuka ko mufite inshingano yo kugaburira intama ze, kuzitera inkunga no gutuma zigarura ubuyanja (Yes 32:1, 2; 1 Pet 5:2-4). Ku bw’ibyo, umusaza urangwa n’impuhwe ntatwara abavandimwe be uko yishakiye abashyiriraho amategeko, cyangwa ngo atume bicira urubanza kugira ngo abahatire gukora ibirenze ibyo bashoboye gukora. Ahubwo yihatira gutuma bishima, yiringiye ko urukundo bakunda Yehova ruzatuma bamukorera byinshi uko bashoboye kose.—Mat 22:37.

18 Gutekereza ku muco wa Yesu wo kwicisha bugufi n’uwo kugira impuhwe bizadushishikariza kugera ikirenge mu cye. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma indi mico ibiri ishishikaje ya Yesu, ni ukuvuga ubutwari n’ubushishozi.