Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishyamba ry’i Galilaya ryitwa Biriya

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese muri Isirayeli ya kera habaga amashyamba menshi nk’uko Bibiliya ibigaragaza?

BIBILIYA ivuga ko uduce tumwe na tumwe tw’Igihugu cy’Isezerano twarimo amashyamba, kandi ko twarimo ibiti ‘byinshi’ (1 Abami 10:27; Yos 17:15, 18). Ariko kandi, kuba muri iki gihe uduce twinshi tw’icyo gihugu tudafite amashyamba bishobora gutuma abemeragato bibaza niba ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.

Iseri ry’imbuto z’igiti cyo mu bwoko bw’umutini

Igitabo kivuga ibirebana n’imibereho yo muri Isirayeli ya kera cyavuze ko ubu muri Isirayeli hatakiri amashyamba nk’ayahabaga kera. Ahanini imisozi yabaga iriho ibiti byo mu bwoko bwa pinusi, n’ibindi biti by’inganzamarumbo. Akarere kitwaga Shefela k’imisozi migufi yari hagati y’uruhererekane rw’imisozi miremire n’inkengero z’inyanja ya Mediterane, kabagamo ibiti byinshi byo mu bwoko bw’umutini.

Ikindi gitabo kivuga ibirebana n’ibimera bivugwa muri Bibiliya cyavuze ko hari uduce two muri Isirayeli ubu tutakibamo ibiti. Byatewe n’iki? Icyo gitabo cyasobanuye ko byagiye biza buhoro buhoro. Cyavuze ko abantu bagiye batema amashyamba kimeza, ahanini bashaka aho guhinga n’aho kororera, ndetse banashaka ibiti byo kubaka no gucana.