Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ni ngombwa ko abantu babona ibyo ukora?

Ese ni ngombwa ko abantu babona ibyo ukora?

BESALELI na Oholiyabu bari bazi ibirebana n’ubwubatsi. Bashobora kuba bari barabumbye amatafari menshi cyane igihe bari abacakara muri Egiputa, ku buryo bumvaga batifuza kwibuka iby’icyo gihe. Ariko icyo gihe cyari cyarahise. Ubwo bashingwaga imirimo yo kubaka ihema ry’ibonaniro, bari bagiye kuba abanyabugeni bo mu rwego rwo hejuru (Kuva 31:1-11). Nubwo byari bimeze bityo, abantu bake gusa ni bo bari kuzajya babona ibintu bihambaye bakoze. Ese kuba abantu benshi batari kubibona byari kubababaza? Ese byari ngombwa ko abantu babibona? Ese ni ngombwa ko abantu babona ibyo ukora?

IBINTU BIHEBUJE BYABONYWE N’ABANTU BAKE

Bimwe mu bintu byari mu ihema ry’ibonaniro byari akataraboneka. Reka dufate urugero rw’abakerubi bari bacuzwe muri zahabu, bari ku mupfundikizo w’isanduku y’isezerano. Intumwa Pawulo yavuze ko bari bafite “ikuzo” (Heb 9:5). Tekereza ukuntu bari beza cyane.—Kuva 37:7-9.

Ibyo Besaleli na Oholiyabu bakoze biramutse bibonetse, byashyirwa mu mazu ndangamurage akomeye cyane, aho abantu benshi bashobora kubireba. Ariko se ni bangahe babonye ubwiza bwabyo igihe byakorwaga? Abo bakerubi babaga Ahera Cyane. Ku bw’ibyo, umutambyi mukuru ni we wenyine wababonaga, iyo yahinjiraga incuro imwe mu mwaka ku Munsi w’Impongano (Heb 9:6, 7). Ubwo rero, abantu bake cyane ni bo bababonye.

MUJYE MWISHIMIRA IBYO MUKORA NUBWO MUTASHIMWA N’ABANTU

Iyo uza kuba Besaleli cyangwa Oholiyabu, wari kumva umeze ute umenye ko abantu bake gusa ari bo babonye ibintu bihambaye wakoranye umwete? Muri iki gihe, abantu bumva ko hari icyo bagezeho iyo abandi babashimye. Ibyo ni byo bibagaragariza ko ibyo bakoze bifite agaciro. Ariko uko si ko bimeze ku bagaragu ba Yehova. Kimwe na Besaleli na Oholiyabu, twishimira gukora ibyo Yehova ashaka no kwemerwa na we.

Mu gihe cya Yesu, abayobozi b’idini bakundaga kuvuga amasengesho bashaka kwibonekeza. Ariko kandi, Yesu yavuze ko tugomba gusenga tubivanye ku mutima, tutagamije gushimwa n’abantu. Ibyo bituma ‘Data wo mu ijuru ureba ari ahiherereye atwitura’ (Mat 6:5, 6). Icy’ingenzi rero si uko abandi babona amasengesho yacu, ahubwo ni uko Yehova ayabona. Uko ayabona ni byo mu by’ukuri bituma agira agaciro. Uko ni na ko bimeze ku bindi bintu byose dukora mu murimo wera. Gushimwa n’abantu si byo biha agaciro ibyo tuba twakoze, ahubwo kuba bishimisha Yehova “ureba ari ahiherereye” ni byo bibiha agaciro.

Igihe ihema ry’ibonaniro ryari rirangiye, igicu ‘cyararitwikiriye, ikuzo rya Yehova ryuzura iryo hema’ (Kuva 40:34). Ibyo byagaragaje rwose ko Yehova yari yishimiye ibyo Besaleli na Oholiyabu bakoze. Utekereza ko bumvise bameze bate? Nubwo amazina yabo atari yanditse ku byo bakoze, bagomba kuba barishimiye kumenya ko Imana yabihaga agaciro (Imig 10:22). Nta gushidikanya ko mu myaka yakurikiyeho, bishimiraga kubona ko ibyo bakoze byakomeje gukoreshwa mu murimo wa Yehova. Igihe Besaleli na Oholiyabu bazaba bazutse mu isi nshya, bazishimira rwose kumenya ko abagaragu ba Yehova bakoresheje ihema ry’ibonaniro mu gihe cy’imyaka igera kuri 500.

Niyo nta muntu waba ubona ibyo ukora, Yehova we aba abibona

Mu bagize ubwoko bwa Yehova harimo abakora za filimi, abanyabugeni, abaririmbyi, abafotora, abahinduzi n’abanditsi, kandi ntibaba bashaka kwitirirwa ibyo bakora. Mbese twavuga ko nta wubona ibyo bakora. Uko ni na ko bimeze ku birebana n’imirimo ikorerwa mu matorero asaga 110.000 yo hirya no hino ku isi. Ni nde ubona ushinzwe imibare y’ibibarurwa iyo yuzuza impapuro zabigenewe mu mpera z’ukwezi? Ni nde ubona umwanditsi w’itorero iyo akora raporo y’umurimo wo kubwiriza? Ni nde ubona umuvandimwe cyangwa mushiki wacu iyo atunganya akantu runaka ku Nzu y’Ubwami?

Besaleli na Oholiyabu ntibigeze bahabwa ibikombe n’imidari bigaragaza ko bari abanyabukorikori n’abubatsi b’abahanga. Ariko kandi, bemewe na Yehova, icyo akaba ari cyo kintu gifite agaciro kurusha ibindi byose. Tuzi ko yabonye ibyo bakoze. Nimucyo tujye dukurikiza urugero baduhaye, maze twicishe bugufi kandi twishimire ibyo dukora.