Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Niba Adamu yari atunganye, ni gute yashoboraga gukora icyaha?

Niba Adamu yari atunganye, ni gute yashoboraga gukora icyaha?

Ibibazo by’abasomyi

Niba Adamu yari atunganye, ni gute yashoboraga gukora icyaha?

Adamu yashoboraga gukora icyaha kubera ko Imana yamuremanye umudendezo wo kwihitiramo ikimunogeye. Kuba yari afite iyo mpano ntibyari gutuma ataba umuntu utunganye. Mu by’ukuri, Imana ni yo yonyine itunganye mu buryo bwuzuye (Gutegeka kwa Kabiri 32:3, 4; Zaburi 18:30; Mariko 10:18). Ubutungane bw’umuntu cyangwa ikintu bufite aho bugarukira. Urugero, icyuma gishobora kuba gishoboye gukata inyama. Ariko se wakinywesha isupu? Ikintu kiba gitunganye bitewe n’icyo cyagenewe.

None se Imana yaremye Adamu ifite uwuhe mugambi? Imana yashakaga ko Adamu akomokwaho n’abantu bafite ubwenge n’umudendezo wo kwihitiramo ikibanogeye. Abantu bari kuba bashaka gukunda Imana n’inzira zayo bari kuzabigaragaza bahitamo kumvira amategeko yayo. Ku bw’ibyo, Imana ntiyaremye abantu ku buryo bari kujya bayumvira batabishaka. Ahubwo, umuntu yari kujya ayumvira abivanye ku mutima (Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13; 30:19, 20). Bityo rero, iyo Adamu aza kuba adafite ubushobozi bwo guhitamo gusuzugura, yari kuba ari umuntu udatunganye. Ku birebana n’ukuntu Adamu yahisemo gukoresha umudendezo we, inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko yafatanyije n’umugore we gusuzugura itegeko ry’Imana ryarebanaga n’“igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.”—Itangiriro 2:17; 3:1-6.

Ariko se Imana yaremye Adamu afite icyo abura, ku buryo atari afite ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza cyangwa kunanira ibishuko? Mbere y’uko Adamu asuzugura, Yehova Imana yari yaritegereje ibyo yaremye byose, hakubiyemo n’umugabo n’umugore ba mbere, abona ko “byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Ku bw’ibyo, igihe Adamu yakoraga icyaha, Umuremyi we ntiyari akeneye kugira ibyo akosora ku buryo yari yaramuremye, ahubwo yahise amushinja icyaha, kandi ni mu gihe (Itangiriro 3:17-19). Adamu ntiyaretse ngo urukundo yakundaga Imana n’amahame yayo akiranuka bitume yumvira Imana kuruta ikindi kintu cyose.

Nanone zirikana ko igihe Yesu yari ku isi yari umuntu utunganye nka Adamu. Yesu yari atandukanye n’abandi bantu bakomoka kuri Adamu, kubera ko yasamwe binyuze ku mwuka wera. Bityo, nta nenge yari afite yashoboraga gutuma adatsinda ibishuko (Luka 1:30, 31; 2:21; 3:23, 38). Yesu yakomeje kubera se indahemuka ku bushake nubwo yabaga ahanganye n’ibigeragezo bikomeye kurusha ibindi. Kubera ko Adamu yakoreshaga umudendezo we, ni we wagombaga kwirengera ingaruka zo kuba atarumviye itegeko rya Yehova.

Ariko se kuki Adamu yahisemo kutumvira Imana? Ese yaba yaribwiraga ko yari guhindura imimerere yarimo ikarushaho kuba myiza? Oya, kubera ko intumwa Pawulo yanditse ati “Adamu si we washutswe” (1 Timoteyo 2:14). Icyakora, Adamu yahisemo kwemera ibyifuzo by’umugore we wari wahisemo kurya ku giti cyabuzanyijwe. Icyifuzo Adamu yari afite cyo gushimisha umugore we cyari gikomeye kuruta icyo kumvira Umuremyi we. Nta gushidikanya ko Adamu akibona uwo mugore azanye urwo rubuto rwabuzanyijwe, yagombye kuba yaritonze agatekereza ku ngaruka uko kutumvira kwari kugira ku mishyikirano yari afitanye n’Imana. Kubera ko Adamu atakundaga Imana urukundo rwimbitse kandi rudacogorara, yananiwe kwihanganira amoshya, hakubiyemo n’ayaturukaga ku mugore we.

Adamu yacumuye mbere y’uko abyara, bityo abamukomotseho bose bavuka badatunganye. Ariko natwe dufite impano y’umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye nk’uko byari bimeze kuri Adamu. Nimucyo tujye dutekereza ku neza ya Yehova tumushimire, kandi dushimangire urukundo tumukunda. Birakwiriye ko twubaha Imana yacu kandi tukayisenga.—Zaburi 63:6; Matayo 22:36, 37.