Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Yosiya yahisemo gukora ibikwiriye

Yosiya yahisemo gukora ibikwiriye

ESE waba utekereza ko gukora ibikwiriye biruhije? *—Niba ari ko ubibona, si wowe wenyine. Hari n’abandi bantu benshi babibona batyo. Ndetse n’abantu bakuru bashobora kubona ko gukora ibintu bikwiriye bitoroshye. Reka turebe ukuntu guhitamo neza bitari byoroheye Yosiya. Ese waba umuzi?—

Yosiya yari umuhungu w’umwami w’u Buyuda witwaga Amoni. Yosiya yavutse Amoni afite imyaka 16. Amoni yari umwami mubi cyane nk’uko se, Umwami Manase, yari ameze mbere. Manase yamaze imyaka myinshi ari umutegetsi mubi. Ariko yaje gufatwa n’Abashuri, bamufungira mu gihugu cya kure, cya Babuloni. Igihe Manase yari muri gereza, yasabye Yehova imbabazi kandi Yehova yaramubabariye.

Manase afunguwe yagarutse i Yerusalemu, arongera aba umwami. Icyo gihe yahise areka ibibi yakoraga, maze afasha abaturage be gukorera Yehova. Manase agomba kuba yarababaye cyane igihe yabonaga umuhungu we Amoni adakurikiza urugero rwiza yamuhaga. Muri icyo gihe ni bwo Yosiya yavutse. Bibiliya ntigaragaza igihe Manase yamaranye n’umwuzukuru we Yosiya. Ariko se utekereza ko Manase hari icyo yakoze kugira ngo afashe Yosiya gukorera Yehova?—

Igihe Yosiya yari afite imyaka itandatu gusa, Manase yarapfuye, maze Amoni se wa Yosiya aba umwami. Amoni yategetse imyaka ibiri gusa, maze abagaragu be baramwica. Ibyo byatumye Yosiya aba umwami w’u Buyuda afite imyaka umunani (2 Ibyo ku Ngoma, igice cya 33). Ese utekereza ko byaje kugenda bite? Ese Yosiya yaba yarakurikije urugero rubi rwa se Amoni? Cyangwa yakurikije urugero rwiza rwa sekuru Manase wari waricujije?—

Nubwo Yosiya yari akiri muto, yari azi ko yagombaga gukorera Yehova. Ku bw’ibyo, yumviye abakundaga Yehova, aho kumvira incuti za se. Yosiya yari afite imyaka umunani, ariko yari azi ko kumvira abantu bakunda Imana ari byo bikwiriye (2 Ibyo ku Ngoma 34:1, 2). Ese urashaka kumenya abantu bagiraga Yosiya inama kandi bakamuha urugero rwiza?—

Umwe mu bantu babereye Yosiya urugero rwiza ni Zefaniya. Zefaniya yari mwene wabo wa Yosiya, kubera ko ashobora kuba yari umuhungu w’Umwami mwiza Hezekiya, se wa Manase. Mu myaka ya mbere y’ingoma ya Yosiya, Zefaniya yanditse igitabo cyo muri Bibiliya cyamwitiriwe. Yahanuye ibintu bibi byari kuzagera ku bantu bangaga gukora ibikwiriye, kandi uko bigaragara Yosiya yumviye iyo miburo.

Undi ni Yeremiya. Ushobora kuba warumvise bamuvuga. Yeremiya na Yosiya bari abasore kandi barabyirukanye. Yehova yahumekeye Yeremiya ngo yandike igitabo cya Bibiliya cyamwitiriwe. Igihe Yosiya yagwaga ku rugamba, Yeremiya yanditse indirimbo y’imiborogo, kugira ngo agaragaze agahinda kenshi yari afite (2 Ibyo ku Ngoma 35:25). Dushobora guhita twiyumvisha ukuntu abo basore bombi bagomba kuba barateranaga inkunga kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka.

Urumva ari iki wakwigira kuri Yosiya?—Ese niba nawe ufite so udakorera Yehova nk’uko byari bimeze kuri Yosiya, hari undi muntu ushobora kugufasha kumenya ibyerekeye Imana? Uwo muntu ashobora kuba ari nyoko, sogokuru cyangwa undi muntu mufite icyo mupfana. Biranashoboka ko ari undi muntu ukorera Yehova nyoko yahaye uburenganzira bwo kukwigisha Bibiliya.

Ibyo ari byo byose nubwo Yosiya yari akiri muto, imyaka ye yari ihagije kugira ngo amenye ko yagombaga kugirana ubucuti n’abantu bakorera Yehova. Nawe ushobora kumwigana maze ugahitamo gukora ibikwiriye.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagatanga ibitekerezo.