Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha ubuyobozi bwiringirwa

Barashakisha ubuyobozi bwiringirwa

Barashakisha ubuyobozi bwiringirwa

NIBA ushakisha inama, inama si akabuze. Abantu batanga inama baragenda barushaho kwiyongera. Mu turere dutandukanye, urugero nko mu Bwongereza, Amerika y’Epfo, u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibitabo bitanga inama ni byo bigurishwa cyane kurusha ibindi. Za videwo, amahugurwa n’ibiganiro bihita kuri televiziyo bivuga ibihereranye no gutanga inama, usanga bikunzwe cyane. Icyo abantu babikundira ni uko bibumvisha ko bashobora kwikemurira ibibazo batiriwe bajya gushaka umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu, umujyanama mu by’ishyingiranwa cyangwa umuyobozi w’idini. Ni izihe ngingo ibyo bitabo byibandaho?

Zimwe mu ngingo ibyo bitabo bikunze kwibandaho ni izihereranye n’uko umuntu yagira icyo ageraho, uko yahitamo uwo bazabana ndetse n’izihereranye no kurera abana. Nanone, ibyo bitabo bikunze kuvuga ibihereranye n’uko umuntu yahangana no kwiheba, agahinda n’ingaruka ziterwa no gutana kw’abashakanye. Byongeye kandi, usanga abantu bashakisha inama zivuga ibirebana n’uko umuntu yakwirinda kurya birenze urugero, kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi. Ese izo nama zigira akamaro? Hari igihe zigira akamaro, ariko akenshi si ko bigenda. Ku bw’ibyo, ni iby’ubwenge ko dukurikiza umuburo uboneka muri Bibiliya ugira uti “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.”—Imigani 14:15.

Ibitabo bitanga inama bitandukanye cyane n’ibitabo bituma umuntu agira ubuhanga runaka, urugero nko gukoresha orudinateri, ibaruramari cyangwa kuvuga urundi rurimi. Kwifashisha ibyo bitabo bishobora gutuma umenya ibyo bintu bitaguhenze, kandi utiriwe ujya kubyiga mu ishuri. Ibitabo bitanga inama, haba ku bihereranye n’ubucuruzi, ishyingiranwa, kurera abana cyangwa ku bihereranye n’indwara zo mu mutwe, bitandukanye n’ibyo tumaze kuvuga. Ibyo bitabo bitanga inama bikunze kugira abantu inama ku bihereranye n’uko bagombye kubaho, no ku bihereranye n’imyumvire bagombye kugira. Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti “utanga izi nama, ni muntu ki? Ubundi se yazikuye he?”

Abahanga bandika ibyo bitabo, bashobora gutanga inama batabanje gukora ubushakashatsi babyitondeye. Bamwe bashobora gutanga inama zihuje n’ibyo abantu bikundira, kuko baba bazi ko bazabona amafaranga menshi nibababwira ibyo bashaka kumva. Kandi koko abo bantu batanga inama babona amafaranga menshi, ku buryo mu gihugu kimwe binjiza akayabo k’amafaranga arenga miriyari umunani z’amadolari buri mwaka!

Ese koko inama zitangwa muri ibyo bitabo zirakwiriye?

Iyo ushaka inama muri ibyo bitabo, uba witeze ko uri bubone inama z’ingirakamaro. Nyamara, hari igihe usanga inama bitanga zidafatika, mbese ugasanga ari amagambo gusa. Usanga izo nama hari aho zigira ziti ‘kugira ngo ukemure ibibazo ufite, ugomba kwizera ko bizakemuka. Icyo ushaka cyose, yaba amafaranga, ubuzima bwiza cyangwa kubana neza n’abandi, uzakigeraho; upfa gusa kutiheba.’ Ariko se koko hari icyo iyo nama yakumarira? Ubwo se izagufasha guhangana n’ingorane, ndetse n’ibindi bintu bigutenguha uhura na byo mu buzima?

Reka dufate urugero rwa bimwe mu bitabo abantu bakunda, bivuga ibihereranye n’imibanire y’abantu hamwe n’ishyingiranwa. Ese koko byaba bifasha abantu kugira imiryango ihamye kandi irangwa n’ibyishimo? Si ko bigenda buri gihe. Hari umuhanga mu gusesengura ibitabo wavuze ko umwanditsi w’ibitabo bitanga inama ku bihereranye n’urukundo byari bigezweho muri Amerika y’Epfo, “yigishaga abasomyi icyo bakora kugira ngo babane neza n’abandi, kandi bumve ko bafite agaciro.” Umwanditsi w’ibyo bitabo yihandagaje avuga ko gukomeza kwihambira ku muntu kandi mutabanye neza, ari nko kwibabaza. Uwo mwanditsi yashakaga kwerekana ko mu gihe utabanye n’umuntu neza, icy’ingenzi ari uko wakora icyo wumva cyakubera cyiza, aho kugira ngo wite ku bibazo ufite maze ugerageze kubikemura.

Ni iby’ukuri ko hari igihe ibyo bitabo bishobora kuba birimo inama nziza. Ariko kandi, bishobora no gutanga inama mbi. Umuhanga mu gutanga inama ashobora kuguha inama nziza ku ngingo runaka, ariko yagira indi aguhaho inama, akaguha inama mbi. Ibyo bitabo bitanga inama nyinshi kandi zivuguruzanya, ku buryo bigoye cyane kumenya izikwiriye n’izidakwiriye. None se uzemera inama za nde? Ibaze uti ‘ese iyi nama yakorewe ubushakashatsi bwitondewe, cyangwa umwanditsi yapfuye kwitangira ibitekerezo bye gusa? Ese aho uwo mwanditsi ntiyanditse icyo gitabo yishakira amafaranga cyangwa kuba icyamamare? Niba ari ko bimeze se, yabikoze mu rugero rungana iki?’

Bibiliya ni cyo gitabo kimaze igihe kirekire gitanga inama zifite akamaro. Itanga inama zifatika ku ngingo nyinshi zivugwa muri bya bitabo, ndetse ikanatanga n’izindi nama zirenze izo. Bibiliya yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bashyira mu bikorwa inama igira iti ‘muhindurwe bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mwambare kamere nshya’ (Abefeso 4:23, 24). Bibiliya iduha ubushishozi butuma tumenya impamvu tugerwaho n’ibibazo, kandi ikatwigisha uko twahangana na byo. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko iduha impamvu zifatika zagombye gutuma dukora ibikwiriye. Ibyo turi bubisuzume mu ngingo ikurikira.