Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amadini yose ayobora abantu ku Mana imwe?

Ese amadini yose ayobora abantu ku Mana imwe?

Ese amadini yose ayobora abantu ku Mana imwe?

“Mfite idini ryanjye, kandi sinshobora kurihindura. Ubundi se ko amadini yose ayobora ku Mana imwe, idini iryo ari ryo ryose waba urimo hari icyo ritwaye?”

ESE hari umuntu waba warigeze kumva avuga atyo? Abantu benshi batekereza ko amadini yose ayobora abantu ku Mana, kandi ko abafasha gusobanukirwa intego y’ubuzima. Nanone, bumva ko mu madini yose habamo ibyiza n’ibibi, kandi ko nta dini ryavuga ko ari ryo ryonyine ry’ukuri, cyangwa ngo ryihandagaze rivuga ko ari ryo ryonyine riyobora abantu ku Mana.

Usanga ibitekerezo nk’ibyo byogeye mu bantu bo muri iki gihe bavuga ko barangwa n’ubworoherane, kandi bumva ko imyizerere yose ari ukuri. Kandi koko, usanga akenshi umuntu wese utabona ibintu atyo, bavuga ko atsimbarara ku bitekerezo bye, ndetse bigatuma bamugirira urwikekwe. Wowe se ubibona ute? Ese nawe wumva ko amadini yose ayobora abantu ku Mana? Ese hari icyo bitwaye umuntu agiye mu idini iryo ari ryo ryose?

Ese koko ayo madini hari aho atandukaniye?

Hari igitabo cyavuze ko muri iki gihe hariho amadini 9.900, amwe muri yo akaba ari mu bihugu hafi ya byose, kandi afite abayoboke babarirwa muri za miriyoni. Ugereranyije, abantu bagera kuri 70 ku ijana by’abatuye isi, bari mu madini atanu akomeye ku isi, ari yo Ababuda, Abakristo, Abahindu, Abisilamu n’Abayahudi. Niba amadini yose ayobora abantu ku Mana, ayo tumaze kuvuga uko ari atanu yagombye kuba afite ibintu byinshi ahuriyeho, haba mu nyigisho yigisha cyangwa mu bisobanuro atanga ku byerekeye Imana n’umugambi wayo. None se ibyo ni ko bimeze?

Umuhanga mu bya tewolojiya w’umugatolika witwa Hans Küng yemeje ko amadini akomeye afite inyigisho z’ibanze ahuriyeho zifitanye isano n’imibanire y’abantu. Urugero, hafi ya yose ntiyemerera abantu kwica, kubeshya, kwiba, kuryamana n’abo bafitanye isano, kandi yigisha abana kubaha ababyeyi, n’ababyeyi akabigisha gukunda abana babo. Ariko kandi, usanga hari ibindi bintu ayo madini akomeye atandukaniyeho, cyane cyane ku bihereranye n’uko bigisha ibyerekeye Imana.

Urugero, Abahindu basenga imana nyinshi, naho Ababuda bo bakavuga ko batazi neza niba Imana ibaho. Abisilamu bigisha ko habaho Imana imwe. Amadini yiyita aya gikristo na yo yizera Imana imwe, ariko amenshi muri yo akavuga ko Imana ari Ubutatu. Uretse n’ibyo, usanga ayo madini yiyita aya gikristo afite imyizerere itandukanye. Abagatolika basenga Mariya nyina wa Yesu, nyamara Abaporotesitanti bo ntibabikozwa. Muri rusange, Abagatolika bamaganira kure uburyo bwo kuringaniza imbyaro, ariko abenshi mu Baporotesitanti bo barabyemera. Abaporotesitanti na bo, ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abagabo baryamana n’abandi bagabo.

Ese ubwo koko byaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko amadini afite imyizerere nk’iyo yose itandukanye, asenga Imana imwe? Biragoye kubyemeza. Ahubwo usanga ayo madini atuma abantu badasobanukirwa Imana neza. Nanone, ayo madini atuma abasenga Imana badasobanukirwa icyo iba ibitezeho.

Ese amadini yimakaza ubumwe cyangwa abiba amacakubiri?

Amadini yose aramutse ayobora abantu ku Mana imwe, nta gushidikanya ko yagira uruhare mu gutuma abantu bunga ubumwe, bityo bakabana mu mahoro. Ariko se ibyo ni byo akora? Byaragaragaye ko aho kugira ngo amadini atume abantu bunga ubumwe, yatumye bicamo ibice, kandi atuma bashyamirana. Reka dufate ingero zimwe na zimwe.

Kuva mu kinyejana cya 11 kugeza mu cya 13, ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo byarwanye n’ibyiganjemo idini ya Isilamu mu ntambara z’Abanyamisaraba. Mu kinyejana cya 17, mu Burayi habaye intambara yamaze imyaka mirongo itatu yashyamiranyije Abagatolika n’Abaporotesitanti. Mu mwaka wa 1947, u Buhindi bukimara guhabwa ubwigenge na leta y’u Bwongereza, rwahise rwambikana hagati y’Abahindu n’Abisilamu. Vuba aha, Abagatolika n’Abaporotesitanti bamaze imyaka myinshi barwanira muri Irilande y’Amajyaruguru. Mu Burasirazuba bwo Hagati, na n’ubu Abayahudi n’Abisilamu bahora bahanganye. Urugero ruza ku isonga, ni urw’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yashyamiranyije abayoboke b’amadini yose atanu akomeye ku isi. Byageze n’ubwo iyo ntambara ishyamiranya abayoboke bo mu idini rimwe babaga bari ku mpande zombi zirwana.

Ubwo rero tutiriwe tubitindaho, amadini y’isi ntiyigeze azanira abantu amahoro cyangwa ngo atume bunga ubumwe, kandi ntiyigeze abayobora ku Mana imwe. Ahubwo yabibye amacakubiri mu bantu, kandi atuma abantu batamenya Imana n’uko bagomba kuyisenga. Ku bw’ibyo, umuntu wese ushaka kwegera Imana y’ukuri agomba guhitamo inzira anyuramo abyitondeye. Ibyo bihuje neza n’inama iboneka muri kimwe mu bitabo bya kera cyane bikoreshwa mu madini, ari cyo Bibiliya.

Nimwitoranyirize uwo muzakorera

Bibiliya igaragaza neza ko kugira ngo umuntu amenye inzira iyobora ku Mana y’ukuri, bisaba ko abitekerezaho yitonze mbere yo kuyihitamo. Yosuwa umugaragu wa Yehova Imana, yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Nyuma y’imyaka runaka, umuhanuzi Eliya na we yateye abantu inkunga yo kugira amahitamo nk’ayo. Yarababwiye ati ‘muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali [imana y’Abanyakanani] abe ari we mukurikira.’—Yosuwa 24:15, 16; 1 Abami 18:21.

Iyo mirongo ya Bibiliya ndetse n’indi, igaragaza neza ko abantu bashakaga gukorera Imana y’ukuri bagombaga kugira amahitamo babyitondeye. Uko ni na ko bimeze muri iki gihe. Niba dushaka gusenga Imana y’ukuri kandi tukayikorera, natwe tugomba guhitamo neza. Ariko se ni iki cyadufasha guhitamo neza aho tugomba gusengera? Ni gute twamenya abantu basenga Imana by’ukuri?

Abasenga Imana by’ukuri bagaragazwa n’imbuto zabo

Yesu Kristo yeretse abigishwa be uko bari kumenya itandukaniro riri hagati y’abari mu idini ry’ukuri n’abari mu idini ry’ikinyoma, agira ati “mbese hari uwasarura imbuto z’inzabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu? Mu buryo nk’ubwo, igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zitagira umumaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. . . . Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku mbuto zabo.” Bityo rero, abasenga by’ukuri bari kumenyekanira ku mbuto zabo cyangwa ibikorwa byabo. None se izo mbuto ni izihe?—Matayo 7:16-20.

Mbere na mbere, idini ry’ukuri rituma abayoboke baryo bunga ubumwe kubera urukundo baba bafitanye. Yesu yabisobanuriye abigishwa be agira ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Abigishwa nyakuri ba Yesu bagomba gukundana. Urwo rukundo rugomba kuba rugaragara ku buryo ababitegereza babona neza ko ari bo basenga Imana by’ukuri.—Yohana 13:34, 35.

Kubera iyo mpamvu, ntibishoboka ko Abakristo b’ukuri bashyamirana mu ntambara. Ese abayoboke b’amadini baba bubahiriza iryo hame? Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, idini rimwe ryonyine ritigeze ryivanga muri iyo ntambara, kandi rigakomera kuri uwo mwanzuro, ni Abahamya ba Yehova. Dogiteri Hanns Lilje wahoze ari musenyeri w’Idini ry’Abaporotesitanti mu mugi wa Hanovre mu Budage, yavuze ko Abahamya ari bo “bantu bonyine bashobora kwemeza ko batigeze bashyigikira ubutegetsi bwa Hitileri, babitewe n’uko umutimanama wabo utabibemereraga.” Muri iyo ntambara, Abahamya bo mu bihugu byinshi bahisemo kugirirwa nabi aho gushyigikira intambara cyangwa ngo bayifatanyemo.

Ni izihe mbuto zindi Yesu yari azi ko zari kuranga Abakristo b’ukuri? Mu isengesho rye rizwi cyane bakunze kwita irya Data wa twese, yatangiye avuga ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.” Yesu yabanje gusaba ko izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova ryezwa. Hanyuma, yasenze asaba ko ibyo Yehova ashaka bikorwa mu isi binyuze ku Bwami bw’Imana. Ni irihe dini rizwiho kuba rimenyesha abantu izina ry’Imana ari ryo Yehova, kandi rikabwira abantu ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzazana amahoro ku isi? Abahamya ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bihugu 236 harimo n’ibirwa, bakabutangaza mu ndimi zirenga 470.—Matayo 6:9, 10.

Nanone kandi, Abahamya ba Yehova bakurikiza urugero rwa Yesu, birinda kwivanga muri politiki n’amakimbirane y’abaturage. Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.’ Byongeye kandi, Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi bemera badashidikanya ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe afite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo akore umurimo mwiza wose.”—Yohana 17:14, 17; 2 Timoteyo 3:16, 17.

Idini ry’ukuri ritandukanye n’andi madini

Imbuto ziranga Abakristo b’ukuri, ni urukundo ruzira ubwikunde, icyifuzo cyo kweza izina rya Yehova, gutangaza Ubwami bw’Imana, kwitandukanya n’isi no kwizera Bibiliya. Nanone, izo mbuto ni zo zitandukanya Abakristo b’ukuri n’andi madini. Hari umugore wakundaga kuganira n’Abahamya ba Yehova, maze afata umwanzuro agira ati “nzi amadini menshi, kandi yose ntaho atandukaniye. Ni mwe mwenyine mutandukanye n’abandi mu buryo bugaragara.”

Biragaragara rero ko amadini yose atayobora abantu ku Mana imwe. Ariko hari idini rimwe ritandukanye n’andi. Iryo dini ni Abahamya ba Yehova, ubu babarirwa muri miriyoni zirindwi ku isi yose. Kubera ko bemera Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya kandi bakarishyira mu bikorwa, bageze ku kintu abandi bantu bose bananiwe kugeraho. Batumye abantu bo mu mahanga yose, mu ndimi zose, mu moko yose kandi badahuje ibara ry’uruhu, bunga ubumwe mu gusenga Yehova Imana y’ukuri yonyine. Bazishimira kugufasha kwiga ibyerekeye Imana y’ukuri, bagufashe kumenya ibyo igusaba, kandi bagufashe kugira amahoro n’umutekano umuntu akesha gusenga Imana mu buryo yemera. Ese iyo si yo ntego ukwiriye kwishyiriraho mu buzima?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Umupadiri w’Umworutodogisi aha umugisha abinjiye mu gisirikare muri Ukraine mu mwaka wa 2004

[Aho ifoto yavuye]

GENIA SAVILOV/AFP/Getty Images

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Abahamya ba Yehova bafasha abantu aho baba bari hose kwiga ibyerekeye Imana n’Ubwami bwayo

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 12 yavuye]

Ipaji ya 12: Buddhist woman: © Yan Liao/Alamy; Hindu holy man: © imagebroker/Alamy; ipaji ya 13: Man reading Koran: Mohamed Amin/Camerapix; Jewish man: Todd Bolen/Bible Places.com