Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko hari umuntu unyitaho?

Ese koko hari umuntu unyitaho?

Ese koko hari umuntu unyitaho?

Ese wigeze kumva ufite irungu kandi ushobewe, ku buryo watekereje ko nta muntu wiyumvishaga ibibazo wari uhanganye na byo? Nubwo bishoboka ko hari abantu bari bazi ibibazo byawe, ushobora kuba waratekerezaga ko batari bakwitayeho.

IYO duhuye n’ibibazo, dushobora kumva bimeze nk’inkubi y’umuyaga itazigera ituza. Hari n’igihe dushobora kwemeza ko ibintu duhura na byo bibabaje, kandi ko ari akarengane ku buryo twumva tutagishoboye kubyihanganira. Ibyo bikunze kubaho mu gihe tugezweho n’ibintu bibabaje cyane bikaduhungabanya, mu gihe twihebye, iyo tugize impanuka ikatumugaza, tukarwara indwara idakira cyangwa tukagerwaho n’ibindi nk’ibyo. Dushobora kumva dushobewe kandi twihebye, ku buryo twibaza niba hari aho twabona ihumure. Ese koko hari uba ukwitayeho?

“Imana nyir’ihumure ryose” ikwitaho

Bibiliya igaragaza ko Imana ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3). Yehova Imana, azi neza ko dukeneye ihumure. Ijambo “ihumure” rikoreshwa muri Bibiliya mu buryo butandukanye incuro zirenga ijana, ibyo bikaba bitwizeza ko Yehova azi neza ingorane duhura na zo, kandi ko yifuza kuduhumuriza. Kumenya ibyo, bituma twemera ko Yehova abona ingorane duhura na zo, akiyumvisha uburyo ziduhangayikishije kandi akazizirikana nubwo abandi baba basa n’aho nta cyo bibabwiye.

Ibyanditswe bigaragaza neza ko Yehova yita ku bantu buri wese ku giti cye. Bibiliya igira iti “amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereza ababi n’abeza” (Imigani 15:3). Nanone, muri Yobu 34:21, hagira hati “kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, kandi ireba amajya ye yose.” Yehova abona ibyiza n’ibibi dukora, kandi akamenya neza imimerere tuba turimo, bityo bigatuma akora ibikwiriye ahuje n’ibyo yabonye. Ibyo bigaragazwa neza n’ibyo umuhanuzi Hanani yavuze. Hanani uwo bitaga bamenya, yabwiye Umwami Asa wayoboraga u Buyuda ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”—2 Ibyo ku Ngoma 16:7, 9.

Hari indi mpamvu ituma Yehova atwitaho. Yesu yayigaragaje agira ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma” (Yohana 6:44). Yehova atwitaho cyane ku buryo agenzura umutima w’umuntu kugira ngo arebe niba ashishikajwe no kumumenya. Iyo asanze ari uko bimeze, agira icyo akora agafasha uwo muntu mu buryo butangaje rwose. Urugero, hari umugore wo muri République Dominicaine wari mu bitaro ategereje kubagwa, kubera ko yari arwaye kanseri. Yasenze Imana ayisaba ko yamufasha kubona idini ry’ukuri. Ako kanya umugabo we yamuzaniye agatabo kitwa Ni Iki Imana Idusaba? * yari yasigiwe n’Umuhamya wa Yehova wari wamusuye muri icyo gitondo. Uwo mugore amaze gusoma ako gatabo yabonye ko Imana yashubije isengesho rye. Yemeye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze mu gihe kitageze ku mezi atandatu, yiyegurira Imana arabatizwa.

Mu gitabo cya Bibiliya cya Zaburi, dusangamo amagambo menshi akora ku mutima yanditswe n’abanditsi ba zaburi b’Abaheburayo, urugero nk’Umwami Dawidi. Ayo magambo agaragaza ukuntu Yehova yita ku bagaragu be abigiranye urukundo. Muri Zaburi ya 56:9, tuhabona amagambo Umwami Dawidi yavuze yinginga Imana, agira ati “ubara kurorongotana kwanjye, ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Nk’uko urwo rugero rwo gushyira amarira mu icupa rubigaragaza, Dawidi yari azi ko Yehova azi neza imibabaro ye n’ingaruka yamugiragaho. Yehova yari azi neza imibabaro ya Dawidi, kandi yazirikanaga ukuntu yari amerewe mu gihe cyose yamaze ahura n’iyo mibabaro yatumaga arira. Koko rero, Umuremyi wacu yita ku bantu bose bihatira gukora ibyo ashaka, ‘bafite imitima imutunganiye.’

Indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Imana itwitaho mu buryo bwuje urukundo, iboneka muri Zaburi izwi cyane ya 23. Amagambo abimburira iyo Zaburi agereranya Yehova n’umwungeri wuje urukundo. Ayo magambo agira ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.” Umwungeri wo mu Burasirazuba bwo Hagati yitaga kuri buri ntama, ndetse akayita izina. Buri munsi yahamagaraga buri ntama, akayagaza abigiranye ubwuzu, maze akareba niba itakomeretse. Iyo yabonaga hari iyakomeretse yayisigaga amavuta kugira ngo igisebe gikire. Iyo intama yabaga irwaye, umwungeri yashoboraga kuyihatira kunywa umuti, bityo akayifasha guhaguruka kugira ngo idakomeza kuryama ikaba yapfa. Ese ubwo koko urwo si urugero rugaragaza neza ko Yehova yita ku bantu bose bamushakiraho ubufasha?

Isengesho n’umuzuko bigaragaza ko Imana itwitaho

Izo zaburi hamwe n’izindi, ntizanditswe muri Bibiliya kugira ngo tujye tuzisoma twishimisha gusa. Zitwereka uko mu gihe cya kera abagaragu b’Imana bizerwa basukaga ibibari ku mutima imbere ya Yehova, bakamubwira ko bakeneye ubufasha bwe, cyangwa bakamushimira kubera ubuyobozi n’imigisha yabahaga. Ayo magambo agaragaza neza ko abagaragu b’Imana bo mu bihe byashize, bizeraga badashidikanya ko Imana yabitagaho. Gusoma ayo magambo agaragaza ibyari bibari ku mutima no kuyatekerezaho, bishobora gutuma natwe twumva ko Imana itwitaho. Kuba Yehova atwemerera kumusenga bigaragaza neza ko atwitaho.

Ariko kandi, hari igihe ibibazo biturenga ku buryo twumva tubuze n’icyo tuvuga mu isengesho. Ese ibyo byaba bituma Yehova atamenya akababaro kacu? Mu Baroma 8:26 hasubiza hagira hati “umwuka na wo udufasha mu ntege nke zacu, kuko aho ikibazo kiri, ari uko icyo twagombye gusaba mu isengesho mu gihe tugomba gusenga tuba tutakizi; ariko umwuka ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe.” Uwo murongo w’Ibyanditswe utubwira ko mu mimerere nk’iyo, Yehova ‘we wumva ibyo asabwa,’ afata amasengesho yavuzwe n’abagaragu be ba kera bashobora kuba bari bafite ibibazo nk’ibyacu, maze akayasubiza nk’aho ari twe tuyavuze.—Zaburi 65:3.

Ibyiringiro by’umuzuko na byo, ni indi gihamya y’uko Imana yita kuri buri muntu. Yesu Kristo yagize ati ‘kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rya [Yesu] bakavamo’ (Yohana 5:28, 29). Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aho, risobanurwa ngo “imva zirimo abantu Imana izirikana,” rikaba ryumvikanisha igitekerezo cy’uko Imana iba yibuka ibintu byose byaranze imibereho y’umuntu wapfuye.

Tekereza nawe: kugira ngo Imana izure umuntu igomba kuba izi buri kantu kose kamurangaga, harimo uko yasaga, imico yari yaravukanye ndetse n’iyo yagize ari mukuru, hamwe n’ibintu byose uwo muntu yari azi (Mariko 10:27)! Imana ntijya yibagirwa uwo muntu, kabone n’iyo hashira imyaka ibarirwa mu bihumbi (Yobu 14:13-15; Luka 20:38). Ku bw’ibyo, Yehova yibuka ibintu byose byarangaga abantu bapfuye babarirwa muri za miriyari, ibyo bikaba bigaragaza neza ko Imana yita kuri buri wese muri twe.

Yehova agororera abamushaka

Twakora iki kugira ngo Imana itwiteho mu buryo bwuje urukundo? Mbere na mbere, tugomba kugaragaza ko tumwiringira kandi tumwubaha, bityo tukagaragaza ko tumwizera. Intumwa Pawulo yerekanye ko kugira ngo Imana itwiteho, tugomba kugira ukwizera. Yaranditse ati “umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”—Abaheburayo 11:6.

Zirikana ko ukwizera nk’uko gushimisha Imana kugizwe n’ibintu bibiri. Icya mbere ni uko tugomba “kwemera ko iriho.” Ibyo bisobanura ko tugomba kwizera ko Imana iriho, kandi ko ari Umutegetsi wacu w’Ikirenga, ukwiriye kubahwa no gusengwa. Icya kabiri ni uko tugomba kwizera ko “igororera abayishakana umwete.” Kugira ukwizera nyako bikubiyemo kwiringira ko Imana yita ku bantu bose bakora ibyo ishaka babigiranye umwete, ishakisha icyatuma bamererwa neza. Nanone, bikubiyemo kwiringira ko ibagororera. Niwiga Ijambo ry’Imana kandi ukifatanya n’abayumvira, nawe ushobora kugira ukwizera dusabwa, kugira ngo Imana itugororere kandi itwiteho mu buryo bwuje urukundo.

Muri iki gihe abantu benshi bumva ko Imana itita ku bibazo byabo. Ariko nk’uko twamaze kubibona, Bibiliya igaragaza ko Imana yita cyane ku bantu bayizera by’ukuri. Nubwo muri iki gihe ahanini duhura n’imibabaro, imihangayiko cyangwa ibintu bikagenda uko tutari tubyiteze, ntitugomba kwiheba. Yehova Imana atwitaho rwose. Koko rero, adutumirira kumwegera abigiranye urukundo, kugira ngo adufashe. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”​—Zaburi 55:23.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Imirongo y’Ibyanditswe yagufasha kwizera ko Imana igukunda kandi ikwitaho

“Amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”​—2 IBYO KU NGOMA 16:9

“Ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe, mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?”​—ZABURI 56:9

“Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.”​—ZABURI 23:1

“Ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.”​—ZABURI 65:3

“Wampamagara nakwitaba, washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.”​—YOBU 14:15

“Uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.”​—ABAHEBURAYO 11:6

“Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”​—ZABURI 55:23