Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu Bibiliya ifitiye akamaro abantu bo muri iki gihe

Impamvu Bibiliya ifitiye akamaro abantu bo muri iki gihe

Impamvu Bibiliya ifitiye akamaro abantu bo muri iki gihe

‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo gutunganya [umuntu].’​—2 TIMOTEYO 3:16, Bibiliya Yera.

MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, Bibiliya yagiye ihindura abantu bo mu mico itandukanye, bakagira imibereho myiza. Uwo murongo w’Ibyanditswe twahereyeho, werekana ko impamvu Bibiliya ihindura abantu, ari uko irimo ubwenge buturuka ku Mana. Nubwo Bibiliya yanditswe n’abantu, ibyo itubwira bituruka ku Mana. Bibiliya igira iti “abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”—2 Petero 1:21.

Hari ibintu nibura bibiri Bibiliya itangamo ubuyobozi bw’ingirakamaro. Mbere na mbere, idufasha gushyira mu gaciro tukamenya icyo kugira imibereho myiza bisobanura. Icya kabiri, ifite imbaraga zituma abantu bagira ibyo bahindura kugira ngo bagire imibereho myiza. Reka dusuzume ibyo bintu uko ari bibiri.

Iduha ubushishozi bwo kumenya intego zikwiriye

Imana yatanze isezerano riboneka muri Bibiliya rigira riti “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8NW). Zirikana ko Bibiliya iduha inama ikaduha n’ubushishozi. Ubushishozi ni ubushobozi bwo kureba kure ukamenya icyihishe inyuma y’ibintu. Iyo dufite ubushishozi butuma dutahura intego zidufitiye akamaro, bishobora kuturinda gupfusha ubusa igihe cyacu twiruka inyuma y’ibitagira umumaro.

Urugero, abantu benshi bishyiriraho intego zizatuma baba ibyamamare cyangwa abakire. Ibitabo bitanga inama, byuzuyemo inama zigaragaza icyo umuntu yakora kugira ngo arushe abandi icyubahiro cyangwa ubukire. Ariko kandi, Bibiliya yo itubwira ko iyo ‘umuntu agiriye ishyari mugenzi we, ibyo na byo ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.’ Nanone igira iti “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza” (Umubwiriza 4:4; 5:9). Ese iyo nama yaba idufitiye akamaro muri iki gihe?

Kugira ngo tubone ukuntu inama Bibiliya itanga zifite agaciro, nimucyo dusuzume ibyabaye kuri Akinori uba mu Buyapani. Kubera ko Akinori yaharaniraga kurusha abandi, byatumye agera ku ntego yari yarishyiriyeho yo kubona impamyabumenyi yo muri kaminuza igezweho, n’iyo kubona akazi mu isosiyete ikomeye y’ubucuruzi. Icyo yakoraga cyose cyaramuhiraga. Nyamara, ibyo ntibyatumye abona ibyishimo yari yiteze. Ahubwo, byatumye ahora ahangayitse kandi ananiwe. Incuti ze zakoranaga na we ntizigeze zimuhumuriza. Kwiheba byatumye aba umusinzi, ageza n’ubwo ashaka kwiyahura. Hanyuma, yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Ibyo yamenye byatumye ahindura ibyo yabonaga ko ari ingenzi mu buzima. Bidatinze, uburwayi yaterwaga n’imihangayiko bwatangiye gukira. Aho kugira ngo Akinori atwarwe n’ubwibone no guhora ashaka kugera kuri byinshi, yiboneye ko umugani uvugwa muri Bibiliya ari ukuri. Uwo mugani ugira uti “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza.”—Imigani 14:30NW.

Wumva ari iyihe ntego nziza wakwifuza kugeraho? Ni ikihe kintu wageraho, kigatuma ugira ibyishimo nyakuri? Ese ni ugushaka neza? Ese ni uguteganyiriza abana bawe? Ni ukugira incuti nyinshi se? Ese ni ukwishimira ubuzima? Izo ntego zose ni nziza rwose. Bibiliya idutera inkunga yo kuzigeraho, nubwo itadutera inkunga yo kuzigira iz’ingenzi mu buzima bwacu. Bibiliya iduha inama irangwa n’ubushishozi itubwira ikintu cy’ingenzi tugomba gukora kugira ngo tugire imibereho ishimishije. Iyo nama igira iti “wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:13). Iyo twirengagije iyo nama, twumva kubaho nta cyo bimaze, tugahora tumanjiriwe kandi tutanyuzwe. Ku rundi ruhande, Bibiliya iduha icyizere igira iti “uwisunga Uwiteka aba ahirwa.”—Imigani 16:20.

Uko Bibiliya yahinduye imibereho y’abantu

Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, [kandi] rifite imbaraga.’ Ijambo ry’Imana rishobora gucengera rikamenya ibitekerezo by’umuntu n’imigambi ye (Abaheburayo 4:12). Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura imibereho y’abantu kubera ko ibafasha kumenya abo ari bo by’ukuri. Kubera iyo mpamvu, abantu b’imitima itaryarya bageraho bakamenya ko bakwiriye kugira icyo bahindura mu mibereho yabo. Urugero, Pawulo yabwiye abari bagize itorero rya gikristo ry’i Korinto bahoze ari abajura, abasinzi, abasambanyi n’abakoraga ibindi bisa bityo agira ati ‘uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya, [binyuze ku] mwuka w’Imana yacu’ (1 Abakorinto 6:9-11). No muri iki gihe, umwuka wera wa Yehova uracyafite imbaraga, kandi ushobora gutuma abantu bahindura imibereho yabo.

Mario uba mu Burayi, yari umunyarugomo wanywaga ibiyobyabwenge byitwa marijuwana, akanabicuruza. Hari igihe umupolisi yabimufatanye maze arabimwaka. Mario yazabiranyijwe n’uburakari ku buryo yakubise uwo mupolisi akanangiza imodoka ye. Nanone kandi, Mario yari umushomeri kandi yarafashe amadeni menshi. Amaze kubona ko atashoboraga gukemura ibibazo yari afite, yemeye kwiga Bibiliya. Mario yagiye agira amajyambere, maze atangira kurangwa n’isuku, areka kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza, kandi areka kuba umunyarugomo. Abantu benshi bari bamuzi mbere baratangaye. Baramuhagarikaga maze bakamubaza bati “ariko se Mario, ni wowe, cyangwa ni undi?”

Ni iki cyatumye abantu bari bafite imyifatire nk’iya Akinori na Mario bahindura imibereho yabo, bakanyurwa kandi bakabaho bishimye? Nta gushidikanya, ni ukubera ko bize Bibiliya maze bakagira ubumenyi ku byerekeye Imana. Imana yonyine ni yo ishobora kuduha inama z’ingirakamaro dukeneye kugira ngo tubeho neza muri iki gihe, kandi tugire ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Nk’uko umubyeyi aganira n’abana be, Yehova na we atubwira binyuze kuri Bibiliya ati ‘mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye, ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira. Nugenda intambwe zawe ntizizateba, kandi niwiruka ntuzasitara. Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke, ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe’ (Imigani 4:10-13). Ni iyihe nama y’ingirakamaro yaruta gushakira ubuyobozi ku Muremyi wacu?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Inama zidufitiye akamaro muri iki gihe

Bibiliya itwereka amahame y’ibanze kandi afite akamaro ashobora kutuyobora mu mibereho yacu yose muri iki gihe. Dore amwe muri yo:

Uko twabana neza n’abandi

“Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”​—Matayo 7:12.

‘Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese, ni we ukomeye.’​—Luka 9:48.

“Mugire umuco wo gucumbikira abashyitsi.”​—Abaroma 12:13.

Uko twareka ingeso mbi

“Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.”​—Imigani 13:20.

“Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga.”​—Imigani 23:20.

“Ntugacudike n’umunyamujinya.”​—Imigani 22:24.

Uko wagira ishyingiranwa ryiza

‘Umuntu wese muri mwe akunde umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.’​—Abefeso 5:33.

“Mwambare impuhwe, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose.”​—Abakolosayi 3:12, 13.

Uko warera abana bawe

“Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”​—Imigani 22:6.

“Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.”​—Abefeso 6:4.

Uko wakwirinda intonganya

“Gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”​—Imigani 15:1.

“Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere.”​—Abaroma 12:10.

Nubwo abantu baba bafitanye ubucuti, akenshi birinda amakimbirane ashingiye ku bucuruzi, bagirana amasezerano yanditse. Ku bw’ibyo, umugaragu w’Imana Yeremiya yaranditse ati “nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.”​—Yeremiya 32:10.

Uko waba umuntu urangwa n’icyizere

‘Iby’ukuri byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.’​—Abafilipi 4:8.

Bibiliya idutera inkunga yo kutibanda ku bitekerezo bibi, kandi yamaganira kure abantu “binubira uko bari.” Igira iti “mwishimire mu byiringiro.”​—Yuda 4, 16; Abaroma 12:12.

Gushyira mu bikorwa ayo mahame y’ingenzi, bizatuma tugira amahoro kandi tunyurwe. Nanone bizadufasha gukora ibyo Imana ishaka maze bitume iduha imigisha. Bibiliya iravuga iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”​—Zaburi 37:29.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Akinori akiri umucuruzi (ibumoso), no muri iki gihe ari kumwe n’umugore we babwiriza bishimye