Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Uwiteka Imana yanyu ndi uwera”

“Uwiteka Imana yanyu ndi uwera”

Egera Imana

“Uwiteka Imana yanyu ndi uwera”

Abalewi igice cya 19

‘YEHOVA Imana ni uwera, ni uwera, ni uwera’ (Ibyahishuwe 4:8). Iyo Bibiliya ikoresha ayo magambo, iba ishaka kugaragaza ko Yehova ari uwera, ibyo bikaba bisobanura ko atanduye, kandi ko akiranuka mu rugero ruhebuje. Imana ntishobora gukora icyaha, kandi ntishobora kwanduzwa na cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko se ibyo byaba bishaka kuvuga ko Imana yera cyane, ku buryo idashobora gushyikirana n’abantu badatunganye? Oya rwose! Nimucyo dusuzume amagambo arangwa n’icyizere aboneka mu Balewi igice cya 19.

Yehova yabwiye Mose ati “bwira iteraniro ry’Abisirayeli ryose uti.” Amagambo yakurikijeho yarebaga buri wese mu bari bagize iryo shyanga. Ni iki Mose yagombaga kubabwira? Imana yakomeje igira iti “mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera” (umurongo wa 2). Buri Mwisirayeli wese yagombaga kuba uwera. Inshinga ngo “mube,” yumvikanisha ko Imana itabagiraga inama yo kubigenza gutyo, ahubwo ko yabategekaga kubikora. None se Imana yaba yarabasabaga ibyo batari gushobora?

Zirikana ko igihe Yehova yababwiraga ko ari uwera, atashakaga kuvuga ko bagombaga kwigereranya na we, ahubwo ko iyo yari kuba impamvu yari gutuma bubahiriza iryo tegeko. Mu yandi magambo, Yehova ntiyasabye abagaragu be badatunganye bo muri Isirayeli kuba abera nk’uko ari uwera. Ibyo ntibyari gushoboka. “Uwera” Yehova, arera cyane kurusha abandi bose (Imigani 30:3). Icyakora kubera ko Yehova ari uwera, yitega ko abamusenga na bo bagerageza kuba abera uko bashoboye kose nubwo badatunganye. Ni mu buhe buryo bari kugaragaza ko ari abera?

Yehova amaze gutanga iryo tegeko ryo kuba uwera, yakoresheje Mose, maze agaragaza muri make amahame bagombaga gukurikiza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abisirayeli bose bari bitezweho kumvira amahame arebana no kubaha ababyeyi n’abageze mu za bukuru (umurongo wa 3, 32). Nanone bagombaga kwita ku bipfamatwi, impumyi n’abandi bantu babaga bababaye (umurongo wa 9, 10, 14). Usibye n’ibyo, bagombaga kuba inyangamugayo, kandi ntibagire aho babogamira mu rubanza (umurongo wa 11-13, 15, 35, 36). Bagombaga no gukunda abagaragu b’Imana bagenzi babo nk’uko bikunda (umurongo wa 18). Iyo Abisirayeli bumvira ayo mahame n’andi babwiwe, bari ‘kubera Imana yabo abera.’—Kubara 15:40.

Itegeko ryasabaga Abisirayeli kuba abera ridufasha kumenya neza ibyo Yehova Imana ashaka, kandi rikadufasha kumenya inzira ze. Icya mbere, ritwigisha ko kugira ngo tugirane imishyikirano ya bugufi n’Imana, dukeneye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubeho nk’uko bikwiriye abantu bera (1 Petero 1:15, 16). Nitubigenza dutyo, tuzagira imibereho myiza cyane.—Yesaya 48:17.

Itegeko ridusaba kuba abera rigaragaza ko Yehova agirira icyizere abamusenga. Yehova ntiyigera adusaba ibirenze ubushobozi bwacu (Zaburi 103:13, 14). Azi ko twaremwe mu ishusho ye, bityo tukaba dufite ubushobozi bwo kuba abantu bera mu rugero runaka (Itangiriro 1:26). Ese ibyo ntibituma wumva wakwiga byinshi ku bihereranye n’icyo wakora kugira ngo wegere Yehova, we Mana yera?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Dufite ubushobozi bwo kuba abantu bera