Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO: ISOMO TUVANA KURI MOSE

Mose yari muntu ki

Mose yari muntu ki

Iyo wumvise izina Mose uhita utekereza iki? Ese utekereza . . .

  • uruhinja nyina yahishe mu gitebo mu Ruzi rwa Nili?

  • umwana warezwe n’umukobwa wa Farawo wo muri Egiputa, ariko ntiyibagirwe ko yari Umuyahudi?

  • umuntu wamaze imyaka 40 ari umwungeri i Midiyani?

  • umuntu waganiriye na Yehova * imbere y’igihuru cyaka?

  • umuntu wahagaze imbere y’umwami wa Egiputa, maze akamusaba ashize amanga kuvana Abisirayeli mu bubata?

  • umuntu watangaje ibyago icumi Imana y’ukuri yateje Egiputa, igihe umwami wayo yari yayigometseho?

  • umuntu wayoboye Abisirayeli igihe bakoraga urugendo rurerure bava muri Egiputa?

  • umuntu wagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri?

  • umuntu wahaye Abisirayeli Amategeko Icumi y’Imana?

MOSE yakoze ibyo bintu byose, ndetse akora n’ibirenze ibyo. Ntibitangaje rero kuba uwo mugabo w’indahemuka yubahwa cyane n’Abakristo, Abayahudi n’Abisilamu.

Mose yari umuhanuzi kandi yagaragaje imbaraga “ziteye ubwoba” (Gutegeka kwa Kabiri 34:10-12). Yemeye ko Imana imukoresha mu bintu bikomeye. Nyamara Mose yari umuntu usanzwe. Kimwe n’umuhanuzi Eliya wagaragaye ari kumwe na Mose mu iyerekwa igihe Yesu yari ku isi, Mose yari umuntu “umeze nkatwe” (Yakobo 5:17; Matayo 17:1-9). Mose yahuye n’ibibazo byinshi nk’ibyo duhura na byo muri iki gihe, kandi yabyitwayemo neza.

Ese waba wifuza kumenya icyabimufashijemo? Reka dusuzume imico itatu Mose yari afite n’isomo twamukuraho.

^ par. 7 Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina ry’Imana.