Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

“Ni irihe tegeko riza imbere y’ayandi yose?”

“Ni irihe tegeko riza imbere y’ayandi yose?”

Twakora iki ngo dushimishe Imana? Ese hari urutonde rw’amategeko tugomba gukurikiza? Nta rwo. Nk’uko Yesu Kristo Umwana w’Imana yabivuze, ibyo Imana idusaba bishobora kuvugwa mu ijambo rimwe gusa.—Soma muri Mariko 12:28-31.

Reka tubanze dusuzume icyatumye Yesu avuga ayo magambo. Yarimo yigishiriza mu rusengero ku itariki ya 11 Nisani, habura iminsi ibiri ngo yicwe. Abanzi be bagerageje kumutegera mu magambo, bamubaza bimwe mu bibazo abantu batavugagaho rumwe. Igihe cyose yarabasubizaga ntihagire ubona icyo yongeraho. Ibyo birangiye, Yesu yarababajije ati “ni irihe tegeko riza imbere y’ayandi yose?”—Umurongo wa 28.

Gusubiza icyo kibazo ntibyari byoroshye. Hari Abayahudi bajyaga impaka bibaza itegeko ryari iry’ingenzi kurusha ayandi mu Mategeko ya Mose asaga 600. Nanone, hari abandi bashobora kuba barumvaga ko amategeko yose angana kandi ko gufata itegeko rimwe ukarirutisha andi bidakwiriye. Yesu yashubije ate icyo kibazo?

Igihe Yesu yabasubizaga ntiyababwiye itegeko rimwe, ahubwo yababwiye abiri. Yavuze ko itegeko rya mbere rigira riti “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (umurongo wa 30; Gutegeka kwa Kabiri 6:5). Muri uwo murongo, amagambo “umutima,” “ubwenge,” “ubugingo” n’“imbaraga” asobanura kimwe. * Yose yumvikanisha ko tugomba gukunda Yehova tutizigamye kandi tugakoresha ubushobozi bwacu bwose n’ubutunzi bwacu bwose. Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyagize kiti “ugomba gukunda Imana utizigamye.” Ku bw’ibyo, niba koko ukunda Imana, uzakora uko ushoboye uyishimishe buri munsi.—1 Yohana 5:3.

Itegeko rya kabiri rigira riti “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (umurongo wa 31; Abalewi 19:18). Mu by’ukuri, gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu ntibitana. Iyo dukunda Imana, gukunda bagenzi bacu birizana (1 Yohana 4:20, 21). Iyo dukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, tubafata nk’uko twifuza ko badufata (Matayo 7:12). Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko dukunda Imana yaturemye mu ishusho yayo.—Intangiriro 1:26.

Mu ijambo rimwe, icyo Yehova asaba abagaragu be ni urukundo

Amategeko avuga ko tugomba gukunda Imana na bagenzi bacu, ni ay’ingenzi mu rugero rungana iki? Yesu yaravuze ati “nta rindi tegeko riruta ayo ngayo” (umurongo wa 31). Mu yindi Vanjiri na yo ivuga iby’ayo mategeko, Yesu yavuze ko andi mategeko yose ashingiye kuri ayo ngayo.—Matayo 22:40.

Gushimisha Imana ntibigoye. Mu ijambo rimwe, icyo Yehova adusaba ni urukundo. Urukundo ni rwo ruranga abasenga Imana by’ukuri kandi ni rwo ruzakomeza kubaranga. Ariko ntirugomba kuba mu magambo cyangwa mu byiyumvo gusa; tugomba kurugaragaza mu bikorwa (1 Yohana 3:18). Turagutera inkunga yo kwiga uko wakwitoza kugaragaza urukundo ukunda Yehova, kuko Imana ‘ari urukundo.’—1 Yohana 4:8.

Imirongo yo muri bibiliya wasoma muri werurwe:

Mariko 9-16Luka 1-6

^ par. 4 Muri Bibiliya, ijambo “ubugingo” risobanura umuntu wese uko yakabaye. Bityo rero, ryumvikanisha “umutima,” “ubwenge” n’“imbaraga.”