Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzuko wa Yesu uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.

Umuzuko wa Yesu uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.

UMUZUKO wa Yesu udufitiye akamaro muri iki gihe. Intumwa Pawulo yabigaragaje agira ati “Kristo yazuwe mu bapfuye aba umuganura w’abasinziriye mu rupfu. Nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe. Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”—1 Abakorinto 15:20-22.

Yesu yazutse ku itariki ya 16 Nisani mu mwaka wa 33. Uwo munsi Abayahudi bajyaga mu rusengero rw’i Yerusalemu bagatura Yehova ituro ry’umuganura w’ibyo babaga bejeje. Igihe Pawulo yavugaga ko Yesu ari umuganura w’abazutse, yashakaga kuvuga ko hari abandi bantu bazazuka.

Amagambo Pawulo yavuze nyuma yaho agaragaza akamaro k’umuzuko wa Yesu. Yaravuze ati “nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe.” Twese turapfa bitewe n’uko Adamu yaturaze icyaha no kudatungana. Icyakora igihe Yesu yatangaga ubuzima bwe ho incungu, abantu babonye uburyo bwo kuva mu bubata bw’icyaha n’urupfu binyuze ku muzuko. Pawulo yashoje agira ati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 6:23.

Yesu ubwe yasobanuye akamaro k’urupfu rwe n’umuzuko we. Yarivugiye ati “Umwana w’umuntu agomba kumanikwa, kugira ngo umwizera wese ashobore kubona ubuzima bw’iteka. Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:14-16.

Ngaho tekereza ubuzima buzira iherezo butarimo imibabaro n’agahinda (Ibyahishuwe 21:3, 4)! Bizaba bishimishije rwose! Hari intiti yabisobanuye igira iti “nubwo imva ishobora kwibutsa umuntu ko ubuzima ari bugufi, umuzuko umwizeza ko urupfu rutazahoraho.” Umuzuko wa Yesu uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.