Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

“Mukomeze gusaba muzahabwa”

“Mukomeze gusaba muzahabwa”

Umwe mu bigishwa ba Yesu yaramubwiye ati “Mwami, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Yesu yamushubije amucira imigani ibiri itwigisha uko twasenga Imana n’icyo twakora kugira ngo itwumve. Ese waba waribajije niba Imana yumva amasengesho yawe? Niba warabyibajije, amagambo Yesu yabwiye uwo mwigishwa ashobora kugushishikaza.—Soma muri Luka 11:5-13.

Umugani wa mbere wibanda ku muntu usenga (Luka 11:5-8). Uwo mugani uvugwamo umuntu wabonye umushyitsi mu gicuku kandi adafite ibyo amwakiriza. Yumvaga ko kwakira uwo mushyitsi byihutirwa. Ibyo byatumye ajya kureba incuti ye kugira ngo ayisabe imigati yo kumwakiriza, nubwo bwari bwije. Mu mizo ya mbere, uwo mugabo wari incuti ye yabanje kwanga kubyuka, kubera ko abagize umuryango we bari basinziriye. Ariko uwo muntu yakomeje gutitiriza, bituma iyo ncuti ye ibyuka imuha ibyokurya. *

Ni iki uwo mugani utwigisha ku birebana n’isengesho? Yesu yashakaga kutwigisha ko tugomba gutitiriza, tugakomeza gusaba, gushaka no gukomanga (Luka 11:9, 10). Kubera iki? Ese Yesu yashakaga kuvuga ko Imana itinda kumva amasengesho ku buryo bidusaba gukomeza gukomanga ubudatuza? Oya. Ahubwo yashakaga kuvuga ko mu buryo butandukanye n’incuti ibanza kwanga gukingura, Imana yo yiteguye gusubiza amasengesho y’abantu bayisenga bafite ukwizera. Tugaragaza ko dufite uko kwizera, iyo dukomeje gusenga Imana tuyititiriza. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza ko ibyo tuyisaba tubikeneye koko, kandi ko twizeye neza ko ishobora kubiduha, mu gihe bihuje n’ibyo ishaka.—Mariko 11:24; 1 Yohana 5:14.

Umugani wa kabiri wibanda kuri Yehova we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Yesu yarabajije ati “mu by’ukuri se, ni nde mubyeyi muri mwe umwana we yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi? Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo?” Igisubizo kirumvikana. Nta mubyeyi wita ku bana be wabaha ikintu kibi. Hanyuma Yesu yasobanuye uwo mugani agira ati “none se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho” guha abana be bo ku isi impano nziza kurusha izindi y’“umwuka wera”? *Luka 11:11-13; Matayo 7:11.

Imana yiteguye gusubiza amasengesho y’abantu basenga bafite ukwizera

Ni iki urwo rugero rutwigisha ku birebana na Yehova we “wumva amasengesho”? Yesu yadusabye ko dukwiriye kubona ko Yehova ari umubyeyi wita ku bana be, uhora yiteguye kubaha ibyo bakeneye. Ku bw’ibyo, abasenga Yehova bashobora kumwegera nta cyo bishisha, bakamubwira ibibari ku mutima. Kubera ko azi neza ibyababera byiza, baba biteguye kwemera ibisubizo abaha, nubwo byaba bidahuje n’ibyo bari biteze. *

Imirongo yo muri bibiliya wasoma muri mata:

Luka 7-21

^ par. 2 Ibivugwa muri uwo mugani wa Yesu, ni ibintu byari bisanzwe mu muco no mu migenzo y’icyo gihe. Abayahudi babonaga ko kwakira abashyitsi ari iby’ingenzi cyane. Kubera ko umuryango wakoraga imigati ihagije yo kurya buri munsi, iyo yabaga ishize, kujya gusaba mugenzi wawe byabaga ari ibisanzwe. Nanone iyo babaga ari abakene, abagize umuryango bose bararaga hasi mu cyumba kimwe.

^ par. 4 Ahanini Yesu yakoreshaga iyo mvugo ashaka kugaragaza ko Imana ifite imico myiza kurusha abantu.

^ par. 5 Niba wifuza kumenya icyo wakora kugira ngo Imana yumve amasengesho yawe, reba igice cya 17, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.