Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ese isi yacu yaremewe guturwaho?
Uyu mubumbe wacu wujuje ibisabwa byose kugira ngo ibinyabuzima biwutureho. Ufite amazi menshi, ari cyo kintu cy’ibanze mu buzima. Urwikaragiro rwayo ruberamye, urugendo ikora yizengurukaho n’icyerekezo cy’urugendo rwayo mu gihe izenguruka izuba birakwiriye, ku buryo bituma amazi y’inyanja adahinduka barafu cyangwa ngo abire cyane maze akame. Nanone ikirere cy’isi hamwe n’imbaraga rukuruzi zayo, biyirinda imirase irimo ubumara. Mu by’ukuri, ibimera n’inyamaswa biri ku isi byunganirana mu buryo butangaje. Ngiyo impamvu yatumye abantu benshi bemeza ko umubumbe wacu waremewe guturwaho.—Soma muri Yesaya 45:18.
Ariko ushobora kwibaza uti “none se imibabaro n’akarengane na byo byari mu mugambi w’Imana?—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.
Ese umugambi Imana ifitiye isi uzasohora?
Isi yaremewe guturwaho n’abantu bishimye, bubahana kandi bakunda Umuremyi wabo. Ku bw’ibyo, umugambi Imana ifitiye abantu ni wo w’ingenzi cyane kurusha uwo ifitiye ibimera n’inyamaswa. Dushobora gusobanukirwa Umuremyi wacu, tukishimira imico ye y’urukundo n’ubutabera kandi tukayigana.—Soma mu Mubwiriza 12:13; Mika 6:8.
Umuremyi wacu ashobora gusohoza ibyo yagambiriye gukora byose. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azavanaho imibabaro n’akarengane, maze iyi si akayihindura nziza, igaturwa n’abantu bishimye.—Zaburi 37:11, 29; Yesaya 55:11.