Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kumva Bibiliya uko itari hari icyo bitwaye?

Ese kumva Bibiliya uko itari hari icyo bitwaye?

Hari umwana w’umukobwa wabonye umwotsi usohoka mu ruganda maze uhinduka nk’igicu, ahita yumva ko urwo ruganda rukora ibicu. Kuba yaratekereje atyo, ushobora kumva bishekeje. Ariko hari ibintu bikomeye twakumva nabi, bikagira ingaruka ku buzima bwacu. Urugero, gusoma nabi amabwiriza yanditse ku muti, bishobora kuduteza akaga gakomeye.

Kumva nabi Ijambo ry’Imana bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye kurushaho. Urugero, hari abantu bigeze kumva nabi inyigisho za Yesu (Yohana 6:48-68). Aho gushaka ibindi bisobanuro, batangiye kumva ko ibyo Yesu yigishaga byose ari ibinyoma. Mbega igihombo!

Ese ujya usoma Bibiliya kugira ngo ikuyobore? Niba ubikora, uri uwo gushimirwa. Icyakora hari igihe ushobora gusoma ibintu ukabyumva nabi, kandi si wowe wenyine. Reka turebe ibintu bitatu abantu bakunze kumva nabi.

  • Hari abantu batazi neza icyo ‘gutinya Imana’ bisobanura. Bumva ko ari ukugira ubwoba buhahamura (Umubwiriza 12:13). Icyakora Imana ntishaka ko abayisenga bayitinya batyo. Yaravuze iti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri” (Yesaya 41:10). Ubwo rero gutinya Imana ni ukuyubaha cyane.

  • Ese isi izatwikwa?

    Nanone hari abasoma amagambo yahumetswe akurikira, bakayumva nabi. Ayo magambo agira ati “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, . . . hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa” (Umubwiriza 3:1, 2). Uwo murongo uvuga gusa ko ubuzima ari nk’uruziga kandi ko gupfa ari ibya twese. Ijambo ry’Imana ryigisha kandi ko imyanzuro dufata ishobora gutuma turamba cyangwa tugakenyuka. Urugero, Bibiliya igira iti “gutinya Yehova byongerera umuntu iminsi yo kubaho, ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa” (Imigani 10:27; Zaburi 90:10; Yesaya 55:3). Ibyo bishoboka bite? Urugero, gukurikiza Ijambo ry’Imana biturinda kwishora mu ngeso zangiza ubuzima bwacu, nk’ubusinzi n’ubwiyandarike.—1 Abakorinto 6:9, 10.

  • Hari abasoma amagambo yo muri Bibiliya agira ati ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro,’ bakumva ko Imana izarimbura iyi si (2 Petero 3:7). Ariko Imana yadusezeranyije ko itazigera iyirimbura. Ahubwo “yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose”( Zaburi 104:5; Yesaya 45:18). Isi izarimbuka burundu mbese nk’aho irimbuwe n’umuriro, si uyu mubumbe wacu mwiza. Ijuru ryo rishobora gusobanura ikirere, ijuru rihunze inyenyeri cyangwa aho Imana iba. Ibyo byose nta na kimwe kizarimburwa.

KUKI HARI IGIHE ABANTU BUMVA BIBILIYA UKO ITARI?

Nk’uko ingero tumaze gusuzuma zibigaragaza, hari imirongo yo muri Bibiliya abantu bakunze kumva nabi. Ariko se kuki Imana yemera ko habaho urwo rujijo? Hari abashobora gutekereza bati “ko Imana izi byose, kuki itaduhaye igitabo cyanditse mu buryo bwumvikana, ku buryo ugisoma agisobanukirwa bitamugoye?” Reka dusuzume impamvu eshatu zituma abantu badasobanukirwa Bibiliya.

  1. Bibiliya yandikiwe abantu bicisha bugufi kandi biteguye kwiga. Yesu yabwiye Se ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato” (Luka 10:21). Bibiliya yandikiwe abantu biteguye kwakira ubutumwa buyikubiyemo. Abibone bibwira ko ari “abanyabwenge n’abahanga,” ntibashobora kuyisobanukirwa. Abayisoma bafite imitekerereze nk’iy’“abana bato,” bakicisha bugufi kandi bakayisoma bafite intego yo kumenya, ni bo bayisobanukirwa. Koko rero Imana yandikanye Bibiliya ubwenge.

  2. Bibiliya yandikiwe abantu bakeneye ko Imana ibafasha kuyisobanukirwa. Yesu yivugiye ko abantu bari kuzakenera ubafasha gusobanukirwa neza ibyo yigishaga. Ni nde wari kubibasobanurira? Yagize iti “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose” (Yohana 14:26). Bityo rero, Imana iha abantu umwuka wera wayo kugira ngo basobanukirwe ibyo basoma muri Bibiliya. Icyakora Imana ntijya iha umwuka wera abantu batayishingikirizaho. Ni yo mpamvu abo bantu badashobora gusobanukirwa Bibiliya. Nanone umwuka wera ufasha Abakristo bafite ubumenyi kwigisha Bibiliya abandi bantu bifuza kuyisobanukirwa.—Ibyakozwe 8:26-35.

  3. Hari imirongo yo muri Bibiliya abantu basobanukirwa iyo igihe kigeze. Urugero, umumarayika yasabye umuhanuzi Daniyeli kwandika ubuhanuzi bwari kuzasohora nyuma y’igihe. Yaramubwiye ati “ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga, n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya, kugeza mu gihe cy’imperuka.” Higeze gushira imyaka ibarirwa mu magana abantu benshi basoma igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli, ntibagisobanukirwe neza. Daniyeli ubwe hari ibyo yanditse atari asobanukiwe. Yabyemeye yicishije bugufi agira ati “nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa.” Abantu baje gusobanukirwa neza ubuhanuzi Daniyeli yanditse ahumekewe n’Imana, ari uko igihe Imana yagennye kigeze. Umumarayika yaramubwiye ati “Daniyeli we, igendere kuko ayo magambo yagizwe ibanga, kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.” Ni nde wari kuzasobanukirwa ubwo butumwa bwaturutse ku Mana? Bibiliya igira iti ‘nta n’umwe mu [bantu] babi uzabisobanukirwa; ahubwo abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa’ (Daniyeli 12:4, 8-10). Ubwo rero, hari imirongo yo muri Bibiliya Imana iduhishurira iyo igihe kigeze.

Ese hari ibyo Abahamya ba Yehova batasobanukiwe muri Bibiliya, bitewe n’uko igihe cyabyo cyari kitaragera? Yego rwose. Ariko iyo igihe cyo kubisobanukirwa cyabaga kigeze, bahinduraga uko bari basanzwe babyumva. Iyo babigenje batyo, baba biganye intumwa za Kristo zahinduraga imitekerereze iyo yabaga azikosoye.—Ibyakozwe 1:6, 7.

Kuba wa mwana w’umukobwa yaribeshye ntamenye aho ibicu yabonye byari biturutse, si ikosa rikomeye. Ariko kandi, ibyo Bibiliya itwigisha bidufitiye akamaro rwose. Ubutumwa burimo ni ubw’ingenzi cyane, ku buryo nta wagombye kumva yayisobanukirwa nta wubimufashijemo. Bityo rero, jya wumva ko ukeneye ugufasha gusobanukirwa ibyo usoma. Jya ushaka abantu biga Bibiliya bicishije bugufi, bakumva ko bakeneye umwuka wera w’Imana kugira ngo bayisobanukirwe, kandi bakaba bemera ko iki ari cyo gihe Imana yifuza ko dusobanukirwa Bibiliya. Jya uganira n’Abahamya ba Yehova cyangwa usome inyandiko ziri ku rubuga rwabo rwa jw.org/rw. Bibiliya itanga isezerano rivuga ko ‘niba uhamagara ushaka gusobanukirwa . . . , uzamenya Imana.’—Imigani 2:3-5.