INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?
Wakora iki ngo gusoma Bibiliya bigushimishe?
Ese usoma Bibiliya ukumva uyikunze cyangwa irakurambira? Kugira ngo uyikunde, biterwa ahanini n’uko uyisoma. Reka turebe icyo wakora kugira ngo ushishikarire kuyisoma kandi uyikunde.
Jya uhitamo Bibiliya yizewe kandi ikoresha imvugo yoroshye. Iyo usomye igitabo kirimo amagambo akomeye cyangwa utazi bitewe n’uko atagikoreshwa, ntushobora kugikunda. Ubwo rero, jya ushaka Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye kandi ikora ku mutima. Ariko nanone igomba kuba ihinduye neza kandi ihuje n’ukuri. *
Jya wifashisha ikoranabuhanga. Muri iki gihe, hari Bibiliya zicapye n’izo kuri interineti. Hari izo ushobora gusomera kuri interineti cyangwa ukazivanaho, ukajya uzisomera kuri mudasobwa, kuri tabuleti cyangwa kuri telefoni. Hari Bibiliya zifite uburyo bwagufasha kubona vuba imirongo y’inyongera ivuga ku ngingo runaka, cyangwa ikagufasha kugereranya Bibiliya zitandukanye. Nanone niba gutega amatwi Bibiliya yasomwe ari byo byakorohera, ushobora kuyibona. Abantu benshi bakunda gutega amatwi Bibiliya bari mu modoka zitwara abagenzi, bamesa cyangwa bakora indi mirimo itababuza gutega amatwi. Ushobora guhitamo uburyo bukunogeye.
Jya ukora ubushakashatsi. Hari ibitabo bishobora kugufasha gusobanukirwa ibyo usoma. Nanone hari amakarita yo muri Bibiliya yagufasha kumenya aho uduce runaka tuvugwamo twari inyigisho za Bibiliya,” zishobora kugufasha gusobanukirwa byinshi.
duherereye n’aho ibintu runaka byabereye. Ingingo zo muri iyi gazeti cyangwa izo ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw, ahanditse ngo “Jya uhinduranya ibyo usoma. Niba gusoma Bibiliya uhereye mu Ntangiriro bikurambira, ushobora guhera ku bitabo bigushishikaza. Niba wifuza kumenya byinshi ku bantu bazwi cyane bavugwa muri Bibiliya, ushobora kuyisoma uhereye ku bitabo bibavugaho. Uburyo bubiri bwagaragajwe mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo, bushobora kubigufashamo. Ako gasanduku gafite umutwe ugira uti “ Kora ubushakashatsi umenye abantu bavugwa muri Bibiliya.” Nanone ushobora gusoma Bibiliya ukurikije ingingo zivugwamo cyangwa uko ibintu byagiye bikurikirana. Hitamo ubwo ushaka ubugerageze.
^ par. 4 Abantu benshi basanze Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yizewe, ihuje n’ukuri kandi ikoresha imvugo yoroshye. Iyo Bibiliya yahinduwe n’Abahamya ba Yehova iboneka mu ndimi zirenga 130. Ushobora kuyivana ku rubuga rwa jw.org/rw cyangwa kuri porogaramu ya JW Library. Nanone niba ukeneye Bibiliya icapye, Abahamya ba Yehova bashobora kuyikuzanira iwawe.