Bibiliya ibivugaho iki?
Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?
Wasubiza ngo iki?
Yego
Oya
Biterwa
Icyo Bibiliya ibivugaho
“Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya” (Yobu 34:10)! Yehova nta ruhare agira mu bintu bibabaza abantu bibera kuri iyi si.
Ibindi Bibiliya yigisha
Satani “umutware w’isi,” ni we nyirabayazana w’ibibi bikorerwa kuri iyi si.—Yohana 14:30.
Nanone imibabaro ishobora guterwa n’ibikorwa bibi abantu bakora. —Yakobo 1:14, 15.
Ese imibabaro izashira?
Uko bamwe babibona Hari abatekereza ko imibabaro iri ku isi izavanwaho n’abantu, abandi bakumva ko ibintu bitazigera bihinduka ngo bibe byiza. Wowe se ubibona ute?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana izavanaho imibabaro yose. “Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Ibindi Bibiliya yigisha
Imana izakoresha Yesu, ikureho imibabaro yatewe na Satani.—1 Yohana 3:8.
Abantu beza bazaba ku isi iteka mu mahoro.—Zaburi 37:9-11, 29.