Ezira 6:1-22
6 Icyo gihe ni bwo Umwami Dariyo yatanze itegeko, nuko bashakisha ahabikwaga ibintu by’agaciro i Babuloni.
2 Bageze mu nzu yari ahitwa Ekibatana mu ntara y’u Bumedi, bahasanga umuzingo wanditseho amagambo agira ati:
3 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro, uwo mwami yatanze itegeko ku bijyanye n’inzu y’Imana y’i Yerusalemu.+ Yaravuze ati: ‘iyo nzu yongere yubakwe kugira ngo bajye bayitambiramo ibitambo, fondasiyo zayo bazikomeze. Izagire ubuhagarike bwa metero 27* n’ubugari bwa metero 27.+
4 Dore uko inkuta zayo zizubakwa: Buri mirongo itatu igerekeranye y’amabuye manini bazagerekeho umurongo w’imbaho+ kandi amafaranga azakoreshwa azave mu mutungo w’umwami.+
5 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana, ibyo Nebukadinezari yavanye mu rusengero rwari i Yerusalemu akabijyana i Babuloni,+ bizasubizweyo kugira ngo bishyirwe aho byahoze mu nzu y’Imana i Yerusalemu.’+
6 “None rero Guverineri Tatenayi wo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate* na Shetari-bozenayi na bagenzi banyu, ari bo bayobozi b’uturere bo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate,+ ntimwivange muri icyo kibazo.
7 Mureke iyo nzu y’Imana yubakwe. Guverineri w’Abayahudi n’abayobozi babo bazongera bubake iyo nzu y’Imana aho yahoze.
8 Nanone ntanze iri tegeko rivuga ibyo mugomba gukorera abo bayobozi b’Abayahudi kugira ngo iyo nzu y’Imana yongere yubakwe. Mujye mufata amafaranga mukuye mu mutungo w’umwami,+ ni ukuvuga avuye mu misoro itangwa mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate maze muhite muyaha abo bagabo kugira ngo akazi kabo kadahagarara.+
9 Ibintu byose abatambyi b’i Yerusalemu bazavuga ko bakeneye, muzakomeze kubibaha buri munsi nta na kimwe kibuzemo. Ibyo ni ibimasa bikiri bito,+ amapfizi y’intama+ n’abana b’intama+ byo gukoresha batambira Imana yo mu ijuru ibitambo bitwikwa n’umuriro, hamwe n’ingano,+ umunyu,+ divayi+ n’amavuta,+
10 kugira ngo bakomeze gutambira Imana yo mu ijuru ibitambo biyishimisha no gusenga basabira umwami n’abahungu be ngo bakomeze kubaho.+
11 Nanone ntegetse ko umuntu utazumvira iri tegeko, bazavana igiti ku nzu ye bakamuzamura bakakimumanikaho* kandi inzu ye igahinduka ubwiherero rusange* kubera icyo cyaha.
12 Imana yahisemo ko izina ryayo riba aho hantu,+ izakureho umwami wese n’abantu bose bazarenga kuri iri tegeko, bakagerageza gusenya iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Njyewe Dariyo, ni njye utanze iryo tegeko kandi rigomba guhita rikurikizwa.”
13 Hanyuma Guverineri Tatenayi w’intara yo mu burengerazuba bw’Uruzi rwa Ufurate na Shetari-bozenayi+ hamwe na bagenzi babo, bahita bakora ibyo Umwami Dariyo yari yabategetse byose.
14 Nuko abayobozi b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi imirimo ikomeza kugenda neza,+ bitewe n’amagambo y’ubuhanuzi ya Hagayi+ na Zekariya+ umwuzukuru wa Ido. Barangije kubaka urusengero bakurikije itegeko bahawe n’Imana ya Isirayeli+ n’iryo bahawe na Kuro,+ Dariyo+ n’Umwami Aritazerusi+ w’u Buperesi.
15 Iyo nzu barangije kuyubaka ku itariki ya gatatu z’ukwezi kwa Adari,* mu mwaka wa gatandatu w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo.
16 Nuko Abisirayeli, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi+ n’abari basigaye mu bari barajyanywe i Babuloni, bakora umunsi mukuru wo gutaha iyo nzu y’Imana bishimye.
17 Kuri uwo munsi mukuru wo gutaha inzu y’Imana batambye ibimasa 100, amapfizi y’intama 200 n’abana b’intama 400, batamba n’amasekurume y’ihene 12, angana n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo batangire Abisirayeli bose igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+
18 Nuko bashyira abatambyi mu matsinda yabo n’Abalewi babashyira mu byiciro byabo, kugira ngo bajye bakora umurimo w’Imana i Yerusalemu+ nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose.+
19 Abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu bizihije Pasika ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere.+
20 Abatambyi n’Abalewi bose bariyejeje.+ Ubwo rero bose ntibari banduye. Nuko babaga igitambo cya Pasika cyari kigenewe abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu n’abandi batambyi bagenzi babo.
21 Hanyuma Abisirayeli bari baragarutse bavuye i Babuloni barya kuri icyo gitambo, bagisangira n’umuntu wese wari warifatanyije na bo akareka ibikorwa bibi byakorwaga n’abandi bantu bo muri icyo gihugu, kugira ngo asenge* Yehova Imana ya Isirayeli.+
22 Nanone bamaze iminsi irindwi bizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo+ bishimye cyane kuko Yehova yatumye bishima kandi agatuma umwami wa Ashuri* abakunda,+ ku buryo yabashyigikiye mu kazi ko kubaka inzu y’Imana y’ukuri, ari yo Mana ya Isirayeli.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.” Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hakurya ya rwa Ruzi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Aho bamena imyanda.”
^ Bisobanura ko yari guhabwa igihano cyo gupfa.
^ Reba Umugereka wa B15.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ashake.”
^ Ni umwami w’u Buperesi witwaga Dariyo wa 1, icyo gihe wategekaga intara y’ahahoze ubwami bwa Ashuri.