Gutegeka kwa Kabiri 7:1-26
7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+
2 Yehova Imana yanyu azababagabiza kandi muzabatsinda.+ Muzabarimbure rwose.+ Ntimuzagirane na bo isezerano, kandi ntimuzabagirire impuhwe.+
3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+
4 Kuko bazayobya abana banyu bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma Yehova abarakarira cyane, agahita abarimbura.+
5 “Dore ahubwo ibyo muzabakorera: Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga+ muzazimenagure, inkingi z’ibiti basenga*+ muzaziteme, ibishushanyo byabo bibajwe mubitwike.+
6 Muri abantu bera ba Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu bandi bantu bose bari ku isi, kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*+
7 “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi.+ Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose.+
8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure+ abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane.
9 Kandi muzi neza ko Yehova Imana yanyu ari Imana y’ukuri, Imana yizerwa, yubahiriza isezerano kandi abayikunda bakubarihiza amategeko yayo ikomeza kubagaragariza urukundo rudahemuka bo n’ababakomokaho kugeza mu myaka itabarika.+
10 Ariko uyanga ihita ibimuhanira ikamurimbura.+ Ntizatinda, izahita ihana umuntu wese uyanga.
11 Ubwo rero uzubahirize amabwiriza n’amategeko ngutegetse uyu munsi, uyakurikize.
12 “Nimukomeza kumvira amategeko yanjye mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova Imana yanyu azubahiriza isezerano yagiranye namwe, kandi akomeze kubakunda nk’uko yabirahiye ba sogokuruza banyu.
13 Nimugera mu gihugu Imana yanyu yarahiye ba sogokuruza banyu ko izabaha,+ izabakunda ibahe umugisha, itume muba benshi. Izabaha umugisha mugire abana benshi.+ Izatuma ubutaka bwanyu bwera cyane, ibinyampeke byanyu bibe byinshi, divayi yanyu nshya yiyongere, amavuta yanyu abe menshi,+ inyana zanyu ziba nyinshi, abana b’intama zanyu n’ab’ihene zanyu na bo babe benshi.
14 Muzaba abantu bahawe umugisha kuruta abandi bose.+ Nta mugabo cyangwa umugore wo muri mwe uzabura urubyaro, kandi amatungo yanyu yose azajya abyara.+
15 Yehova azabarinda indwara z’ubwoko bwose. Indwara mbi zose muzi zo muri Egiputa ntazazibateza,+ ahubwo azaziteza ababanga bose.
16 Muzarimbure abantu bo mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azabaha ngo mubarimbure,+ ntimuzabagirire impuhwe.+ Ntimuzasenge imana zabo,+ kuko byazababera umutego.+
17 “Wenda mushobora kwibwira mu mutima wanyu muti: ‘ko aba bantu ari benshi kuturusha, tuzashobora dute kubirukana?’+
18 Ariko ntimuzabatinye,+ ahubwo muzibuke ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Farawo na Egiputa yose,+
19 mwibuke ibihano bikomeye yabahanishije, ibimenyetso n’ibitangaza+ mwabonye n’ukuntu Yehova Imana yanyu yabakuyeyo akoresheje imbaraga nyinshi.+ Ibyo ni byo Yehova azakorera abo bantu bose mutinya.+
20 Yehova Imana yanyu azatuma bagira ubwoba bwinshi, kugeza igihe n’abari babihishe bagasigara,+ bazarimbukira.
21 Ntibazabatere ubwoba, kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe.+ Ni Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.+
22 “Yehova Imana yanyu azirukana abantu bo muri ibyo bihugu buhoro buhoro.+ Ntazabemerera guhita mubarimbura, kugira ngo inyamaswa zitazaba nyinshi zikabatera.
23 Yehova Imana yanyu azababagabiza, mubatsinde bidasubirwaho, kugeza igihe barimbukiye burundu.+
24 Azabaha abami babo mubarimbure,+ kandi muzatume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru.+ Nta muntu uzabasha guhagarara imbere yanyu+ kugeza aho muzaba mumariye kubica bose.+
25 Ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byabo muzabitwike.+ Ntimuzifuze ifeza na zahabu zibiriho cyangwa ngo muzijyanire,+ kuko zazababera umutego. Ni ikintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.+
26 Ntimuzazane mu nzu yanyu ikintu Imana yanyu yanga cyane, kuko byatuma namwe muba abo kurimburwa nka cyo. Muzabone ko ari ikintu kibi cyane kandi muzacyange rwose, kuko ari icyo kurimburwa.