Imigani 2:1-22
2 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,Kandi amategeko yanjye ukayaha agaciro,+
2 Ugatega amatwi ibyo ubwenge buvuga,+Kandi umutima wawe ukawushishikariza kugira ubushishozi,+
3 Kandi niba ukora uko ushoboye ngo usobanukirwe,+Ugahatana kugira ngo ugire ubushishozi,+
4 Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,+Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+
5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,+Kandi uzamenya Imana.+
6 Kuko Yehova ari we utanga ubwenge,+Kandi ibyo avuga biba birimo ubumenyi n’ubushishozi.
7 Abakiranutsi abaha ubwenge,N’abakora ibyiza+ akababera ingabo ibarinda.
8 Arinda abakiranutsi,Kandi azarinda indahemuka ze.+
9 Ubwo rero nawe uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo,Bityo ukore ibyiza.+
10 Niwishimira kugira ubwenge,+Kandi ugashimishwa no kugira ubumenyi,+
11 Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,+Kandi ubushishozi na bwo buzakurinda,
12 Kugira ngo bugukize inzira mbiN’abantu bavuga ibintu bibi,+
13 N’abaretse gukora ibyizaBakaba bakora ibibi,+
14 N’abitwara nabi,Bagashimishwa no gukora ibintu bibi biteye isoni,
15 N’indyarya,N’abarimanganya* mu byo bakora byose.
16 Buzagukiza umugore wiyandarika,Bukurinde amagambo aryohereye y’umugore w’indaya,+
17 Ureka incuti ye magara* yo mu bukumi bwe,+Akibagirwa isezerano ry’Imana ye.
18 Kuko kujya mu nzu ye ari nko gusanga urupfu,Kandi inzira ijya mu nzu ye ni nk’inzira ijya mu mva.+
19 Mu basambana na we nta n’umwe uzagaruka,Kandi nta n’umwe uzongera kunyura mu nzira y’ubuzima.+
20 Ubwo rero, jya wigana abantu beza,Kandi ukomeze gukora ibikwiriye.+
21 Abakiranutsi ni bo bazatura mu isi,Kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo.+
22 Naho ababi bazakurwa mu isi,+Kandi abariganya bazayishiramo burundu.+