Imigani 20:1-30

  • Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni (1)

  • Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho (4)

  • Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba (5)

  • Jya wirinda gutanga isezerano uhubutse (25)

  • Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo (29)

20  Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni+ kandi inzoga zituma umuntu yitwara nabi.+ Umuntu wese ushukwa na byo ntagira ubwenge.+   Uburakari bw’umwami butera abantu ubwoba nk’uko iyo intare itontomye abantu bagira ubwoba.+ Umuntu wese umurakaza, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.+   Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro,+Ariko umuntu wese utagira ubwenge, azishoramo.+   Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho. Mu gihe cyo gusarura imyaka azasabiriza, kuko nta cyo azaba asigaranye.+   Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba,Ariko umuntu ufite ubushishozi azabimenya.   Abantu benshi bagenda bavuga ko bafite urukundo rwinshi,Ariko umuntu wizerwa kumubona biragoye.   Umukiranutsi aba ari indahemuka mu byo akora.+ Abana bamukomokaho babona imigisha.+   Iyo umwami yicaye ku ntebe y’ubwami kugira ngo ace imanza,+Amaso ye aritegereza akamenya ibibi byose.+   Ni nde ushobora kuvuga ati: “Mfite umutima ukeye,+Kandi nta cyaha ngira?” + 10  Ibipimo bidahuje n’ukuri n’iminzani ibeshya,Byose Yehova arabyanga cyane.+ 11  Ibikorwa umwana akora bigaragaza uwo ari we. Amenyekanira ku myifatire myiza kandi ikwiriye.+ 12  Ugutwi kumva n’ijisho rireba,Yehova ni we wabiremye byose.+ 13  Ntugakunde gusinzira kugira ngo utazakena.+ Kanguka kugira ngo ubone ibyokurya bihagije.+ 14  Umuguzi agura avuga ati: “Murampenze, murampenze!” Nyamara akagenda yirata ko yahashye neza.+ 15  Ushobora kugira zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro kenshi yo mu nyanja,*Ariko amagambo y’ubwenge, afite agaciro kenshi kubirusha.+ 16  Niba umuntu yariyemeje kwishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,+Kandi uzamwake ingwate* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+ 17  Iyo ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma, bishimisha umuntuAriko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.+ 18  Iyo abantu bagiye inama, imigambi yabo igira icyo igeraho.+ Nawe ujye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge.+ 19  Umuntu ugenda asebanya amena ibanga.+ Ntukabe incuti y’abantu bakunda amazimwe. 20  Umuntu wifuriza ibibi papa we na mama we,Itara rye rizazima igihe hazaba haje umwijima.+ 21  Umurage umuntu abonye akoresheje umururumba,Amaherezo ntawuboneramo umugisha.+ 22  Ntukavuge uti: “Nzamwishyura ibibi yankoreye!”+ Ahubwo ujye wiringira Yehova,+ na we azagukiza.+ 23  Ibipimo bidahuje n’ukuri Yehova arabyanga cyane,Kandi iminzani ibeshya si myiza. 24  Yehova ni we uyobora umuntu mu byo akora byose,+Kuko umuntu atakwiyobora ngo amenye aho ajya. 25  Iyo umuntu ahubutse agatanga isezerano avuga ati: “Iki kintu nkeguriye Imana,”+ Yamara kuritanga akaba ari bwo atangira kuritekerezaho, bimubera umutego.+ 26  Nk’uko umuntu atandukanya umurama* n’ibinyampeke,+Ni ko n’umwami w’umunyabwenge atatanya ababi akabarimbura.+ 27  Umwuka w’umuntu ni nk’itara yahawe na Yehova. Ni ryo rigenzura ibihishwe mu mutima. 28  Iyo umwami afite urukundo rudahemuka, kandi akaba uwizerwa biramurinda.+ Urukundo rudahemuka agaragaza ni rwo rutuma ubwami bwe bukomera.+ 29  Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo,+Kandi ubwiza bw’abageze mu zabukuru ni imvi zabo.+ 30  Guhanwa ni byo bituma umuntu areka gukora ibibi,+Kandi gucyahwa ni byo bituma ibibi byo mu mutima bishira.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.