Imigani 21:1-31

  • Yehova ayobora ibitekerezo by’umwami (1)

  • Imana yishimira ubutabera kuruta ibitambo (3)

  • Kugira umwete bizana inyungu (5)

  • Umuntu wanga kumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara (13)

  • Umuntu urwanya Yehova nta bwenge agira (30)

21  Ibitekerezo by’umwami ni nk’amazi atemba ari mu biganza bya Yehova.+ Abyerekeza aho ashaka hose.+   Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora byose ari byiza,+Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+   Gukora ibyiza kandi bikwiriye,Ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.+   Ubwibone no kwirata, bimeze nk’urumuri ruyobora ababi,Ariko byose ni ibyaha.+   Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,+Ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.+   Ubutunzi abantu babona babanje kubeshya, ni nk’igihu gitwarwa n’umuyaga. Bubabera nk’umutego wica.+   Urugomo rw’ababi ruzatuma barimbuka,+Kuko banze gukurikiza ubutabera.   Ibikorwa by’umunyabyaha biba ari bibi,Ariko umuntu w’inyangamugayo arakiranuka mu byo akora.+   Kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane,+Birutwa no kwibera hanze.* 10  Umuntu mubi ararikira ibibi,+Kandi ntagirire neza mugenzi we.+ 11  Iyo umuntu useka abandi ahanwe, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,Kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi.+ 12  Imana ikiranuka, iba izi ibikorerwa mu ngo z’ababi,Kandi irimbura umuntu mubi.+ 13  Umuntu wese ufunga amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,Na we azataka abure umutabara.+ 14  Impano itangiwe aho abantu batareba igabanya uburakari,+Kandi impano itanzwe mu ibanga, igabanya umujinya mwinshi. 15  Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,+Ariko abakora ibibi banga cyane ibikorwa byiza. 16  Umuntu uyoba ntagaragaze ubushishozi mu byo akora,Azapfa kimwe n’abandi bapfuye batagira icyo bimarira.+ 17  Umuntu ukunda ibinezeza azakena,+Kandi ukunda divayi n’amavuta ntazigera aba umukire. 18  Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,Kandi umuntu uriganya ni we uzahanwa aho kugira ngo hahanwe umuntu mwiza.+ 19  Ibyiza ni ukwibera mu butayu,Kuruta kubana n’umugore ugira amahane kandi urakazwa n’ubusa.+ 20  Amavuta n’ubutunzi bw’agaciro kenshi biba mu nzu y’umunyabwenge,+Ariko umuntu utagira ubwenge asesagura ibyo atunze.+ 21  Umuntu wese uhatanira gukora ibyiza kandi akagaragaza urukundo rudahemuka,Azabona ubuzima n’icyubahiro kandi ibyo akora bizagenda neza.+ 22  Umunyabwenge ashobora kurira umujyi w’abanyambaraga,Maze agasenya inkuta zikomeye bishingikirizaho.+ 23  Umuntu urinda ururimi rwe,Aba yirinze ibyago.+ 24  Abantu babona ko umuntu w’umwirasi kandi wiyemera agaragaza ubwibone,Kandi ntiyite ku ngaruka bizamugiraho.+ 25  Ibyo umuntu w’umunebwe yifuza ni byo bizamwicisha,Kuko yanga gukora.+ 26  Amara umunsi wose yifuza cyane,Nyamara umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana.+ 27  Imana yanga cyane igitambo cy’umuntu mubi,+Kandi irushaho kucyanga iyo akizanye afite intego mbi.* 28  Umutangabuhamya ubeshya azarimbuka,+Ariko umuntu utega amatwi azatanga ubuhamya bufite akamaro. 29  Umuntu mubi ntagira isoni,+Ariko ibyo umukiranutsi akora byose bizagenda neza.+ 30  Nta bwenge, ubushishozi cyangwa inama by’umuntu urwanya Yehova.+ 31  Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+Ariko Yehova ni we ukiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hejuru y’inzu.”
Cyangwa “afite imyitwarire iteye isoni.”