Intangiriro 20:1-18

  • Sara ava kwa Abimeleki (1-18)

20  Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri.+ Igihe yari atuye i Gerari,+  yakundaga kuvuga ko Sara ari mushiki we.+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+  Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti: “Dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wazanye,+ kuko yashyingiranywe n’undi mugabo.”+  Icyakora, Abimeleki yari ataragirana na we imibonano mpuzabitsina. Nuko aravuga ati: “Yehova, ese koko ugiye kwica abantu ubahora ubusa?  Aburahamu ntiyambwiye ati: ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati: ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, nta kibi nari ngamije.”  Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti: “Nanjye namenye ko ibyo utabikoranye umutima mubi, nkubuza gukora icyaha. Ni cyo cyatumye ntakwemerera kugirana na we imibonano mpuzabitsina.  None rero, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azasenga agusabira+ maze ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abantu bawe bose.”  Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, ababwira ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane.  Hanyuma Abimeleki atumaho Aburahamu aramubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki? Njye n’abantu banjye twagukoreye iki ku buryo wari ugiye gutuma dukora icyaha gikomeye gutya? Ibyo wankoreye ntibikwiriye.” 10  Nanone Abimeleki abaza Aburahamu ati: “Ibi bintu wabikoze ushaka kugera ku ki?”+ 11  Aburahamu aramusubiza ati: “Ni uko nibwiraga nti: ‘abantu b’aha ntibatinya Imana. Bazanyica maze batware umugore wanjye.’+ 12  Ariko n’ubundi, ni mushiki wanjye, kuko tuvukana kuri papa uretse ko tutavukana kuri mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+ 13  Igihe Imana yankuraga mu nzu ya papa+ nkajya kuba ahantu hatandukanye, naramubwiye nti: ‘Ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti: “ni musaza wanjye. Uzaba ungaragarije urukundo rudahemuka.”’”+ 14  Hanyuma Abimeleki afata intama, inka, abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara. 15  Nanone Abimeleki aramubwira ati: “Igihugu cyanjye cyose ngiki. Uture aho ushaka hose.” 16  Kandi abwira Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza 1.000. Ni ikimenyetso cyo kwereka abantu bose muri kumwe ko ndi umwere kandi ko nta gisebo ufite.”* 17  Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri ikiza Abimeleki, maze umugore we n’abaja be bongera kubyara. 18  Yehova yari yaratumye abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki batabyara, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa ko “utariho umugayo.”