Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cyo Kubara

Ibice

Ibivugwamo

  • 1

    • Babara abagabo bose bashoboraga kujya ku rugamba (1-46)

    • Abalewi ntibari kujya bajya mu gisirikare (47-51)

    • Bajye bashinga amahema yabo kuri gahunda (52-54)

  • 2

    • Amahema ajye ashingwa mu matsinda agizwe n’imiryango itatu (1-34)

      • Mu burasirazuba hari itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Yuda (3-9)

      • Mu majyepfo hari itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni (10-16)

      • Hagati hari itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Lewi (17)

      • Mu burengerazuba hari itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu (18-24)

      • Mu majyaruguru hari itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Dani (25-31)

      • Umubare w’abagabo bose babaruwe (32-34)

  • 3

    • Abahungu ba Aroni (1-4)

    • Abalewi batoranyirizwa gufasha abatambyi (5-39)

    • Ikiguzi cy’abana b’imfura (40-51)

  • 4

    • Imirimo y’Abakohati (1-20)

    • Imirimo y’Abagerushoni (21-28)

    • Imirimo y’Abamerari (29-33)

    • Incamake y’ibyavuye mu ibarura (34-49)

  • 5

    • Itegeko ryo gukura mu nkambi umuntu wese wanduye (1-4)

    • Kwemera icyaha no kwishyura ibihwanye n’icyaha cyakozwe (5-10)

    • Amazi yo gusuzuma umuntu ukekwaho ubusambanyi (11-31)

  • 6

    • Isezerano ryo kuba Umunaziri (1-21)

    • Umugisha abatambyi bari kuzajya bifuriza Abisirayeli (22-27)

  • 7

    • Amaturo yatanzwe igihe cyo gutaha ihema ryo guhuriramo n’Imana (1-89)

  • 8

    • Aroni acana amatara arindwi (1-4)

    • Abalewi bezwa hanyuma bagatangira imirimo yabo (5-22)

    • Imyaka Abalewi bahagarikiragaho imirimo yabo (23-26)

  • 9

    • Amabwiriza ku bari kuzajya bizihiza Pasika baratinze (1-14)

    • Igicu n’umuriro hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana (15-23)

  • 10

    • Impanda zicuzwe mu ifeza (1-10)

    • Bava mu butayu bwa Sinayi (11-13)

    • Uko bagendaga kuri gahunda (14-28)

    • Mose asaba Hobabu ngo bajyane maze ayobore Abisirayeli (29-34)

    • Isengesho Mose yavugaga iyo babaga bagiye kwimuka (35, 36)

  • 11

    • Abantu bitotomba, Imana ikohereza umuriro (1-3)

    • Abantu barira kubera ko bashakaga inyama (4-9)

    • Mose yumva ko adashoboye (10-15)

    • Yehova aha umwuka we abayobozi 70 (16-25)

    • Eludadi na Medadi; Yosuwa ahangayikira Mose (26-30)

    • Haza inyoni zimeze nk’inkware; abantu bahanwa kubera umururumba (31-35)

  • 12

    • Miriyamu na Aroni barwanya Mose (1-3)

      • Mose yicishaga bugufi kurusha abandi bantu bose (3)

    • Yehova avuganira Mose (4-8)

    • Miriyamu afatwa n’ibibembe (9-16)

  • 13

    • Abatasi 12 boherezwa i Kanani (1-24)

    • Abatasi 10 bazana inkuru mbi (25-33)

  • 14

    • Abantu bifuza gusubira muri Egiputa (1-10)

      • Yosuwa na Kalebu bavuga inkuru nziza (6-9)

    • Yehova arakara, Mose akamwinginga (11-19)

    • Bahanishwa kuzamara imyaka 40 mu butayu (20-38)

    • Abamaleki batsinda Abisirayeli (39-45)

  • 15

    • Amategeko arebana n’ibitambo (1-21)

      • Abisirayeli n’abanyamahanga bayoborwaga n’amategeko amwe (15, 16)

    • Ibitambo byatambwaga igihe umuntu yabaga yakoze icyaha atabishaka (22-29)

    • Igihano cy’umuntu wakoze ibyaha abishaka (30, 31)

    • Umuntu wishwe kubera ko atubahirije Isabato (32-36)

    • Bagombaga gushyira udushumi ku musozo w’imyenda yabo (37-41)

  • 16

    • Kora, Datani na Abiramu bigomeka (1-19)

    • Urubanza rwakatiwe abigometse (20-50)

  • 17

    • Inkoni ya Aroni izaho indabyo (1-13)

  • 18

    • Imirimo y’abatambyi n’Abalewi (1-7)

    • Ibigenewe Abatambyi (8-19)

      • Isezerano rihoraho (19)

    • Abalewi bahabwaga icya cumi kandi na bo bakagitanga (20-32)

  • 19

    • Inka y’ibihogo n’amazi yo kwiyeza (1-22)

  • 20

    • Miriyamu apfira i Kadeshi (1)

    • Mose akubita inkoni urutare, akaba akoze icyaha (2-13)

    • Umwami wa Edomu yanga ko Abisirayeli banyura mu gihugu cye (14-21)

    • Aroni apfa (22-29)

  • 21

    • Umwami wa Aradi atsindwa (1-3)

    • Inzoka y’umuringa (4-9)

    • Abisirayeli bazenguruka akarere ka Mowabu (10-20)

    • Sihoni umwami w’Abamori atsindwa (21-30)

    • Ogi umwami w’Abamori atsindwa (31-35)

  • 22

    • Balaki atuma kuri Balamu (1-21)

    • Indogobe ya Balamu ivuga (22-41)

  • 23

    • Ijambo rya 1 rya Balamu (1-12)

    • Ijambo rya 2 rya Balamu (13-30)

  • 24

    • Ijambo rya 3 rya Balamu (1-11)

    • Ijambo rya 4 rya Balamu (12-25)

  • 25

    • Abisirayeli bakorana ibyaha n’abakobwa b’Abamowabu (1-5)

    • Finehasi agira icyo akora (6-18)

  • 26

    • Ibarura rya kabiri ry’Abisirayeli (1-65)

  • 27

    • Abakobwa ba Selofehadi (1-11)

    • Yosuwa ashyirwaho ngo asimbure Mose (12-23)

  • 28

    • Uko bari kujya batamba ibitambo bitandukanye (1-31)

      • Ibitambwa buri munsi (1-8)

      • Ibitambwa ku Isabato (9, 10)

      • Ibitambwa buri kwezi (11-15)

      • Ibitambwa kuri Pasika (16-25)

      • Ibitambwa ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru (26-31)

  • 29

    • Uko bari kujya batamba ibitambo bitandukanye (1-40)

      • Ibitambwa ku Munsi wo Kuvuza Impanda (1-6)

      • Ibitambwa ku Munsi wo Kwiyunga n’Imana (7-11)

      • Ibitambwa ku Munsi Mukuru w’Ingando (12-38)

  • 30

    • Ibyo abagabo basezeranyaga Imana (1, 2)

    • Ibyo abagore n’abakobwa basezeranyaga Imana (3-16)

  • 31

    • Abisirayeli bishyura Abamidiyani ibibi babakoreye (1-12)

      • Balamu yicwa (8)

    • Amabwiriza arebana n’ibyasahuwe mu ntambara (13-54)

  • 32

    • Imidugudu yo mu burasirazuba bwa Yorodani (1-42)

  • 33

    • Aho Abisirayeli bagiye banyura mu butayu (1-49)

    • Amabwiriza yo kwigarurira igihugu cy’i Kanani (50-56)

  • 34

    • Imipaka y’igihugu cy’i Kanani (1-15)

    • Abantu bahabwa inshingano yo kugabanya igihugu (16-29)

  • 35

    • Imijyi y’Abalewi (1-8)

    • Imijyi y’ubuhungiro (9-34)

  • 36

    • Amategeko yo gushaka areba abakobwa bahawe umurage (1-13)