Kuva 19:1-25
19 Mu kwezi kwa gatatu nyuma yaho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, bageze mu butayu bwa Sinayi.
2 Ku munsi Abisirayeli baviriye i Refidimu+ bageze mu butayu bwa Sinayi maze bashinga amahema muri ubwo butayu, imbere y’umusozi.+
3 Mose arazamuka asanga Imana y’ukuri, maze Yehova ari kuri uwo musozi aramuhamagara+ aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo, ari bo Bisirayeli uti:
4 ‘Mwiboneye ibyo nakoreye Abanyegiputa+ kugira ngo mbatware ku mababa yanjye nka kagoma,* mbazane aho ndi mube abanjye.+
5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye* natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+
6 Muzambera abami n’abatambyi mube abantu bera nitoranyirije.’+ Ayo ni yo magambo uzabwira Abisirayeli.”
7 Nuko Mose araza ahamagara abayobozi b’Abisirayeli ababwira amagambo yose Yehova yamutegetse.+
8 Hanyuma abantu bose basubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+ Mose ahita asubirayo abwira Yehova amagambo abantu bavuze.
9 Yehova abwira Mose ati: “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu cyijimye kugira ngo nituvugana, abantu bumve maze nawe bazahore bakwizera.” Hanyuma Mose abwira Yehova amagambo abantu bavuze.
10 Yehova abwira Mose ati: “Sanga abantu, ubabwire uyu munsi n’ejo bitegure iteraniro ridasanzwe kandi bamese imyenda yabo.
11 Ku munsi wa gatatu bazabe biteguye kuko kuri uwo munsi Yehova azamanuka akaza imbere y’abantu bose ku Musozi wa Sinayi.
12 Uzabashyirireho umupaka ahazengurutse uwo musozi, ubabwire uti: ‘mwirinde ntihagire uzamuka uyu musozi kandi ntihagire ukoza ikirenge kuri uyu mupaka. Umuntu wese uzakoza ikirenge kuri uyu musozi azicwe.
13 Azicishwa amabuye cyangwa araswe.* Ntihazagire umukoraho. Itungo rizawukandagiraho ntirizabeho n’umuntu uzawukozaho ikirenge ntazabeho.’+ Icyakora nibumva ihembe ry’intama+ rivugijwe bazazamuke bigire hafi y’uwo musozi.”
14 Nuko Mose amanuka kuri uwo musozi asaba abantu kwitegura iteraniro ridasanzwe, na bo bamesa imyenda yabo.+
15 Abwira abantu ati: “Ku munsi wa gatatu muzabe mwiteguye. Nanone muzirinde gukora imibonano mpuzabitsina.”
16 Nuko ku munsi wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya kandi igicu kinini+ gitwikira uwo musozi, humvikana n’ijwi ry’ihembe rivuga cyane, ku buryo abantu bose bari mu nkambi bagize ubwoba bwinshi, bagatitira.+
17 Mose avana abantu mu nkambi ngo bajye guhura n’Imana y’ukuri. Baraza bahagarara munsi y’uwo musozi.
18 Nuko Umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo wazamukaga umeze nk’umwotsi w’itanura kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+
19 Ijwi ry’ihembe rikomeza kwiyongera, rirushaho kurangurura cyane maze Mose atangira kuvuga. Imana y’ukuri na yo imusubiza mu ijwi ryumvikana.
20 Yehova amanukira hejuru ku Musozi wa Sinayi. Nuko Yehova ahamagara Mose ngo aze hejuru kuri uwo musozi maze Mose arazamuka.+
21 Yehova abwira Mose ati: “Manuka ubwire abantu ko batagomba kuzamuka ngo baze aho Yehova ari bashaka kumureba kuko byatuma benshi muri bo bapfa.
22 Kandi n’abatambyi* bakorera Yehova buri gihe bitegure* kugira ngo Yehova atabica.”+
23 Nuko Mose abwira Yehova ati: “Abantu ntibashobora kuzamuka ngo bajye ku Musozi wa Sinayi kuko wowe ubwawe watubujije ukatubwira uti: ‘Mushyire umupaka ahazengurutse umusozi kandi muweze.’”+
24 Ariko Yehova aramubwira ati: “Manuka ugende maze ugarukane na Aroni ariko ntihagire abatambyi n’abandi bantu bazamuka ngo baze aho njyewe Yehova ndi, kugira ngo ntabica.”+
25 Nuko Mose aramanuka asanga abantu arabibabwira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ubwoko bw’igisiga.
^ Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”
^ Birashoboka ko yarashishwaga umwambi.
^ Aha bashobora kuba berekeza ku batware bahagariye imiryango.
^ Cyangwa “biyeze.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”