Kuva 3:1-22
3 Mose aba umushumba w’umukumbi wa Yetiro+ ari we papa w’umugore we, akaba n’umutambyi w’i Midiyani. Igihe yari ashoreye umukumbi yerekeza mu burengerazuba bw’ubutayu,* yageze ku musozi w’Imana y’ukuri witwa Horebu.+
2 Nuko umumarayika wa Yehova amubonekera ari mu muriro waka cyane, hagati mu gihuru cy’amahwa.+ Akomeje kwitegereza, abona icyo gihuru cy’amahwa cyaka cyane ariko ntigishye ngo gishireho.
3 Mose aravuga ati: “Reka njye kwitegereza ibintu bitangaje, menye impamvu iki gihuru cy’amahwa cyaka ariko ntigishye ngo gishireho.”
4 Yehova abonye ko agiye kubyitegereza, amuhamagara ari hagati muri cya gihuru cy’amahwa ati: “Mose! Mose!” Aritaba ati: “Karame.”
5 Nuko aramubwira ati: “Ntiwegere hano. Ahubwo kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.”
6 Nuko Imana iramubwira iti: “Ndi Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo.”+ Hanyuma Mose yitwikira mu maso kuko yatinyaga kureba Imana y’ukuri.
7 Yehova arongera aramubwira ati: “Nabonye rwose akababaro k’abantu banjye bari muri Egiputa kandi numvise ukuntu bataka bitewe n’imirimo ivunanye cyane babakoresha. Nzi neza imibabaro yabo.+
8 None rero, ngiye kubakiza Abanyegiputa+ babakandamiza, mbakure muri icyo gihugu maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kinini. Ni igihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu gituwemo n’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
9 Ubu gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho. Nabonye ubugome Abanyegiputa babakorera n’ukuntu babakandamiza.+
10 None reka ngutume kwa Farawo, ukure muri Egiputa abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.”+
11 Ariko Mose asubiza Imana y’ukuri ati: “Nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?”
12 Imana iramubwira iti: “Nzagufasha+ kandi iki ni cyo kizakubera ikimenyetso cy’uko ari njye wagutumye: Numara kuvana abantu banjye muri Egiputa, muzaza mukorere* Imana y’ukuri kuri uyu musozi.”+
13 Ariko Mose abwira Imana y’ukuri ati: “Reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli nkababwira nti: ‘Imana ya ba sogokuruza banyu yabantumyeho,’ maze bakambaza bati: ‘yitwa nde?’+ Nzabasubiza iki?”
14 Nuko Imana ibwira Mose iti: “Nzaba Icyo Nzashaka Kuba Cyo Cyose.”*+ Yongeraho iti: “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Nzaba Icyo Nzashaka Kuba Cyo yabantumyeho.’”+
15 Hanyuma Imana yongera kubwira Mose iti:
“Uzabwire Abisirayeli uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo+ yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose,+ kandi muzahore muryibuka uko ibihe bizagenda bikurikirana.
16 Genda uteranye abayobozi b’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo yarambonekeye, maze irambwira ati: “Narabitegereje+ kandi nabonye ibyo Abanyegiputa babakorera byose.
17 None rero, mbasezeranyije ko ngiye kubakiza imibabaro+ muterwa n’Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori,+ Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi,+ mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”’+
18 “Bazakumvira rwose+ kandi wowe n’abayobozi b’Abisirayeli muzasange umwami wa Egiputa mumubwire muti: ‘Yehova Imana y’Abaheburayo+ yaratuvugishije, none rero turakwinginze ureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, kuko dushaka gutambira Yehova Imana yacu igitambo.’+
19 Ariko nzi neza ko umwami wa Egiputa atazabemerera kugenda, keretse hakoreshejwe imbaraga.+
20 Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye ngakubita Egiputa nkoresheje ibitangaza bikomeye nzayikoreramo. Nyuma yaho Farawo azabareka mugende.+
21 Nzatuma Abanyegiputa bagirira neza Abisirayeli kandi nimugenda, muzajyana ibintu byinshi.+
22 Buri mugore azasabe umuturanyi we n’umugore w’Umunyegiputa uba mu nzu ye ibintu by’ifeza, ibya zahabu n’imyenda, mubyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu kandi muzatware ubutunzi bw’Abanyegiputa.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ubutayu ni ahantu hataba amazi n’ibimera.
^ Cyangwa “musengere.”
^ Reba Umugereka wa A4.