Kuva 33:1-23
33 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Haguruka uve hano, wowe n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, mujye mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo nkavuga ko ‘nzagiha abazabakomokaho.’+
2 Nzohereza umumarayika imbere yawe+ nirukane Abanyakanani, Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
3 Mugende mujye mu gihugu gitemba amata n’ubuki.+ Ariko sinzajyana namwe kuko mutumva,*+ kugira ngo ntabarimburira mu nzira.”+
4 Abantu bumvise ayo magambo akaze batangira kurira cyane, ntihagira n’umwe muri bo wambara ibintu bye by’umurimbo.
5 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimwumva.+ Ndamutse njyanye namwe niyo byaba akanya gato, nabarimbura.+ None rero, nimukuremo ibintu byose by’umurimbo mwambaye, nanjye ndareba uko nkwiriye kubagenza.’”
6 Abisirayeli bakuramo ibintu by’umurimbo bari bambaye bakiri aho ngaho ku Musozi wa Horebu, ntibongera kubyambara.
7 Nuko Mose afata ihema rye ajya kurishinga inyuma y’inkambi, ahagana hirya gato, aryita ihema ryo guhuriramo n’Imana. Umuntu wese washakaga kugira icyo abaza Yehova,+ yarasohokaga akajya kuri iryo hema, ryabaga inyuma y’inkambi.
8 Iyo Mose yasohokaga agiye kuri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, bagahagarara ku miryango y’amahema yabo, bagakurikiza Mose amaso kugeza igihe yinjiriye muri iryo hema.
9 Nanone iyo Mose yamaraga kwinjira muri iryo hema, ya nkingi y’igicu+ yaramanukaga igahagarara ku muryango waryo, mu gihe Imana yabaga ivugana na we.+
10 Iyo abantu bose babonaga iyo nkingi y’igicu ihagaze ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, buri wese yarapfukamaga agakoza umutwe hasi, ari imbere y’umuryango w’ihema rye.
11 Yehova yavuganaga na Mose nk’uko umuntu avugana na mugenzi we.+ Iyo Mose yasubiraga mu nkambi, Yosuwa,+ umugaragu wamukoreraga,+ akaba yari umuhungu wa Nuni, ntiyavaga kuri iryo hema.
12 Hanyuma Mose abwira Yehova ati: “Dore urambwira uti: ‘jyana aba bantu,’ ariko ntumbwire uwo uzohereza ngo tujyane. Nanone waravuze uti: ‘ndakuzi neza* kandi narakwishimiye.’
13 None niba unyishimiye koko, ndakwinginze menyesha imikorere yawe kugira ngo nkumenye,+ kandi ukomeze kunyishimira. Nanone wibuke ko aba ari abantu bawe.”+
14 Nuko Imana iravuga iti: “Njye ubwanjye nzajyana nawe+ kandi nzatuma ugira amahoro.”+
15 Mose aravuga ati: “Nitutajyana ntuzatume tuva hano.
16 None se ni iki cyazagaragaza ko njye n’aba bantu utwishimira? Si uko wajyana natwe+ bigatuma tuba abantu batandukanye n’abandi bose ku isi?”+
17 Yehova asubiza Mose ati: “Ibyo unsabye na byo nzabikora, kuko nkwishimira kandi nkaba nkuzi neza.”
18 Nuko Mose aravuga ati: “Ndakwinginze, reka ngire ikindi nkwisabira. Nyemerera nkurebe.”
19 Ariko aramusubiza ati: “Njyewe ubwanjye nzakwereka ko ndi Imana igira neza, kandi nzakumenyesha izina ryanjye Yehova.+ Nzishimira uwo nshaka kandi nzagirira imbabazi uwo nshaka.”+
20 Yongeraho ati: “Ntushobora kundeba mu maso, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”
21 Yehova arongera aramubwira ati: “Dore hano iruhande rwanjye hari umwanya, uhagarare ku rutare.
22 Ninyuraho nkakwereka ubwiza bwanjye, ndaguhisha mu mwobo uri mu rutare kandi ndagukingiriza ikiganza kugeza aho mariye guhita.
23 Hanyuma nimara kunyuraho, ndi bukureho ikiganza cyanjye maze undebe mu mugongo. Ariko nta muntu ushobora kundeba mu maso.”+