Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 14:1-36

  • Yohana Umubatiza bamuca umutwe (1-12)

  • Yesu agaburira abantu 5.000 (13-21)

  • Yesu agenda hejuru y’amazi (22-33)

  • Akiza abantu benshi b’i Genesareti (34-36)

14  Icyo gihe Herode wari umuyobozi w’intara na we yumvise inkuru ivuga ibya Yesu,+  maze abwira abagaragu be ati: “Uwo ni Yohana Umubatiza. Yarazutse none ari gukora ibitangaza.”+  Herode* yari yarafashe Yohana aramuboha maze amushyira muri gereza, kugira ngo ashimishe Herodiya wari umugore wa mukuru we Filipo.+  Ibyo byatewe n’uko Yohana yajyaga amubwira ati: “Amategeko ntiyemera ko umugira umugore wawe.”+  Icyakora nubwo Herode yashakaga kwica Yohana, yatinyaga abantu, kubera ko bemeraga ko ari umuhanuzi.+  Ariko mu gihe bizihizaga isabukuru y’ivuka rya Herode,+ umukobwa wa Herodiya yabyinnye muri ibyo birori ashimisha Herode cyane.+  Ibyo byatumye amusezeranya kumuha icyo yari bumusabe cyose, ndetse arabirahirira.  Nuko abigiriwemo inama na mama we, aravuga ati: “Mpa umutwe wa Yohana Umubatiza ku isahani.”+  Ibyo byababaje umwami, ariko kubera ko yari yabirahiriye kandi ari kumwe n’abandi bantu basangiraga, ategeka ko bawumuha. 10  Nuko yohereza abantu basanga Yohana muri gereza, bamuca umutwe. 11  Umutwe we bawuzana ku isahani bawuhereza uwo mukobwa, na we awushyira mama we. 12  Hanyuma abigishwa be baraza batwara umurambo we barawushyingura, barangije bajya kubibwira Yesu. 13  Yesu abyumvise ava aho, agenda mu bwato ajya ahantu hadatuwe kugira ngo abe ari wenyine. Ariko abantu babyumvise baturuka mu mijyi, bamukurikira banyuze iy’ubutaka.+ 14  Ageze ku nkombe abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ maze akiza abarwayi babo.+ 15  Ariko bigeze nimugoroba abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu batahe, bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16  Ariko Yesu arababwira ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya.” 17  Baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.” 18  Na we arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” 19  Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. 20  Bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo 12.+ 21  Abariye bari nk’abagabo 5.000, utabariyemo abagore n’abana.+ 22  Nuko ako kanya asaba abigishwa be kujya mu bwato bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 23  Hanyuma amaze gusezerera abantu, ajya ku musozi wenyine gusenga.+ Nubwo bwari bwije, yari ari yo wenyine. 24  Icyo gihe ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, bwikoza hirya no hino bitewe n’imiraba* kuko umuyaga wahuhaga ubaturutse imbere. 25  Ariko bwenda gucya,* aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26  Abigishwa be bamubonye agenda hejuru y’inyanja bagira ubwoba, baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko baratabaza kuko bari bagize ubwoba bwinshi. 27  Ariko Yesu ahita abavugisha, arababwira ati: “Nimuhumure ni njye. Ntimugire ubwoba.”+ 28  Petero aramusubiza ati: “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” 29  Aramubwira ati: “Ngwino!” Uwo mwanya Petero ava mu bwato agenda hejuru y’amazi aramusanga. 30  Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, nuko atangiye kurohama aratabaza ati: “Mwami, ntabara!” 31  Yesu ahita arambura ukuboko aramufata, maze aramubwira ati: “Wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”+ 32  Nuko bamaze kugera mu bwato umuyaga uratuza. 33  Hanyuma abari mu bwato baramwunamira, baramubwira bati: “Uri Umwana w’Imana koko!” 34  Nuko barambuka, ubwato bubageza i Genesareti.+ 35  Abantu baho bamenye ko ari we, batumaho abo mu turere twose tuhakikije, maze abantu bamuzanira abari barwaye bose. 36  Baramwinginga ngo abareke bakore gusa ku dushumi two ku musozo w’umwenda we,+ kandi abadukoragaho bose barakiraga.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni we Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Ni hagati ya saa cyenda z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.