Umubwiriza 1:1-18

  • Byose ni ubusa (1-11)

    • Isi ihoraho iteka ryose (4)

    • Ibintu bihora bibaho mu buzima (5-7)

    • Nta gishya kuri iyi si (9)

  • Ubwenge bw’abantu bufite aho bugarukira (12-18)

    • Kwiruka inyuma y’umuyaga (14)

1  Amagambo y’umubwiriza,+ umuhungu wa Dawidi, umwami w’i Yerusalemu.+   Umubwiriza yaravuze ati: “Ni ubusa! Ni ubusa gusa! Byose ni ubusa!”+   Ni iyihe nyungu umuntu abonera mu mirimo ye yose iruhije,Akorana umwete kuri iyi si?+   Ab’igihe kimwe baragenda hakaza ab’ikindi gihe,Ariko isi ihoraho iteka ryose.+   Izuba rirarasa kandi rikarenga,Hanyuma rikagaruka aho riri burasire ryihuta.+   Umuyaga werekeza mu majyepfo ugahindukira ukajya mu majyaruguru,Ugakomeza kuzenguruka ubudatuza, kandi ukagaruka aho watangiriye kuzenguruka.   Imigezi yose yiroha mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura.+ Aho imigezi yose inyura ni ho yongera kunyura.+   Ibintu byose binaniza umubiri,Nta wabasha kubivuga byose ngo abirangize. Ijisho ntirihaga kureba,N’ugutwi ntiguhaga kumva.   Ibyabayeho ni byo bizongera kubaho,Kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa. Bityo rero, nta gishya kuri iyi si.+ 10  Ese hari ikintu kiriho umuntu yavuga ati: “Dore iki ni gishya”? Kiba cyarabayeho kera. Kiba cyarabayeho mbere y’uko tubaho. 11  Abantu bo mu bihe byahise ntibacyibukwa,Kandi abo mu bihe bizaza na bo ntibazibukwa. Ndetse n’abazaza nyuma yaho ntibazabibuka.+ 12  Njyewe umubwiriza nabaye umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.+ 13  Niyemeje kwiga no kugenzura ibintu byose byakorewe munsi y’ijuru+ mbikoranye ubwenge,+ ni ukuvuga imirimo iruhije Imana yahaye abantu ngo bayihugiremo. 14  Nitegereje imirimo yose ikorerwa kuri iyi si,Mbona ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 15  Icyagoramye ntigishobora kugororwa,Kandi ntushobora kubara ibidahari. 16  Hanyuma naribwiye nti: “Nagize ubwenge bwinshi kurusha undi muntu wese wabayeho mbere yanjye i Yerusalemu+ kandi nungutse ubwenge bwinshi n’ubumenyi bwinshi.”+ 17  Nashishikariye gusobanukirwa ibyerekeye ubwenge, ibyerekeye ubusazi+ n’ibyerekeye ubuswa, nsanga na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga. 18  Nasanze ubwenge bwinshi buzana n’imihangayiko myinshi,Ku buryo uwongereye ubumenyi aba yongereye n’imibabaro.+

Ibisobanuro ahagana hasi