Yesaya 40:1-31
40 Imana yanyu iravuga iti: “Nimuhumurize abantu banjye, nimubahumurize.+
2 Muhumurize Yerusalemu muyigere ku mutimaKandi muyitangarize ko igihe cyayo cy’imirimo y’agahato kirangiye,Ko itakibarwaho ikosa ryayo.+
Kuko Yehova yamuhaye igihano cyuzuye* cy’ibyaha byose yari yarakoze.”+
3 Hari ijwi ry’umuntu uhamagarira mu butayu ati:
“Nimutunganyirize Yehova inzira,+Nimukorere Imana yacu umuhanda ugororotse+ unyura mu butayu.+
4 Buri kibaya nikizamurwe cyegere hejuruKandi umusozi wose n’agasozi kose bibe bigufi.
Ahantu hatareshya hose hagomba kuringanizwaN’ahantu hataringaniye hagahinduka ikibaya.+
5 Ikuzo rya Yehova rizagaragara+Kandi abantu bose bazaribonera icyarimwe,+Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”
6 Nimwumve! Hari umuntu uvuga ati: “Vuga cyane!”
Undi ati: “Mvuge cyane mvuga iki?”
“Abantu bose bameze nk’ubwatsi bubisiKandi urukundo rwabo rudahemuka rumeze nk’uburabyo bwo mu murima.+
7 Ubwatsi bubisi buruma,N’uburabyo bukenda kuma+Bitewe n’uko umwuka wa Yehova wabuhushye.+
Ni byo koko, abantu bameze nk’ubwatsi butoshye.
8 Ubwatsi butoshye burumaN’uburabyo bukenda kuma,Ariko ijambo ry’Imana yacu rihoraho iteka ryose.”+
9 Yewe mugore uzaniye Siyoni inkuru nziza we,+Zamuka ujye ku musozi muremure.
Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,Vuga mu ijwi ryumvikana cyane.
Vuga mu ijwi ryumvikana kandi ntutinye.
Tangariza imijyi y’i Buyuda uti: “Ngiyi Imana yanyu.”+
10 Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azaza afite imbaragaKandi ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera.+
Dore aje afite ibihemboKandi ibihembo atanga biri imbere ye.+
11 Azita* ku ntama ze nk’umwungeri.+
Azahuriza hamwe abana b’intama akoresheje ukuboko kweKandi azabatwara mu gituza cye.
Intama zonsa azazishorera buhoro buhoro.+
12 Ni nde wapimishije amazi y’inyanja urushyi rwe,+Agapima ijuru akoresheje intambwe z’ikiganza?*
Ni nde washyize hamwe umukungugu wo ku isi akawupima+Cyangwa agapima imisozi,Agapima n’udusozi akoresheje iminzani?
13 Ni nde wapimye* umwuka wa YehovaKandi se ni nde wamwigisha akanamubera umujyanama?+
14 Ni nde yagishije inama kugira ngo amufashe gusobanukirwa,Cyangwa se ni nde umwigisha kugendera mu nzira y’ubutabera,Akamwigisha ubwengeCyangwa agatuma amenya inzira y’ubuhanga nyabwo?+
15 Dore ibihugu bimeze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndoboKandi bimeze nk’umukungugu wafashe ku munzani.+
Dore azamura ibirwa akabitumura nk’ivumbi.
16 N’ibiti byo muri Libani ntibyaba bihagije kugira ngo bitume umuriro ukomeza kwaka*Kandi inyamaswa zaho ntizaba zihagije kugira ngo zitambwe zibe igitambo gitwikwa n’umuriro.
17 Ibihugu byose bimeze nk’ibitariho imbere ye;+Bimeze nk’ubusa kandi abifata nk’ibitarigeze bibaho.+
18 Imana mwayigereranya na nde?+
Mwavuga ko isa n’iki?+
19 Umunyabukorikori akora ikigirwamana,*Umucuzi w’ibyuma akagisigaho zahabu+Kandi agacura iminyururu y’ifeza.
20 Atoranya igiti cyo gutangaho ituro,+Agatoranya igiti kitazabora.
Ashaka umunyabukorikori w’umuhangaKugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe kitazanyeganyega.+
21 Ese ntimubizi?
Ese ntimubyumva?
Ntimwabibwiwe uhereye mu ntangiriro?
Ese uhereye igihe fondasiyo z’isi zashyiriweho, ntimurabisobanukirwa?+
22 Hari utuye hejuru y’umubumbe* w’isi+Kandi abayituyeho bameze nk’ibihore.
Arambura ijuru nk’umwenda mwiza,Akarirambura nk’ihema ryo kubamo.+
23 Ahindura ubusa abayobozi bakuruKandi abacamanza* bo mu isi abahindura nk’abatarigeze babaho.
24 Bameze nk’ibimera bikimara guterwa,Nk’imbuto zikimara guterwa,Imizi yabo igitangira kumera mu butaka.
Umuyaga uraza ukabahuha bakumaUmuyaga ukabagurukana nk’uko ugurukana ibyatsi.+
25 Uwera arabaza ati: “Mwangereranya na nde ku buryo naba meze nka we?”
26 “Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere.
Ni nde waremye biriya bintu?+
Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo;Byose abyita amazina.+
Kubera ko afite imbaraga nyinshi n’ububasha buhambaye,+Nta na kimwe muri byo kibura.
27 Yakobo we, ni iki gituma uvuga? Isirayeli we, ni iki gituma uvuga uti:
‘Ibyanjye Yehova nta byo aziKandi Imana ntindenganura?’+
28 Ese nta byo uzi? Ese nta byo wumvise?
Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.+
Ntajya ananirwa cyangwa ngo acike intege.+
Ubwenge bwe burahambaye cyane.*+
29 Ni we uha unaniwe imbaragaKandi ufite intege nke akamuha imbaraga nyinshi.+
30 Abahungu bazananirwa kandi bacike integeKandi abasore bakiri bato bazasitara bagwe.
31 Ariko abiringira Yehova bazongera bagire imbaraga.
Bazaguruka bagere hejuru nk’abafite amababa ya kagoma.+
Baziruka be gucika intege;Bazagenda be kunanirwa.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “cyikubye kabiri.”
^ Cyangwa “azaragira.”
^ Ni umwanya uba uri hagati y’igikumwe n’agahera mu gihe ikiganza kirambuye.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Wasobanukiwe.”
^ Cyangwa “ntibyashobora kuvamo inkwi zihagije.”
^ Cyangwa “igishushanyo gikozwe mu cyuma.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uruziga.”
^ Cyangwa “abategetsi.”
^ Cyangwa “nta wabusobanukirwa.”