Yesaya 45:1-25
45 Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yatoranyije,+Uwo yafashe ukuboko kw’iburyo+Kugira ngo atume atsinda ibihugu,+Atsinde abami,*Amufungurire imiryango ifite inzugi ebyiri,Ku buryo amarembo atazigera afungwa:
2 “Nzakugenda imbere+Kandi udusozi nturinganize.
Nzamenagura inzugi zikozwe mu muringaKandi ibyuma bakoresha ngo bakinge izo nzugi mbicagagure.+
3 Nzaguha ubutunzi buri mu mwijimaN’ubutunzi buhishwe ahantu hiherereye,+Kugira ngo umenye ko ndi Yehova,Imana ya Isirayeli iguhamagara mu izina ryawe.+
4 Naguhamagaye mu izina ryaweKubera umugaragu wanjye Yakobo na Isirayeli natoranyije,Nguha izina ry’icyubahiro nubwo utari unzi.
5 Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.
Nta yindi Mana ibaho itari njye.+
Nzagukomeza* nubwo utari unzi,
6 Kugira ngo abantu bamenye koUhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera,Nta yindi Mana ibaho itari njye.+
Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.+
7 Ni njye urema umucyo+ n’umwijima,+Nkazana amahoro+ n’ibyago.+
Njyewe Yehova, ni njye ukora ibyo byose.
8 Wa juru we, gusha imvura iturutse hejuru,+Ibicu bigushe gukiranuka.
Isi nikinguke yere imbuto nyinshi z’agakizaKandi itume gukiranuka kumera.+
Njyewe Yehova, ni njye wabiremye.”
9 Azabona ishyano uhangana* n’Umuremyi we,*Kuko ari ikimene cy’ikibindi,Kiri kumwe n’ibindi bimene by’ikibindi hasi ku butaka.
Ese ibumba ryabwira umubumbyi* riti: “Urimo kubumba iki?”+
Cyangwa icyo urimo gukora cyavuga kiti: “Nta maboko ugira”?*
10 Azabona ishyano ubwira umugabo ati: “Icyo wabyaye ni iki?”
Kandi akabwira umugore ati: “Urimo kubyara iki?”*
11 Yehova Uwera wa Isirayeli,+ ari we wamuremye, aravuga ati:
“Ese wambaza ibigiye kuba?
Ese wantegeka ibyo nkorera abana banjye+ n’ibyo nkoresha amaboko yanjye?
12 Ni njye waremye isi,+ ndema n’abantu bayiriho.+
Amaboko yanjye ni yo yarambuye ijuru+Kandi ni njye utegeka ingabo zaryo zose.”+
13 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Ni njye wahagurukije umuntu nkoresheje gukiranuka+Kandi nzagorora inzira ze zose.
Ni we uzubaka umujyi wanjye+Kandi arekure abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ abarekure nta ruswa yatse.”+
14 Uku ni ko Yehova avuga ati:
“Inyungu* ya Egiputa n’ibicuruzwa* bya Etiyopiya n’Abasheba, abagabo barebare,Bazaza aho uri babe abawe.
Bazagenda inyuma yawe baboheshejwe iminyururu.
Bazaza aho uri maze bakunamire.+
Bazakubwira bakubashye bati: ‘rwose Imana iri kumwe nawe+Kandi nta wundi; nta yindi Mana ibaho.’”
15 Ni koko uri Imana yihisha,Uri Imana ya Isirayeli, uri Umukiza.+
16 Bose bazakorwa n’isoni bamware.
Abakora ibigirwamana bose bazaseba.+
17 Ariko Yehova azakiza Isirayeli, amuhe agakiza iteka ryose.+
Ntimuzakorwa n’isoni cyangwa ngo mumware kugeza iteka ryose.+
18 Yehova, Umuremyi w’ijuru,We Mana y’ukuri waremye isi,+We wabumbye isi akayirema, akayishyiraho igakomera,+We utarayiremeye ubusa* ahubwo akayiremera guturwamo,+Aravuga ati: “Ni njye Yehova, nta wundi ubaho.
19 Sinavugiye ahantu hihishe+ mu gihugu cy’umwijima.
Sinabwiye abakomoka kuri Yakobo nti:
‘Munshakira ubusa.’
Ndi Yehova, mvuga ibyo gukiranuka, ngatangaza ibitunganye.+
20 Muhurire hamwe muze.
Mwebwe abarokotse bo mu bihugu, mwegere hano muri hamwe.+
Abatwara ibishushanyo bibajwe nta kintu baziKandi basenga imana idashobora kubakiza.+
21 Muvuge ibyanyu kandi mwisobanure.
Mujye inama muri kumwe.
Ni nde wavuze ibi kera cyane?
Ni nde wabitangaje kuva kera?
Ese si njye Yehova?
Nta yindi Mana itari njye.
Ndi Imana ikiranuka n’Umukiza,+ nta yindi Mana itari njye.+
22 Mwa mpera z’isi mwe, nimungarukire mukizwe,+Kuko ari njye Mana, nta yindi ibaho.+
23 Njye ubwanjye nararahiye.
Mu kanwa kanjye hasohotse ijambo ry’ukuri*Kandi rizakora ibyo naritumye.+
Amavi yose azamfukamira,Ururimi rwose rurahirire kumbera indahemuka,+
24 Ruvuge ruti: ‘ni koko, gukiranuka nyakuri n’imbaraga ni ibya Yehova.
Abamurakarira bose bazaza imbere ye bakozwe n’isoni.
25 Bizagaragara ko abakomoka kuri* Isirayeli bose bari mu kuri+Kandi baziratana ibintu Yehova yabakoreye.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akenyuruze abami.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzagukenyeza.”
^ Cyangwa “utongana.”
^ Cyangwa “uwamubumbye.”
^ Cyangwa “uwaribumbye.”
^ Bishobora no kuvuga ngo: “Icyo wakoze nta mikondo gifite.”
^ Cyangwa “ufite ibise by’iki?”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abakozi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abacuruzi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Utarayiremye ngo ibemo ubusa.”
^ Cyangwa “rikiranuka.”
^ Cyangwa “urubyaro rwa.”