Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 5:1-47
5 Nyuma yaho, habaye umunsi mukuru+ w’Abayahudi, maze Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu.
2 I Yerusalemu, ku Irembo ry’Intama,*+ hari ikidendezi cy’amazi cyitwaga Betesida mu Giheburayo. Icyo kidendezi cyari gikikijwe n’amabaraza atanu afite inkingi.
3 Kuri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi benshi, abafite ubumuga bwo kutabona, abamugaye n’abandi bari bafite ingingo z’umubiri zagagaye.*
4 * ——
5 Aho hari umuntu wari umaze imyaka 38 arwaye.
6 Yesu abonye uwo muntu aryamye kandi akamenya ko yari amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati: “Ese urashaka gukira?”+
7 Uwo murwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, iyo amazi yibirinduye mbura umuntu wo kunshyira mu kidendezi kandi n’iyo ngiye kujyamo, undi antanga kumanukiramo.”
8 Yesu aramubwira ati: “Haguruka, ufate uburiri bwawe ugende.”+
9 Nuko uwo muntu ahita akira, maze afata uburiri bwe atangira kugenda.
Uwo munsi hari ku Isabato.
10 Hanyuma Abayahudi babwira uwo wari umaze gukira bati: “Urabizi ko ari ku Isabato, kandi amategeko ntiyemera ko utwara ubwo buriri.”+
11 Ariko arabasubiza ati: “Umuntu wankijije ni we wambwiye ati: ‘fata uburiri bwawe ugende.’”
12 Baramubaza bati: “Uwo muntu wakubwiye ngo: ‘fata uburiri bwawe ugende,’ ni nde?”
13 Ariko uwo mugabo ntiyari azi umuntu wamukijije, kuko Yesu yari yigendeye kandi aho hakaba hari abantu benshi.
14 Nyuma y’ibyo, Yesu amusanga mu rusengero, aramubwira ati: “Dore wakize. Ntuzongere gukora icyaha, kugira ngo utazagerwaho n’ibintu bibi kurusha ibi.”
15 Uwo muntu aragenda abwira Abayahudi ko ari Yesu wamukijije.
16 Nuko ibyo bituma Abayahudi batoteza Yesu, kuko yakoraga ibyo bintu ku Isabato.
17 Ariko arabasubiza ati: “Papa wo mu ijuru yakomeje gukora kugeza ubu, kandi nanjye nkomeje gukora.”+
18 Ariko ayo magambo yatumye Abayahudi barushaho gushaka kumwica, batamuziza gusa ko atubahirizaga Isabato, ahubwo banamuhora ko yavugaga ko Imana ari Papa we,+ bityo akigereranya na yo.+
19 Yesu arabasubiza ati: “Ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana* ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Papa we* akora,+ kuko ibyo Papa wo mu ijuru akora ari byo n’Umwana akora.
20 Papa wo mu ijuru akunda Umwana we,+ akamwereka ibintu byose we ubwe akora, kandi azamwereka ibintu biruta ibi kugira ngo mutangare.+
21 Nk’uko Papa wo mu ijuru azura abapfuye akabagira bazima,+ ni ko n’Umwana we abo ashaka abagira bazima.+
22 Nta muntu n’umwe Papa wo mu ijuru acira urubanza, ahubwo ibyo guca imanza byose yabihaye Umwana we,+
23 kugira ngo bose bubahe Umwana we nk’uko bubaha Papa we. Umuntu wese utubaha uwo Mwana ntiyubaha n’uwamutumye.+
24 Ni ukuri, ndababwira ko uwumva ibyo mvuga kandi akizera uwantumye, ari we uzabona ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo aba ameze nk’umuntu wari warapfuye ariko akaba yongeye kuba muzima.+
25 “Ni ukuri, ndababwira ko igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze abazaba baramwumviye bakabaho.
26 Nk’uko Papa wo mu ijuru afite ubushobozi bwo gutanga ubuzima,+ ni na ko yahaye Umwana we ubushobozi bwo gutanga ubuzima.+
27 Nanone yamuhaye uburenganzira bwo guca imanza,+ kuko ari Umwana w’umuntu.+
28 Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizagera, maze abari mu mva* bose bakumva ijwi rye,+
29 bakavamo. Abazaba barakoze ibyiza bazazukira guhabwa ubuzima, naho abazaba barakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza.+
30 Nta kintu na kimwe nshobora gukora Papa wo mu ijuru atagishaka. Nca urubanza nkurikije ibyo Papa wo mu ijuru yambwiye, kandi urubanza nca ni urw’ukuri+ kuko ntaharanira gukora ibyo nshaka, ahubwo mparanira gukora ibyo uwantumye ashaka.+
31 “Abaye ari njye njyenyine uhamya ibyanjye, ibyo mpamya ntibyaba ari ukuri.+
32 Ahubwo hari undi uhamya ibyanjye, kandi nzi neza ko ibyo ahamya kuri njye ari ukuri.+
33 Mwatumye abantu kuri Yohana, kandi ibyo yavuze ni ukuri.+
34 Icyakora sinishingikiriza ku buhamya bw’abantu, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukizwe.
35 Uwo muntu yari ameze nk’itara ryaka, rigatanga urumuri, kandi mwamaze igihe gito mwishimira cyane umucyo we.+
36 Ariko mfite ibimpamya biruta ibyo Yohana yavuze. Imirimo Papa wo mu ijuru yampaye gukora, ni ukuvuga iyi mirimo nkora ubwayo, yemeza ko Papa wo mu ijuru ari we wantumye.+
37 Nanone, Papa wo mu ijuru wantumye yahamije ibyanjye.+ Ariko ntimwigeze mwumva ijwi rye cyangwa ngo mubone isura ye.+
38 Ijambo rye ntiriguma mu mitima yanyu, kuko mutizeye uwo yatumye.
39 “Mushakashaka mu Byanditswe+ kuko mutekereza ko ari byo bizabahesha ubuzima bw’iteka. Nyamara ibyo Byanditswe ni byo bimpamya.+
40 Ariko ntimushaka kuza aho ndi+ ngo mubone ubuzima.
41 Njye sinemera icyubahiro giturutse mu bantu.
42 Ariko mwe ntimumeze mutyo. Nzi neza ko mudakunda Imana mu mitima yanyu.
43 Naje noherejwe na Papa wo mu ijuru ntimwanyakira. Ariko iyo hagira undi uza nta wamwohereje, muba mwaramwakiriye.
44 None se mwakwizera mute kandi buri wese yishakira icyubahiro ahabwa na mugenzi we, mukaba mudashaka icyubahiro giturutse ku Mana yonyine?+
45 Ntimutekereze ko nzabarega kuri Papa wo mu ijuru. Hari ubarega, ari we Mose,+ uwo mwiringiye.
46 Iyo mwemera Mose, nanjye muba mwaranyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho.+
47 Ariko se niba mutizera ibyo Mose yanditse, ibyo mvuga byo mwabyizera mute?”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bashobora kuba bararyise batyo bitewe n’uko ari ryo banyuzagamo intama.
^ Cyangwa “zanyunyutse.”
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
^ Ni ukuvuga, Imana.
^ Ni ukuvuga, Yesu.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imva irimo abantu Imana yibuka.”