Zaburi 1:1-6

  • Imyitwarire y’uburyo bubiri

    • Umuntu usoma amategeko y’Imana agira ibyishimo (2)

    • Abakiranutsi bameze nk’igiti cyera cyane (3)

    • Abantu babi bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga (4)

1  Umuntu ugira ibyishimo ni udakurikiza inama z’ababi,Ntiyifatanye n’abanyabyaha,+Kandi ntagire incuti zinenga abakora ibyiza.+   Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+Kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho.*+   Uwo azamera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi,Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma,Kandi ibyo akora byose bizamugendekera neza.+   Ariko ababi bo ntibameze batyo,Ahubwo bameze nk’umurama* utwarwa n’umuyaga.   Ni yo mpamvu ababi bazacirwa urubanza bagahanwa,+Kandi abanyabyaha ntibazakomeza kuba ahantu abakiranutsi bateraniye.+   Kuko Yehova azi ibikorwa by’abakiranutsi,+Ariko ababi bo bazarimbuka n’ibikorwa byabo bikurweho.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akayasoma mu ijwi ryo hasi.”
Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.