Zaburi 102:1-28
Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye maze agasenga Yehova amubwira ibintu byose bimuhangayikishije.+
102 Yehova, umva isengesho ryanjye,+Kandi ijwi ryo gutabaza kwanjye rikugereho.+
2 Ntukanyirengagize mu gihe ndi mu bibazo bikomeye.+
Ujye untega amatwi.*
Ningutabaza, ujye ubanguka untabare.+
3 Kuko iminsi yanjye ishira vuba nk’umwotsi,Kandi amagufwa yanjye ameze nk’inkwi ziri kwakira mu ziko.+
4 Umutima wanjye wabaye nk’ibyatsi bikubitwa n’izuba maze bikuma.+
Ngeze naho nibagirwa kurya.
5 Amagufwa yanjye yafatanye n’umubiri wanjye+Bitewe no gutaka cyane.+
6 Nsigaye meze nk’ikiyongoyongo cyo mu butayu.
Nabaye nk’agahunyira* kibera mu matongo.
7 Singitora agatotsi.
Nabaye nk’inyoni yigunze iri ku gisenge cy’inzu.+
8 Abanzi banjye barantuka bukarinda bwira.+
Abansebya bifuriza abandi ibibi bakoresheje izina ryanjye.
9 Ni nkaho nsigaye ntunzwe n’ivu aho kurya umugati.+
Ibyokunywa byanjye mbinywa mbitamo amarira,+
10 Bitewe n’uko wanyanze ukandakarira.
Ni nkaho wanteruye ukanjugunya ku ruhande.
11 Iminsi y’ubuzima bwanjye imeze nk’igicucu kigenda gishira,+Kandi numye nk’ibyatsi.+
12 Ariko wowe Yehova, uzahoraho iteka ryose,+Kandi uzakomeza kwamamara uko ibihe bigenda bisimburana.+
13 Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,+Kandi igihe cyagenwe kirageze.+
14 Abagaragu bawe bishimira amabuye yayo,+Kandi bakunda cyane umukungugu wayo.+
15 Abantu bose bo ku isi bazatinya izina rya Yehova,Kandi abami bose bo ku isi bazabona icyubahiro cye,+
16 Kuko Yehova azongera kubaka Siyoni.+
Azagaragaza gukomera kwe.+
17 Azita ku masengesho y’abakene,+Ntazabirengagiza.+
18 Ibi byandikiwe ab’igihe kizaza,+Kugira ngo abazavuka bazasingize Yah.*
19 Yehova areba mu isi ari mu ijuru rye ryera.
Yitegereza isi ari mu ijuru,+
20 Kugira ngo yumve gutaka kw’imfungwa,+Kandi akize abakatiwe urwo gupfa,+
21 Bityo izina rya Yehova rizamamazwe muri Siyoni,+Kandi asingirizwe i Yerusalemu,
22 Igihe ubwami bwose n’abantu bose bo ku isi,Bazaba bahuriye hamwe kugira ngo bakorere Yehova.+
23 Imbaraga zanjye yazitwaye hakiri kare.
Yagabanyije iminsi y’ubuzima bwanjye.
24 Naravuze nti: “Mana yanjye,Wowe uhoraho iteka,Ntiwemere ko mfa ntarasaza.+
25 Washyizeho fondasiyo z’isi kera cyane,Kandi ijuru ni wowe wariremye.+
26 Byo bizashira ariko wowe uzahoraho.
Byose bizasaza nk’umwenda.
Uzabihindura nk’uko bahindura umwenda kandi bizavaho.
27 Ariko wowe ntuhinduka kandi uzahoraho iteka ryose.+
28 Abana b’abagaragu bawe bazakomeza kubaho,Kandi ababakomokaho bazakomeza kubaho bafite umutekano.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ujye wunama untege amatwi.”
^ Ni ubwoko bw’inyoni.
^ Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.