Zaburi 34:1-22
Zaburi ya Dawidi. Yayanditse yerekeza ku byabaye igihe yiyoberanyaga akigira nk’umusazi+ imbere ya Abimeleki, bigatuma Abimeleki amwirukana maze akigendera.
א [Alefu]
34 Nzasingiza Yehova igihe cyose.
Nzahora mushimira.
ב [Beti]
2 Nzavuga ibintu bitangaje Yehova yakoze.+
Abicisha bugufi bazabyumva maze bishime.
ג [Gimeli]
3 Nimufatanye nanjye gusingiza Yehova.+
Nimuze dufatanye maze dusingize izina rye.
ד [Daleti]
4 Nasenze Yehova maze aransubiza,+Ankiza ibyanteraga ubwoba byose.+
ה [He]
5 Abakwiringira bagira ibyishimo.
Ntibazakorwa n’isoni.
ז [Zayini]
6 Uworoheje* yaratabaje maze Yehova arumva,Amukiza amakuba ye yose.+
ח [Heti]
7 Umumarayika wa Yehova arinda abamutinya,+Kandi arabakiza.+
ט [Teti]
8 Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.+
Umuntu umuhungiraho agira ibyishimo.
י [Yodi]
9 Mutinye Yehova mwa bera be mwe,Kuko abamutinya nta cyo babura.+
כ [Kafi]
10 Intare zikiri nto kandi zifite imbaraga zarashonje,Ariko abashaka Yehova bo nta kintu cyiza bazabura.+
ל [Lamedi]
11 Bana banjye nimuze muntege amatwi.
Nzabigisha gutinya Yehova.+
מ [Memu]
12 Niba ushaka kubaho wishimye,Kandi ukaba wifuza kubaho neza igihe kirekire,+
נ [Nuni]
13 Ujye urinda ururimi rwawe kugira ngo rutavuga ibibi,+Kandi wirinde kugira ngo utavuga ibinyoma.+
ס [Sameki]
14 Ujye wirinda gukora ibibi maze ukore ibyiza,+Ushake amahoro kandi uyaharanire.+
ע [Ayini]
15 Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi,+Kandi arabumva iyo bamutakiye.+
פ [Pe]
16 Ariko Yehova arwanya abakora ibibi,Kugira ngo abarimbure, ntibazongere kwibukwa mu isi.+
צ [Tsade]
17 Abakiranutsi batakiye Yehova arabumva,+Maze abakiza ibibazo byabo byose.+
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abantu bababaye.+
Akiza abantu bafite agahinda kenshi.*+
ר [Reshi]
19 Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,+Ariko Yehova abimukiza byose.+
ש [Shini]
20 Arinda amagufwa ye yose.
Nta na rimwe ryavunitse.+
ת [Tawu]
21 Ibyago ni byo bizica umuntu mubi,Kandi abanga abakiranutsi bazahamwa n’icyaha, bahanwe.
22 Yehova akiza abagaragu be.*
Nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahamwa n’icyaha.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara aha byerekeza ku mwanditsi w’iyi zaburi.
^ Cyangwa “bumva bacitse intege.”
^ Cyangwa “acungura abagaragu be.”