INDONEZIYA
Haza abandi bamisiyonari
Ku itariki ya 9 Nyakanga 1964, Minisiteri y’Ubutabera ya Indoneziya yahaye ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova. Ariko mbere yuko abavandimwe bagira umudendezo usesuye, bagombaga kubanza kwandikisha uwo muryango muri Minisiteri Ishinzwe iby’Amadini. Iyo minisiteri yagishije inama Urwego Rushinzwe iby’Abakristo, rwayoborwaga n’Abaporotesitanti b’intagondwa bangaga cyane Abahamya ba Yehova.
Umunsi umwe umuvandimwe yagiye kubonana n’umuyobozi mukuru wakoranaga na Minisitiri wari ushinzwe iby’amadini. Basanze bombi barakomokaga mu mudugudu umwe bituma bagirana ikiganiro gishishikaje mu rurimi rwabo gakondo. Uwo muvandimwe yabwiye uwo muyobozi ibibazo Abahamya bagize mu Rwego Rushinzwe iby’Abakristo. Uwo muyobozi yarabafashije maze
abavandimwe batatu bajya kubonana na Minisitiri wari Umwisilamu ugwa neza. Ku itariki ya 11 Gicurasi 1968, uwo muminisitiri yashyize umukono ku iteka ryemezaga ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe muri Indoneziya kandi ashimangira ko bafite uburenganzira bwo gukorera muri Indoneziya.Nanone wa muyobozi mukuru yafashije abamisiyonari b’Abahamya kubona uruhushya rwo kuza mu gihugu bitanyuze mu rwego rushinzwe iby’Abakristo. Mu myaka yakurikiyeho, abamisiyonari 64 bemerewe gukorera muri Indoneziya babifashijwemo n’uwo muyobozi washyiraga mu gaciro.
Byageze mu mwaka wa 1968 muri Indoneziya hose hari abamisiyonari n’abapayiniya ba bwite bagera kuri 300 n’ababwiriza basaga 1.200 babwirizaga ubutumwa bwiza. Abo bamisiyonari batoje abavandimwe bo muri Indoneziya, bituma bagira amajyambere yihuse. Iyo myitozo yaziye igihe kubera ko hari ibitotezo byari bibategereje.
Abayobozi b’amadini bahawe “impano ya Noheli”
Mu mwaka wa 1974, Urwego Rushinzwe iby’Abakristo rwasubukuye gahunda rwari rumaranye igihe kirekire yo guca Abahamya ba Yehova. Umuyobozi mukuru w’urwo rwego yandikiye ibiro bya Minisiteri Ishinzwe iby’Amadini muri buri karere, abeshya ko Abahamya ba Yehova batari bemewe n’amategeko. Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bazajya bafatira ibyemezo Abahamya igihe cyose “bababangamiye,” ubwo bukaba bwari uburyo bufifitse bwo kubashishikariza gutoteza ubwoko bwa Yehova. Abayobozi benshi barabyanze. Ariko hari abandi baboneyeho babuza Abahamya kugira amateraniro no kubwiriza ku nzu n’inzu.
Muri icyo gihe, Inama Mpuzamahanga y’Amadini yateganyaga gukorera igiterane mpuzamahanga i Jakarta,
kandi ibyo byarakaje Abisilamu baho kuko babibonaga nk’igikorwa cy’ubushotoranyi. Inama Mpuzamahanga y’Amadini yasubitse icyo giterane bitewe n’umwuka mubi wagendaga ututumba hagati y’amadini. Icyakora, igikorwa cyo guhindura abantu Abakristo cyari cyarabaye ikibazo gikomeye, kandi cyari cyararakaje abanyapolitiki benshi. Abayobozi b’amadini batangiye kwinubira cyane umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abahamya ba Yehova, bityo bagerageza kubagerekaho iryo kosa. Ibyo byatumye abategetsi benshi babona nabi Abahamya ba Yehova.Mu kwezi k’Ukuboza 1975, mu gihe umwuka mubi hagati y’amadini wakomezaga kwiyongera, Indoneziya yateye Timoru y’i Burasirazuba, yahoze ikoronizwa na Porutugali. Hashize amezi arindwi, yometswe kuri Indoneziya, bituma umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo ufata indi ntera. Abavandimwe bakomeje kutagira aho babogamira muri politiki kandi banga kujya mu gisirikare cyangwa kuramutsa ibendera, ibyo bikaba byararakaje cyane abakuru b’ingabo (Mat 4:10; Yoh 18:36). Abayobozi b’amadini babonye ko Abahamya ba Yehova bageze aho umwanzi ashaka, maze barashega ngo abategetsi babafatire ibihano. Amaherezo mu wa 1976, mu kwezi k’Ukuboza rwagati, abayobozi b’amadini bahawe “impano ya Noheli” igihe leta yatangazaga ko Abahamya ba Yehova baciwe muri icyo gihugu.