Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana

Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana

1. Ni nde watubwira uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana?

AMADINI menshi avuga ko yigisha ukuri ku byerekeye Imana. Ariko ibyo ntibishoboka, kuko amadini yigisha ibintu bitandukanye cyane ku birebana n’uko Imana iteye n’uko twagombye kuyisenga. None se twabwirwa n’iki uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana? Yehova ni we wenyine ukwiriye kutubwira uko twagombye kumusenga.

2. Wamenya ute uko ukwiriye gusenga Imana?

2 Yehova yaduhaye Bibiliya kugira ngo tumenye uko dukwiriye kumusenga. Bityo rero, iga Bibiliya, Yehova na we azagufasha kungukirwa n’inyigisho ze kubera ko akwitaho.—Yesaya 48:17.

3. Yesu yavuze ko Imana ishaka ko dukora iki?

3 Hari abantu bavuga ko Imana yemera amadini yose, ariko ibyo si byo Yesu yatwigishije. Yaravuze ati ‘umuntu wese umbwira ati “Mwami, Mwami,” si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data ashaka ni we uzabwinjiramo.’ Bityo rero, ni iby’ingenzi ko tumenya ibyo Imana ishaka kandi tukabikora. Ibyo ni ngombwa kubera ko Yesu yagereranyije abantu batumvira Imana n’abanyabyaha, ‘bakora ibyo kwica amategeko.’—Matayo 7:21-23.

4. Ni iki Yesu yagereranyije no gukora ibyo Imana ishaka?

4 Yesu yatuburiye ko tuzahura n’ibibazo mu gihe tuzaba tugerageza gukora ibyo Imana ishaka. Yaravuze ati “nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:13, 14). Inzira ifunganye, ni ukuvuga uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana, iyobora ku buzima bw’iteka. Inzira yagutse, ni ukuvuga uburyo budakwiriye bwo gusenga Imana, iganisha ku rupfu. Ariko Yehova ntiyifuza ko hagira umuntu upfa. Aha buri wese uburyo bwo kumumenya.—2 Petero 3:9.

UBURYO BUKWIRIYE BWO GUSENGA IMANA

5. Wamenya ute abasenga Imana mu buryo bukwiriye?

5 Yesu yavuze ko dushobora kumenya abasenga Imana uko bikwiriye. Kugira ngo tubamenye, tugomba kugenzura ibyo bizera n’ibyo bakora. Yaravuze ati “muzabamenyera ku mbuto zabo.” Yongeyeho ati “igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza” (Matayo 7:16, 17). Ibyo ntibisobanura ko abasenga Imana batunganye. Icyakora, abagaragu b’Imana bagerageza gukora ibikwiriye buri gihe. Tugiye kureba icyadufasha kumenya abasenga Imana mu buryo bukwiriye.

6, 7. Kuki idini ry’ukuri rishingira inyigisho zaryo kuri Bibiliya? Urugero rwa Yesu rutwigisha iki?

6 Uburyo bwacu bwo gusenga bugomba kuba bushingiye kuri Bibiliya. Bibiliya igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo agira ati ‘igihe mwakiraga ijambo ry’Imana twababwiye, ntimwaryemeye nk’ijambo ry’abantu, ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko’ (1 Abatesalonike 2:13). Idini ry’ukuri rishingira inyigisho zaryo ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ntirizishingira ku bitekerezo by’abantu, ku migenzo yabo cyangwa ku kindi kintu.

7 Inyigisho za Yesu zose zari zishingiye ku Ijambo ry’Imana. (Soma muri Yohana 17:17.) Incuro nyinshi, yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe (Matayo 4:4, 7, 10). Abagaragu b’Imana by’ukuri bigana Yesu, bagashingira kuri Bibiliya ibyo bigisha byose.

8. Ni iki Yesu yatwigishije ku bihereranye no gusenga Yehova?

8 Tugomba gusenga Yehova wenyine. Muri Zaburi ya 83:18 hagira hati ‘wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’ Yesu yashakaga ko abantu bamenya Imana y’ukuri, kandi yabigishije izina ryayo. (Soma muri Yohana 17:6.) Yaravuze ati “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Matayo 4:10). Bityo rero, twigana Yesu, tugasenga Yehova wenyine, tugakoresha izina rye, kandi tukigisha abandi izina ry’Imana n’ibyo izadukorera.

9, 10. Twagaragarizanya dute urukundo?

9 Tugomba gukunda abandi by’ukuri. Yesu yigishije abigishwa be gukundana. (Soma muri Yohana 13:35.) Aho twaba dukomoka hose, twaba dufite imico itandukanye, twaba dukize cyangwa dukennye, urukundo dukundana rugomba gutuma twunga ubumwe nk’abavandimwe (Abakolosayi 3:14). Ku bw’ibyo, ntitwivanga mu ntambara ngo twice abantu. Bibiliya igira iti “dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we.” Ikomeza igira iti “tugomba gukundana. Ntitumere nka Kayini wakomokaga ku mubi maze akica umuvandimwe we.”—1 Yohana 3:10-12; 4:20, 21.

10 Dukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu, tugafashanya kandi tugaterana inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Dukorera ibyiza abantu bose.—Abagalatiya 6:10.

11. Kuki twemera ko Yesu ari inzira igana ku Mana?

11 Tugomba kumvira Yesu kuko ari inzira igana ku Mana. Bibiliya igira iti “nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:12). Mu Gice cya 5 cy’iki gitabo, twize ko Yehova yohereje Yesu agatanga ubuzima bwe kugira ngo bube incungu y’abantu bumvira (Matayo 20:28). Yehova yatoranyije Yesu kugira ngo abe Umwami uzategeka iyi si. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira ko tugomba kumvira Yesu kugira ngo tuzabeho iteka.—Soma muri Yohana 3:36.

12. Kuki tutivanga muri politiki?

12 Ntitugomba kwivanga muri Politiki. Yesu ntiyigeze yivanga muri politiki. Igihe yari mu rubanza, yabwiye umutegetsi w’Umuroma witwaga Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” (Soma muri Yohana 18:36.) Kimwe na Yesu, tubera indahemuka Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, akaba ari yo mpamvu tutivanga muri politiki aho twaba turi hose. Icyakora, Bibiliya idutegeka kumvira “abategetsi bakuru,” ni ukuvuga leta (Abaroma 13:1). Twumvira amategeko y’igihugu tubamo. Ariko iyo amategeko y’igihugu abangamiye amategeko y’Imana, twigana intumwa zo zavuze ziti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyakozwe 5:29; Mariko 12:17.

13. Tubwiriza iki ku birebana n’Ubwami bw’Imana?

13 Twemera ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo biri muri iyi si. Yesu yavuze ko ‘ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ bwari kubwirizwa mu isi yose. (Soma muri Matayo 24:14.) Nta butegetsi bw’abantu bushobora gukora ibyo Ubwami bw’Imana buzadukorera (Zaburi 146:3). Yesu yatwigishije gusenga dusaba Ubwami bw’Imana agira ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Bibiliya itubwira ko Ubwami bw’Imana buzarimbura ubutegetsi bwose bw’abantu kandi ko “buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44.

14. Utekereza ko ari ba nde basenga Imana mu buryo bukwiriye?

14 Ubwo umaze gusuzuma izo ngingo, ibaze uti “ni ba nde bashingira inyigisho zabo kuri Bibiliya? Ni ba nde bamenyesha abandi izina ry’Imana? Ni ba nde bakundana by’ukuri kandi bakizera ko Imana yohereje Yesu kugira ngo aducungure? Ni ba nde bativanga muri politiki? Ni ba nde bigisha ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine bushobora gukemura ibibazo byacu?” Ni Abahamya ba Yehova bonyine.—Yesaya 43:10-12.

UZAKORA IKI?

15. Ni iki tugomba gukora niba dushaka ko Imana yemera uburyo bwacu bwo gusenga?

15 Kwizera ko Imana ibaho ntibihagije. Abadayimoni na bo bizera ko Imana ibaho ariko ntibayumvira (Yakobo 2:19). Niba dushaka ko Imana yemera uburyo bwacu bwo gusenga, ntitugomba kwizera ko ibaho gusa, ahubwo nanone tugomba gukora ibyo idusaba.

16. Kuki twagombye guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma?

16 Tugomba guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma kugira ngo Imana yemere uburyo bwacu bwo gusenga. Umuhanuzi Yesaya yavuze ko tugomba kurisohokamo, ntitwiyanduze (Yesaya 52:11; 2 Abakorinto 6:17). Ni yo mpamvu tugomba kureka ikintu cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma.

17, 18. “Babuloni Ikomeye” ni iki? Kuki kuyivamo byihutirwa?

17 Idini ry’ikinyoma ni iki? Ni idini iryo ari ryo ryose ritwigisha gusenga Imana mu buryo budahuye n’Ijambo ryayo. Bibiliya yita amadini y’ikinyoma yose “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:5). Kubera iki? Ni ukubera ko amadini menshi yatangiriye i Babuloni nyuma y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Ayo madini y’ikinyoma yakwiriye ku isi hose. Urugero, abantu bari batuye i Babuloni basengaga imana eshatu zibumbiye hamwe. Muri iki gihe na bwo amadini menshi yigisha ko Imana ari Ubutatu, ariko Bibiliya igaragaza neza ko hariho Imana imwe y’ukuri, ari yo Yehova, kandi ko Yesu ari Umwana wayo (Yohana 17:3). Nanone abantu b’i Babuloni bizeraga ko hari igice kimwe mu bigize umuntu gikomeza kubaho iyo umubiri umaze gupfa, kandi ko icyo gice gishobora kubabarizwa mu muriro w’ikuzimu. Ariko ibyo si ukuri.—Reba Ibisobanuro bya 14, ibya 17 n’ibya 18.

18 Imana yahanuye ko vuba aha idini ry’ikinyoma rizarimburwa (Ibyahishuwe 18:8). Ese usobanukiwe impamvu kuva mu idini ry’ikinyoma byihutirwa cyane? Yehova ashaka ko urivamo amazi atararenga inkombe.—Ibyahishuwe 18:4.

Nukorera Yehova ufatanyije n’abagize ubwoko bwe, uzaba winjiye mu muryango mpuzamahanga

19. Nuhitamo gukorera Yehova azakwitaho ate?

19 Iyo uhisemo kuva mu idini ry’ikinyoma ugakorera Yehova, bene wanyu n’incuti zawe bashobora kutiyumvisha impamvu ufashe uwo mwanzuro, bakaba banakurwanya. Ariko Yehova we ntazigera agutererana. Uzaba mu bagize umuryango wo ku isi hose w’abantu babarirwa muri za miriyoni bakundana by’ukuri, kandi uzagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana (Mariko 10:28-30). Birashoboka ko bamwe muri bene wanyu n’incuti zawe bahoze bakurwanya, na bo bazagera aho bakiga Bibiliya.

20. Kuki ari iby’ingenzi ko usenga Imana mu buryo bukwiriye?

20 Vuba aha, Imana izavanaho ibibi byose kandi Ubwami bwayo buzategeka isi (2 Petero 3:9, 13). Icyo kizaba ari igihe gishimishije. Abantu bose bazaba basenga Yehova mu buryo buhuje n’uko yifuza ko tumusenga. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko ugira icyo ukora uhereye ubu, ugasenga Imana mu buryo bukwiriye.