IGICE CYA 16
Mesiya aza
Yehova yagaragaje ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya wari warasezeranyijwe kuva kera
ESE Yehova yari gufasha abantu kumenya Mesiya wasezeranyijwe? Yego rwose. Zirikana ibyo Imana yakoze. Hari hashize ibinyejana bigera kuri bine Ibyanditswe by’igiheburayo birangije kwandikwa. Umukobwa witwaga Mariya wari utuye mu mugi wa Nazareti mu majyaruguru y’akarere ka Galilaya, yasuwe n’umushyitsi udasanzwe. Umumarayika witwa Gaburiyeli yaramubonekeye amubwira ko nubwo yari isugi, Imana yari igiye gukoresha imbaraga zayo, ni ukuvuga umwuka wayo wera, igatuma abyara umwana w’umuhungu. Uwo mwana w’umuhungu ni we wari kuzaba Umwami wasezeranyijwe kuva kera, wagombaga kuzategeka iteka ryose! Uwo mwana yari kuba ari Umwana w’Imana bwite. Imana yari kwimura ubuzima bwe ikabuvana mu ijuru ikabushyira mu nda ya Mariya.
Mariya yemeye iyo nshingano ihebuje yicishije bugufi. Umubaji witwaga Yozefu wari waramusabye, yashyingiranywe na we umumarayika watumwe n’Imana amaze kumusobanurira impamvu Mariya yari atwite. Ariko se bite ku bihereranye n’ubuhanuzi bwavugaga ko Mesiya yagombaga kuvukira i Betelehemu, umugi muto wari kure ku birometero 140?—Mika 5:2.
Umutegetsi w’Umuroma yaciye iteka ry’uko abantu bose bagombaga kubarurwa. Abantu basabwaga kujya kwibaruza mu mugi w’iwabo kavukire. Bisa n’aho Yozefu na Mariya bombi bakomokaga i Betelehemu, bityo Yozefu yafashe umugore we wari utwite bajyayo (Luka 2:3). Mariya yabyariye mu kiraro cyoroheje, aryamisha umwana aho amatungo arira. Hanyuma Imana yohereje umutwe munini w’abamarayika bajya kubwira abashumba bari ku gasozi ko uwo mwana wari umaze kuvuka ari we Mesiya wasezeranyijwe, cyangwa Kristo.
Nyuma yaho, hari n’abandi bahamije ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe. Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko hari umuntu wagombaga kuza agategura inzira, kugira ngo Mesiya azaze akore umurimo we w’ingenzi (Yesaya 40:3). Iyo nteguza yari Yohana Umubatiza. Igihe yabonaga Yesu, yaravuze ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi!” Bamwe mu bigishwa ba Yohana bahise bakurikira Yesu. Umwe muri bo yaravuze ati “twabonye Mesiya.”—Yohana 1:29, 36, 41.
Hari n’indi gihamya. Igihe Yohana yabatizaga Yesu, Yehova ubwe yavugiye mu ijuru. Yakoresheje umwuka we aha Yesu inshingano yo kuba Mesiya, kandi aravuga ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Matayo 3:16, 17). Mesiya wari warasezeranyijwe kuva kera yari abonetse!
Ibyo byabaye ryari? Byabaye mu mwaka wa 29 N.Y., neza neza igihe imyaka 483 yahanuwe na Daniyeli yari irangiye. Koko rero, icyo ni kimwe mu bihamya bidashidikanywaho bigaragaza ko Yesu ari we Mesiya cyangwa Kristo. Ubwo se ni ubuhe butumwa yari gutangaza muri icyo gihe yari ku isi?