IGICE CYA 20
Yesu Kristo yicwa
Yesu yatangije umuhango mushya, aragambanirwa kandi aramanikwa
YESU amaze imyaka itatu n’igice abwiriza kandi yigisha, yamenye ko igihe cye cyo kuva ku isi cyari cyegereje. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bacuze umugambi wo kumwica, ariko batinya ko byakurura imvururu muri rubanda, kuko rwemeraga ko yari umuhanuzi. Hagati aho, Satani yoheje Yuda Isikariyota umwe mu ntumwa 12 za Yesu, maze aramugambanira. Abayobozi b’idini bahaye Yuda ibiceri 30 by’ifeza kugira ngo agambanire Yesu.
Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze hano ku isi, yateraniye hamwe n’intumwa ze kugira ngo bizihize Pasika. Amaze gusohora Yuda, yatangije umuhango mushya w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Yafashe umugati, arasenga, hanyuma awuhereza intumwa 11 zari zisigaye. Yagize ati “uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” N’igikombe cya divayi na cyo yakigenje atyo, maze aravuga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye.”—Luka 22:19, 20.
Muri iryo joro Yesu yari afite ibintu byinshi yifuzaga kubwira intumwa ze. Yabahaye itegeko rishya ry’uko bagombaga gukundana urukundo ruzira ubwikunde. Yarababwiye ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Nanone yabagiriye inama yo kudahagarika imitima bitewe n’ibintu biteye ubwoba byendaga kubaho. Yesu yasenze ashyizeho umwete abasabira. Hanyuma Yesu n’intumwa ze baririmbye indirimbo zo gusingiza Imana, maze basohoka muri iryo joro bajya mu busitani bwa Getsemane.
Bageze yo, Yesu yarapfukamye asenga Imana ayibwira ibyari mu mutima we. Bidatinze, igitero cy’abasirikare n’abatambyi n’abandi bantu cyaje kumufata. Yuda yegereye Yesu aramusoma, kugira ngo abereke uwo ari we. Mu gihe abasirikare babohaga Yesu, intumwa zarahunze.
Igihe Yesu yari ahagaze imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi, yavuze ko ari Umwana w’Imana. Urwo rukiko rwamuhamije icyaha cyo gutuka Imana, rumukatira urwo gupfa. Hanyuma Yesu yajyanywe imbere ya Guverineri w’Umuroma witwaga Pontiyo Pilato. Nubwo Pilato yasanze Yesu ari umwere, yaramutanze, amuha igitero cy’abantu basakuzaga bavuga ko akwiriye gupfa.
Yesu yajyanywe i Gologota, abasirikare b’Abaroma bamutera imisumari bamumanika ku giti. Nubwo hari ku manywa y’ihangu, hahise hacura umwijima mu buryo bw’igitangaza. Nyuma yaho kuri icyo gicamunsi, Yesu yarapfuye, maze haba umutingito ukomeye. Umurambo we bawuhambye mu mva yacukuwe mu rutare. Ku munsi wakurikiyeho, abatambyi bashyize ikimenyetso ku munwa w’iyo mva bashyiraho n’umurinzi. Mbese Yesu yari kuguma muri iyo mva? Oya. Hari hagiye kubaho igitangaza gikomeye kuruta ibindi byose.
^ par. 15 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’agaciro k’urupfu rw’igitambo cya Yesu, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?