IGICE CYA CYENDA
Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”?
-
Ni ibihe bintu biba muri iki gihe byari byarahanuwe muri Bibiliya?
-
Ijambo ry’Imana rivuga ko mu “minsi y’imperuka” abantu bari kuba bameze bate?
-
Ni ibihe bintu byiza Bibiliya yari yarahanuye ko byari kubaho mu “minsi y’imperuka”?
1. Ni iki cyadufasha kumenya iby’igihe kizaza?
MBESE waba warigeze kumva amakuru maze ukibaza uti “iyi si iragana he?” Abantu bagwirirwa n’amakuba mu buryo butunguranye ku buryo udashobora kumenya uko ejo bizaba bimeze (Yakobo 4:14). Icyakora, Yehova we azi icyo igihe kizaza gihatse (Yesaya 46:10). Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, ntiryahanuye gusa ibintu bibi byari kuzabaho muri iki gihe, ahubwo ryahanuye n’ibintu bihebuje biri hafi kuba.
2, 3. Ni ikihe kibazo abigishwa babajije Yesu, kandi se ni iki yabashubije?
2 Yesu Kristo yavuze ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzavana ibibi ku isi kandi bukayihindura paradizo (Luka 4:43). Abantu bifuzaga kumenya igihe ubwo Bwami bwari kuzazira. Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Matayo 24:3). Yesu yabashubije ko Yehova Imana ari we wenyine wari uzi igihe imperuka y’iyi si yari kuzazira (Matayo 24:36). Ariko rero, Yesu yahanuye ibintu byari kuzaba ku isi mbere y’uko Ubwami buzanira abantu ama horo n’umutekano nyakuri. Ibyo yahanuye birimo birasohora muri iki gihe.
3 Mbere y’uko dusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka,” nimucyo tubanze dusuzume muri make intambara yabereye mu ijuru, ariko tukaba tugerwaho n’ingaruka zayo.
INTAMBARA YABEREYE MU IJURU
4, 5. (a) Ni iki cyabaye mu ijuru Yesu amaze kwimikwa? (b) Dukurikije uko bivugwa mu Byahishuwe 12:12, intambara yabaye mu ijuru yari kugira izihe ngaruka?
4 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko Yesu Kristo yimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914. (Soma muri Daniyeli 7:13, 14.) Akimara kwimikwa, yagize icyo akora. Bibiliya igira iti “mu ijuru habaho intambara. Mikayeli [iryo ni irindi zina rya Yesu] n’abamarayika be barwana na cya kiyoka [ari cyo Satani], cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo.” * Satani n’abamarayika be babi, ni ukuvuga abadayimoni, baratsinzwe maze birukanwa mu ijuru bajugunywa hano ku isi. Abamarayika b’indahemuka b’Imana bishimiye ko Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru. Abantu bo ariko ntibari kwishima, kuko Bibiliya yahanuye iti ‘naho wowe wa si we ugushije ishyano kuko Satani yakumanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.’—Ibyahishuwe 12:7, 9, 12.
5 Zirikana ingaruka z’iyo ntambara yabereye mu ijuru. Satani yari guteza ibyago abatuye isi afite umujinya mwinshi. Nk’uko uri buze kubibona, turi muri icyo gihe isi yagushijemo ishyano. Ariko ni “igihe gito.” Ndetse na Satani ubwe arabizi. Bibiliya yise icyo gihe gito 2 Timoteyo 3:1). Dukwiriye rwose kwishimira ko vuba aha Imana igiye kuzavanaho ingorane Satani ateza abantu. Reka dusuzume bimwe mu bintu byahanuwe bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka kandi ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzazanira abakunda Yehova imigisha y’iteka. Reka tubanze dusuzume ibintu bine bigize ikimenyetso Yesu yavuze ko cyari kuranga iki gihe turimo.
‘iminsi y’imperuka’ (IBINTU BIKOMEYE BYARI KUBA MU MINSI Y’IMPERUKA
6, 7. Amagambo Yesu yavuze ku bihereranye n’intambara n’inzara asohora ate muri iki gihe?
6 “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi” (Matayo 24:7). Mu kinyejana gishize, abantu babarirwa muri za miriyoni bahitanywe n’intambara. Umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza yaranditse ati “ikinyejana cya 20 ni cyo kinyejana cyakozwemo ibikorwa by’ubwicanyi byinshi kuruta ikindi gihe cyose. . . . Ni ikinyejana cyaranzwe n’intambara z’urudaca, ku buryo n’ahabonekaga agahenge kabaga ari ak’igihe gito gusa.” Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyavuze ko abantu baguye mu ntambara mu kinyejana cya 20 bakubye incuro eshatu abaguye mu zindi ntambara zose zabaye kuva mu kinyejana cya mbere kugeza mu mwaka wa 1899. Kuva mu mwaka wa 1914, abantu basaga miriyoni 100 bahitanywe n’intambara. Nubwo dushobora kwiyumvisha agahinda umuntu aterwa no gupfusha umuntu umwe mu bo yakundaga ahitanywe n’intambara, ntidushobora kwiyumvisha intimba n’akababaro abantu babarirwa muri za miriyoni baterwa no gupfusha ababo bazize intambara.
7 “Hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Abashakashatsi bavuga ko ibiribwa byiyongereye cyane. Nyamara inzara ikomeje guca ibintu bitewe n’uko abantu benshi badafite amafaranga ahagije yo kugura ibyokurya ntibagire n’imirima yo guhingamo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko abana basaga miriyoni eshanu bapfa buri mwaka bazize kurya nabi.
8, 9. Ni iki kigaragaza ko ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’imitingito n’ibyorezo by’indwara bwasohoye?
8 “Hazabaho imitingito ikomeye” (Luka 21:11). Hari ikigo cyo muri Amerika cyavuze ko buri mwaka haba imitingito ikomeye ishobora kwangiza amazu no gusatura ubutaka igera kuri 19. Kuva mu mwaka wa 1900, abantu basaga miriyoni ebyiri bamaze guhitanwa n’imitingito. Kandi nubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, abantu benshi baracyahitanwa n’imitingito.
9 “Hazabaho ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Nubwo ubuvuzi bwateye imbere, indwara zisanzwe n’izigenda zaduka zikomeje kwibasira abantu. Indwara zisanzwe zizwi, urugero nk’igituntu, malariya na kolera, zarushijeho kwiyongera kandi zimwe ntizikivurwa n’imiti yari isanzwe izivura. Nanone hari nibura indwara zigera kuri 30 zitari zisanzwe zadutse. Zimwe muri zo ntizigira umuti, kandi zihitana abantu.
ABANTU BO MU MINSI Y’IMPERUKA
10. Ni iyihe myifatire ubona abantu bafite muri iki gihe yahanuwe muri 2 Timoteyo 3:1-5?
10 Nanone Bibiliya yahanuye uko abantu bari kuba bameze mu minsi y’imperuka. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.” (Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.) Pawulo yavuze ko abantu bari kuzaba
-
bikunda
-
bakunda amafaranga
-
batumvira ababyeyi
-
-
badakunda ababo
-
batamenya kwifata
-
bafite ubugome
-
bakunda ibinezeza aho gukunda Imana
-
bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako
11. Zaburi ya 92:7 igaragaza ko bizagendekera bite abanyabyaha?
11 None se ubona abantu bagaragaza imyifatire nk’iyo? Aho wajya hose uzahasanga abantu bafite imyifatire mibi. Ibyo bigaragaza ko vuba aha Imana izagira icyo ikora, kuko Bibiliya igira iti “iyo ababi basagambye nk’ubwatsi, n’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.”—Zaburi 92:7.
IBINTU BITANGA ICYIZERE BIBA MURI IKI GIHE
12, 13. “Ubumenyi” bwagwiriye bute muri iki “gihe cy’imperuka”?
12 Rwose iminsi y’imperuka yuzuyemo akaga nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye. Ariko rero, nubwo iyi si ivurunganye, abagaragu ba Yehova bageze ku bintu bishimishije.
13 Igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli cyahanuye ko “ubumenyi Daniyeli 12:4). Cyane cyane guhera mu mwaka wa 1914, Yehova yafashije abifuzaga kumukorera by’ukuri kugira ngo barusheho gusobanukirwa Bibiliya. Barushijeho gusobanukirwa inyigisho z’ukuri zihereranye n’izina ry’Imana n’imigambi yayo, igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, uko bigendekera abantu iyo bapfuye n’umuzuko. Nanone abagaragu ba Yehova basobanukiwe uko bashobora kugira imibereho yatuma banyurwa kandi bagahesha Imana icyubahiro. Nanone barushijeho gusobanukirwa icyo Ubwami bw’Imana buzakora n’uko buzakemura ibibazo biri ku isi. Ubwo bumenyi babumaza iki? Icyo kibazo kitugeza ku bundi buhanuzi busohora muri iyi minsi y’imperuka.
nyakuri buzagwira.” Ibyo byari kuzaba ryari? Byari kuzabaho mu “gihe cy’imperuka” (14. Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami wagutse mu rugero rungana iki muri iki gihe, kandi se ni ba nde bawukora?
14 Igihe Yesu Kristo yatangaga ikimenyetso cyari kugaragaza “iminsi y’imperuka,” yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe.” (Soma muri Matayo 24:3, 14.) Ku isi hose, ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni ukuvuga icyo Ubwami ari cyo, icyo buzakora n’icyo twakora kugira ngo tuzabone imigisha ibuturukaho, bubwirizwa mu bihugu bisaga 230 no mu ndimi zibarirwa mu magana. Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni babwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Bakomoka mu “mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Abahamya bigisha Bibiliya nta kiguzi abantu babarirwa muri za miriyoni bifuza kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Iyo uzirikanye ko Yesu yahanuye ko Abakristo b’ukuri bari ‘kuzangwa n’abantu bose,’ ubona ko ubwo buhanuzi busohora mu buryo butangaje rwose!—Luka 21:17.
WOWE SE URUMVA UZAKORA IKI?
15. (a) Mbese wemera ko turi mu minsi y’imperuka? Kubera iki? (b) “Imperuka” izaba isobanura iki ku bantu barwanya Yehova no ku bagandukira Ubwami bw’Imana?
15 Iyo urebye ukuntu ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya busohora muri iki gihe, ntiwemera ko turi mu minsi y’imperuka? Ubutumwa bwiza nibumara kubwirizwa nk’uko Yehova abishaka, ni bwo “imperuka” izaza (Matayo 24:14). “Imperuka” isobanura igihe Imana izavanira ibibi ku isi. Yehova azakoresha Yesu n’abamarayika b’abanyambaraga kugira ngo barimbure abamurwanya bose (2 Abatesalonike 1:6-9). Satani n’abadayimoni be ntibazongera kuyobya amahanga. Hanyuma, Ubwami bw’Imana buzahundagaza imigisha ku bantu bose babugandukira.—Ibyahishuwe 20:1-3; 21:3-5.
16. Ni iby’ubwenge ko wakora iki?
16 Kubera ko iherezo ry’isi ya Satani ryegereje, buri wese muri twe agomba kwibaza ati “nagombye gukora iki?” Waba ugaragaje ubwenge ukomeje kwiga Bibiliya ushyizeho umwete, ukamenya Yehova n’ibyo adusaba (Yohana 17:3). Gira akamenyero ko kwifatanya buri gihe n’abandi bihatira gukora ibyo Yehova ashaka. (Soma mu Baheburayo 10:24, 25.) Ihatire kugira ihinduka rya ngombwa mu mibereho yawe kugira ngo wemerwe n’Imana.—Yakobo 4:8.
17. Kuki irimbuka ry’ababi rizatungura abantu benshi?
17 Yesu yahanuye ko abantu benshi bari kwirengagiza ibimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka. Irimbuka ry’ababi rizatungura abantu benshi, nk’uko umujura atungura abantu nijoro. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:2.) Yesu yatanze umuburo agira ati “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba. Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:37-39.
18. Ni uwuhe muburo watanzwe na Yesu twagombye kwitondera?
18 Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo umeze nk’umutego, kuko uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose. Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Waba ugaragaje ubwenge witondeye ayo magambo ya Yesu, kubera ko abemerwa na Yehova Imana n’“Umwana w’umuntu” Yesu Kristo, bazarokoka iherezo ry’isi ya Satani, maze bakabaho iteka mu isi nshya ihebuje yegereje cyane.—Yohana 3:16; 2 Petero 3:13.
^ par. 4 Niba ushaka ibisobanuro bigaragaza ko Mikayeli ari irindi zina rya Yesu Kristo, reba ingingo iri mu Mugereka ifite umutwe uvuga ngo “Mikayeli, umumarayika mukuru, ni nde?”