Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 15

Abasaza bafasha itorero bate?

Abasaza bafasha itorero bate?

Finilande

Kwigisha

Kuragira umukumbi

Kubwiriza

Mu itorero, ntihabamo abayobozi b’idini babihemberwa. Ahubwo hashyirwaho abagenzuzi cyangwa abasaza b’itorero bashoboye bo ‘kuragira itorero ry’Imana,’ nk’uko byari bimeze itorero rya gikristo rigishingwa (Ibyakozwe 20:28). Abo basaza ni abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora itorero, kandi bakaryitaho ‘batabikora nk’abahatwa. Ahubwo babikora babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu’ (1 Petero 5:1-3). Ni iki badukorera?

Batwitaho kandi bakaturinda. Abasaza bayobora itorero kandi bakaririnda mu buryo bw’umwuka. Kubera ko abasaza bazirikana ko iyo ari inshingano y’ingenzi Imana yabahaye, ntibatwaza igitugu ubwoko bw’Imana, ahubwo baharanira ko tugira ibyishimo kandi tukamererwa neza (2 Abakorinto 1:24). Kimwe n’uko umwungeri akora uko ashoboye kose ngo yite kuri buri ntama, abasaza na bo bihatira kumenya abagize itorero, buri wese ku giti cye.​—Imigani 27:23.

Batwigisha uko twakora ibyo Imana ishaka. Buri cyumweru, abasaza bayobora amateraniro y’itorero kugira ngo bakomeze ukwizera kwacu (Ibyakozwe 15:32). Nanone, abo bagabo babyitangiye bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bakadufasha kubwiriza kandi bakatwigisha uburyo bwose uwo murimo ukorwamo.

Bihatira gufasha buri wese. Hari ubwo abasaza bo mu itorero ryacu baza kudusura mu ngo zacu cyangwa tugahurira ku Nzu y’Ubwami, kugira ngo badufashe bakurikije ibyo buri wese akeneye mu buryo bw’umwuka, bakaduhumuriza bifashishije Ibyanditswe.​—Yakobo 5:14, 15.

Uretse n’inshingano abo basaza baba bafite mu itorero, abenshi muri bo baba bafite akazi bakora, n’inshingano zo mu muryango bagomba kwitaho kandi zibasaba igihe. Birakwiriye ko twubaha abo bagabo bakorana umwete.​—1 Abatesalonike 5:12, 13.

  • Inshingano z’abasaza mu itorero ni izihe?

  • Abasaza bagaragaza bate ko batwitaho?