ISOMO RYA 35
Hana asenga asaba umwana
Hariho Umwisirayeli witwaga Elukana wari ufite abagore babiri. Umwe yitwaga Hana undi yitwa Penina, ariko yakundaga Hana cyane. Penina yahoraga aserereza Hana kubera ko nta bana yagiraga kandi Penina we yari afite benshi. Buri mwaka, Elukana yajyanaga umuryango we gusengera mu ihema ry’ibonaniro ryari i Shilo. Igihe kimwe ubwo bari i Shilo, Elukana yabonye ko Hana yari afite agahinda. Yaramubwiye ati “Hana wirira. Ndi kumwe nawe kandi ndagukunda.”
Nyuma yaho Hana yagiye gusenga yiherereye. Yakomezaga gusenga Yehova arira, amwinginga ngo amufashe. Yasezeranyije Yehova ati “Yehova, numpa umwana w’umuhungu, nzamuguha agukorere iminsi yose y’ubuzima bwe.”
Umutambyi mukuru Eli yabonye Hana anyeganyeza iminwa, akeka ko yasinze. Hana yaramubwiye ati “oya databuja, sinasinze. Mfite ikibazo kinkomereye nabwiraga Yehova.” Eli yabonye ko yari yibeshye maze aramubwira ati “Imana iguhe ibyo wayisabye.” Hana yumvise aruhutse maze arataha. Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yabyaye umwana w’umuhungu amwita Samweli. Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Hana yishimye?
Hana ntiyibagiwe ibyo yasezeranyije Yehova. Amaze gucutsa Samweli, yamujyanye gukorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro. Agezeyo yabwiye Eli ati “uyu ni wa mwana nasabaga igihe nasengaga. Ndamutanze ngo azakorere Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe.” Buri mwaka, Elukana na Hana basuraga Samweli bakamuzanira ikanzu nshya. Yehova yatumye Hana abyara abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri.
“Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona.”—Matayo 7:7